Tour du Rwanda:Debesay Mekseb yegukanye agace ka Nyagatare-Rwamagana

Ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda,umunya Eritrea Debesay Mekseb ukinira Bike Aid yo mu Budage niwe wegukanye umwanya wa mbere

Ku i Saa ine n’iminota 30 za mu gitondo nibwo abakinnyi bari bahagurutse mu mujyi wa Nyagatare,maze imbere y’abafana batagira ingano bari buzuye ku mihanda,abakinnyi bakomeza kugenda bacungana kuva i Nyagatare kugera mu bice bya Kiziguro.

Debesay Mekseb wegukanye umwanya wa mbere
Debesay Mekseb wegukanye umwanya wa mbere

Batangiye gusatira ikiyaga cya Muhazi,abakinnyi b’u Rwanda bakomezaga kugenda bayoboye abandi,maze umukinnyi Nsengimana Bosco aza no gusiga abandi ho amasegonda 15 gusa ntibyatinze kuko igikundi kindi cyahise kimushira.

GEBREZGABIHIER Amanuel witwaye neza ahazamuka (Meilleur Grimpeur)
GEBREZGABIHIER Amanuel witwaye neza ahazamuka (Meilleur Grimpeur)
Nsengimana Bosco yakomeje kuyobora urutonde rusange
Nsengimana Bosco yakomeje kuyobora urutonde rusange
Nsengimana Bosco yanahawe igihembo cy'umunyarwanda uri imbere
Nsengimana Bosco yanahawe igihembo cy’umunyarwanda uri imbere

Uko bakurikiranye mu gace ka 1 (Nyagatare-Rwamagana

1.DEBESAY Mekseb 2h50’14”
2.TESHOME Meron 2h50’14”
3.DEBRETSION Aron 2h50’14”
4.BIZIYAREMYE Joseph 2h50’14”
5.SMIT Willie (South Africa) 2h50’14”
6.HIDA Abdellah (Maroc) 2h50’14”
7.NSENGIMANA Jean Bosco 2h50’14”
8.BESCOND Jérémy (France) 2h50’17”
9.IHLENFELDT Stefan(South Africa) 2h50’17”
10.AMANUEL Meron (Eritrea) 2h50’17”

Urutonde rusange nyuma y’agace ka mbere:

1.NSENGIMANA Jean Bosco 2h54’06”
2.NDAYISENGA Valens 2h54’13”
3.BIZIYAREMYE Joseph 2h54’18”
4.DEBESAY Mekseb 2h54’18”
5.BESCOND Jérémy (France) 2h54’19”
6.SMIT Willie (South Africa) 2h54’19”
7.HADI Janvier 2h54’20”
8.HAKUZIMANA Camera 2h54’22”
9.ARERUYA Joseph 2h54’26”
10.OKUBAMARIAM Tesfom 2h54’26”

Kuri uyu wa kabiri,abakinnyi baraza guhaguruka i Kigali kuri Stade Amahoro berekeza i Huye,aho bazaba bakina gace ka kabiri k’irushanwa kazaba gafite intera ya Kilometero 120.

Iri siganwa kandi ushobora kurikurikira umunota ku munota igihe riri kuba ukanze HANO

Andi mafoto

Amafoto:Muzogeye Plaisir

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Basore Bacu Mukomereze Aho Nti Mwirare Ndabona Musiganywaho Amasegonda Make Turabakunda Ariko Maconco Arimo?

Ndindabahizi Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

abanyarwanda bakomerezaho

peter Busharire yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

abahungu bacu tubarinyuma baritoje bihagije !courage basore turabashigikiye!

alias yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka