Uko Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be umunani
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, ni umwe mu batanze ubuhamya mu rubanza rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi.
Ni urubanza ruregwamo Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya ‘Bomboko’ akaba arimo kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Wellars Gasamagera ubu ufite imyaka 69 y’amavuko, yatanze ubuhamya tariki 13 Gicurasi 2024 ari i Kigali, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (Video Conference).
Gasamagera wigeze gufungwa mu byitso mbere ya Jenoside, yavuze ko tariki 06 Mata 1994 yari iwe i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Ubusanzwe yakoraga muri Ambasade ya Libya mu Rwanda.
Yavuze ko ubwo indege yari itwaye Habyarimana yaraswaga, Umudipolomate bakoranaga muri Ambasade yamusabye niba yakwemera bakajyana i Bujumbura mu Burundi kuko ari ho barimo bahungishiriza abandi, ariko Gasamagera arabyanga, ahitamo guhungira muri Hôtel des Mille Collines.
Kubera ko mu nzira hari bariyeri nyinshi, uwo mudipolomate yamufashije gusubira ku biro, abasha gufatayo amafaranga, atangira kuganira na Nkunduwimye Emmanuel uko yamufasha guhungishiriza abana be muri Hôtel des Mille Collines.
Gasamagera yagize ati “Nari nzi Bomboko, njya mu biganiro na we, nari nsanzwe muzi kuko twahuriraga mu bintu bya douanes, ambwira ko mwishyura ibihumbi 200 Frw kuri buri mwana, ariko twumvikana ko muha ibihumbi 100 Frw kuri buri mwana, twabyumvikanye gutyo, ubwo twumvikanye ibihumbi 800 Frw kuko nari mfite abana umunani, njye nari narageze muri Hôtel des Mille Collines.”
Bivuze ko buri mwana yamutanzeho ibihumbi 100 Frw, akaba yari amafaranga menshi ugereranyije n’agaciro yari afite icyo gihe.
Muri ubwo buhamya, Wellars Gasamagera yakomeje asobanura ko avugana na Nkunduwimye Emmanuel ‘Bomboko’ yari wenyine, kandi ko yari yambaye gisirikare, arayamwishyura abana arabamuzanira.
Bomboko ngo yabwiye Gasamagera ko ayo mafaranga amwatse na we agomba kuyaha Georges Rutaganda.
Perezida w’Urukiko yabajije Gasamagera niba kuri we asanga Nkunduwimye Emmanuel yari Interahamwe, Gasamagera arabyemeza avuga ko yari yo, ko ibyo atabishidikanyaho, kandi ko yanagendanaga na Kajuga Robert, na Georges Rutaganda, kandi abo bakaba bari Interahamwe zikomeye zari no buyobozi bwazo.
Gasamagera yabajijwe impamvu yatekereje kwifashisha Bomboko, abazwa niba yari asanzwe amuzi, yemeza ko yamuhamagaye kuko yari asanzwe amuzi, kandi ko n’ibikorwa bye nk’Interahamwe byari bizwi.
Gasamagera yavuze ko Bomboko yari umuntu ubusanzwe wari uzi gushaka amafaranga, azi ahantu henshi hashobora kuboneka amafaranga, ugenda mu bikorwa by’Interahamwe.
Gasamagera yongeyeho ko ikindi cyamubabaje ari uko umudamu we yahuriye na Bomboko mu Bubiligi yagiye kwivuza, Bomboko akabaza uwo mudamu niba abana bari aho, agashaka kwerekana ko yabarokoye, nyamara asa n’uwirengagije ko umubyeyi wabo yatanze amafaranga menshi kugira ngo abana abageze muri Hôtel des Milles Collines.
Nkunduwimye Emmanuel w’imyaka 65 y’amavuko, yatangiye kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside tariki 8 Mata 2024 n’urukiko rwa Rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi.
Bamwe mu bari bazi Nkunduwimye Emmanuel, bavuga ko mbere ya Jenoside, yari afite igaraje rikomeye mu Mujyi wa Kigali ryitwaga AMGAR.
Abamuzi bavuga ko yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ahitwa mu Gakinjiro, hahoze ari muri Segiteri ya Cyahafi, ubu hakaba ari mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega, Akagari ka Kora.
Umwe mu batangabuhamya avuga ko mu gihe cya Jenoside Nkunduwimye yari atuye aho AMGAR yahoze, ndetse ko hahoze bariyeri izwi nko kwa Gafuku, ahiciwe Abatutsi benshi.
Uwo mutangabuhamya avuga ko Nkunduwimye na Rutaganda Georges wari Visi Perezida w’Interahamwe bafatanyije mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bagera ku 1000 muri Cyahafi, kandi ko ari bo bayoboye igikorwa cyo kubajugunya mu byobo byo muri AMGAR.
Uyu mutangabuhamya avuga ko mbere y’uko ubwicanyi bwa Cyahafi butangira, Nkuduwimye, Rutaganda na Karamira Froduard bashatse urwitwazo, babeshya ko Konseye wabo yishwe n’Inyenzi, bituma Abahutu birara mu Batutsi bari bahatuye n’abahahungiye, barabica.
Jenoside yakorewe Abatutsi muri Cyahafi yatangiye hashize iminsi irindwi, nyuma ya tariki 7 Mata 1994. Icyo gihe abantu benshi ngo bari barahungiye muri aka gace, kuko batekerezaga ko ho nta bwicanyi buzahakorerwa.
Ohereza igitekerezo
|