Kuki hari imyanzuro ihora igaruka mu mwiherero w’abayobozi?

Guhera tariki ya 09 Werurwe 2019, mu Rwanda haratangira umwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru.

Ku nshuro ya 16, abayobozi bazamara iminsi ine mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, baganira ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yabajije impamvu abayobozi bahora basaba imbabazi z'amakosa bakora aho kuyaryozwa
Perezida Kagame yabajije impamvu abayobozi bahora basaba imbabazi z’amakosa bakora aho kuyaryozwa

Zimwe mu ngingo zizigwaho harimo ingamba zigamije kongera ireme ry’uburezi, kugabanya umubare w’abaturage bari mu bukene by’umwihariko ubukene bukabije, kongera serivizi z’ubuvuzi, guteza imbere ubuhinzi no guteza imbere ubukungu hongerwa ubwinshi bw’ibyoherezwa hanze.

Muri izi ngingo zizaganirwaho mu mwiherero wa 16, harimo n’izari zaraganiriweho mu nama z’umwiherero zabanje, ndetse zagiye zinafatwaho imyanzuro.

Muri iyi nkuru, turagaruka cyane cyane ku myanzuro yagiye ifatirwa mu mwiherero, duhereye ku mwiherero wa 12 wabaye muri 2015, kugeza ku mwiherero wa 15 wabaye umwaka ushize wa 2018.

Iyo myanzuro ahanini yagiye igaruka mu nama z’umwiherero hafi ya zose, na n’ubu byitezwe ko izagaruka.

Muri yo harimo nk’irebana no kunoza ubuhinzi, kunoza imitangire ya serivisi, kurwanya ruswa, kugaruza imitungo ya Leta yanyerejwe, kurwanya imirire mibi mu bana, ihohoterwa rikorerwa abana, n’indi.

Ese kuki iyo myanzuro ihora igaruka mu nama z’umwiherero? Byaba byarananiranye ko ishyirwa mu bikorwa? Niba byarananiranye kuki itavanwamo ngo hafatwe indi?

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International -Rwanda), Mupiganyi Appolinaire avuga ko kuba umwanzuro wagaruka kenshi mu nama z’umwiherero bitavuze ko uba warananiranye gushyirwa mu bikorwa, ahubwo ko haba hatewe intambwe ntoya mu kuwushyira mu bikorwa.

Yongeraho ko bitanakwiye gutera abantu ipfunwe cyangwa impungenge, ko umwanzuro uhora ugaruka mu myanzuro y’umwiherero kuko ibi binasobanura ko uba ari umwanzuro ufitiye igihugu akamaro.

Ati “Ntekereza ko ari ugutera intambwe ntoya. Ikindi kandi kuwugarukaho, ubutumwa biba bifite ni uko ari ikintu kiba gifitiye igihugu akamaro. Ntabwo abantu bakwiye kugira isoni cyangwa ipfunwe kuvuga ngo uyu mwanzuro ntituwugarukeho. Ariko kandi na none niba nta ntambwe yanatewe ibintu bigasubira inyuma, haba hakwiye gufatwa ibyemezo, ababigizemo uruhare bagakurikiranwa”.

Mu buhinzi hakunze kumvikana ikibazo cy’ibura ry’imbuto n’ifumbire ku bahinzi

Ubwo aheruka gusura Akarere ka Nyamagabe mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gashyantare 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakirijwe iki kibazo cy’imbuto n’ifumbire bitinda kugera ku baturage.

Umwe mu baturage yasabye Perezida Kagame ko mu gace batuyemo bakemurirwa ikibazo cy’imbuto kugira ngo barusheho gutera imbere.

Yagize ati “Buriya mu buhinzi bwacu kugira ngo dutere imbere, dukenera imbuto ya base (y’indobanure) yo muri RAB. Iyo uyihingiye igihe rwose urasarura”.

Umuturage witwa Uwitije Bernard na we wo mu Karere ka Nyamagabe, yagejeje kuri Perezida wa Repubulika ikibazo cy’ingemwe za macadamia zabuze.

Kuri iki kibazo, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Kayonga George William, yavuze ko gutegura ingemwe za macadamia bigorana cyane, ari na yo mpamvu zigera ku bahinzi bigoranye.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ariko utaranyuzwe n’ibyo bisobanuro, yavuze ko niba bigoranye, ababishinzwe bakwiye kujya babitegura hakiri kare.
Ati “Biragoranye ndabyumva, ariko iyo bigorana uba warabitangiye kera, ku buryo ubungubu biba bitakigora”.

Umuyobozi wa NAEB yijeje Perezida Kagame ko mu gihe kitarenze imyaka ibiri ikibazo cy’ingemwe za Macadamia mu Rwanda kizaba cyakemutse.

Ku kibazo cy’imbuto nziza zitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Perezida Kagame yabajije Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana aho bipfira, asobanura ko icyabitinzaga ari ubushakashatsi butihutaga kugira ngo haboneke imbuto nyinshi zihagije.

Perezida Kagame ariko nabwo ntiyanyuzwe n’ibyo bisobanuro, kuko avuga ko iki ari ikibazo amaze igihe kinini yumva, akaba atabasha gusobanukirwa igihe ubwo bushakashatsi bwamaze bukorwa.

Ati “Ubwo bushakashatsi bwakozwe guhera ryari ariko? Kuko nibura jyewe ubu maze imyaka 25 hano. Mwebwe muravuga gusa! Ariko ikibazo cy’imbuto zaba iza macadamia, zaba n’izindi nibwo mukicyumva mwebwe”!

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr. Mukeshimana yijeje Perezida Kagame ko iki kibazo na cyo kirimo gukurikiranwa kikazakemuka vuba.

Uretse ikibazo cy’imbuto zitinda kugera ku baturage kandi, hari n’abaturage bagiye bagaragaza ko izo mbuto zitinda, zaba zinaje hakabaho ubwo ziza ari mbi ntizitange umusaruro.

Urugero ni urw’abahinzi bo mu Mirenge ya Kamembe, Bugarama, Muganza, n’indi yo mu Karere ka Rusizi bahawe imbuto y’ibigori mu myaka ibiri ishize na ’Tubura’, zikanga kwera, bikarangira babitemeye inka.

Ikibazo cy’imbuto zitinda kugera ku bahinzi kandi nticyahwemye kugarukwaho mu nama z’umwiherero w’abayobozi bakuru.

Mu mwiherero uheruka kuba, Perezida Kagame yasabye abayobozi guca bugufi bakita ku bo bayobora
Mu mwiherero uheruka kuba, Perezida Kagame yasabye abayobozi guca bugufi bakita ku bo bayobora

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru wo muri 2016, umwanzuro wawo wa karindwi wagiraga uti: “Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zifasha abahinzi n’aborozi kubonera ifumbire n’imbuto ku gihe, hanashyirwa imbaraga mu gushyiraho gahunda zo gutubura imbuto z’indobanure no gukorera ifumbire mu gihugu no kubunganira mu buryo buhoraho mu gucunga amazi n’ibikoresho byo kuhira mu byanya byatunganyijwe, kugira ngo hongerwe umusaruro ku buryo bugaragara.”

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2017, nabwo mu mwiherero w’abayobozi bakuru, iki kibazo cyongeye kugarukwaho, ndetse mu mwanzuro wa karindwi abitabiriye umwiherero basaba ko hafatwa ingamba zo kugeza ku bahinzi imbuto zihagije kandi nziza ku gihe no kongera ibyoherezwa mu mahanga bituruka ku buhinzi n’ubworozi.

Mu mwiherero uheruka, ikibazo cy’imbuto n’ifumbire cyongeye kugarukwaho, na none mu myanzuro hongerwamo gutuburira imbuto mu gihugu ku buryo mu gihe cy’imyaka itatu, u Rwanda rwaba rwihagije mu mbuto n’ifumbire.

Umusaruro uboneka ukabura isoko

Mu bice binyuranye by’igihugu hakunze kumvikana ikibazo cy’abaturage beza imyaka cyangwa bakagira umusaruro uturuka ku bworozi, ariko bakabiburira isoko.

Mu mpera z’umwaka ushize, tariki ya 29 Ukuboza 2018, uruganda Inyange Industries rwatangaje ko ruhagaritse kwakira amata yaturukaga mu turere twa Gicumbi (Amajyaruguru), Gatsibo na Nyagatare (Uburasirazuba), iminsi ibiri mu cyumweru.

Icyo gihe uruganda Inyange Industries rwavugaga ko ari ukugira ngo rubashe kubona umwanya wo gusukura imashini zabo, ari nako bashakira isoko ryagutse umusaruro w’amata.

Abaturage bo muri utwo turere bagaragaje ko ari igihombo gikomeye kuri bo, cyane ko utwo turere tuza ku isonga mu dutanga umukamo utubutse mu Rwanda.

Muri utwo turere twose, habarurwa umukamo w’amata angana na litiro ibihumbi 130 buri munsi, bivuze ko icyo gihe aborozi bahombaga litiro ibihumbi 260 buri cyumweru.

Aborozi bo muri Giswati na bo baherutse kugaragaza ikibazo cy’umukamo w’amata baburiye isoko, nyuma y’aho uruganda rwa Mukamira Dairy rwakiraga umukamo wabo rwahagaritse kuwakira, ruvuga ko umushoramari waruguriraga amata rwatunganyije yari yahagaritse kuyagura.

Mu ruzinduko aherukamo mu ntara y’Uburengerazuba, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasuye Akarere ka Nyamasheke.

Abahinga umuceli mu gishanga cya Kamiranzovu, mu Murenge wa Kagano muri ako karere bagejeje kuri Minisitiri w’Intebe ikibazo cy’umusaruro wabo w’umuceri wabuze isoko.

Ikibazo cy’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ubura isoko nyamara abaturage biyushye akuya bakora, na cyo kiri mu bitarahwemye kuvugwaho mu nama z’umwiherero, ndetse kinafatwaho imyanzuro itandukanye, ariko na n’ubu kikaba kikivugwa.

Mu nama y’umwiherero w’abayobozi bakuru wo muri 2015, iki kibazo cyavuzweho, gifatwaho umwanzuro wa kane ugira uti: “Gushakira isoko umusaruro w’ibigori wabonetse mu gihembwe cya mbere cy’ihinga 2015 A n’ibindi bihingwa muri Crop Intensification Program, kandi hagashyirwaho n’ingamba zirambye zigamije guteza imbere ubuhinzi, Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda ikarushaho kugira uruhare mu birebana n’Inganda, n’Ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.”

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2016, iki kibazo cyongeye kugarukwaho, noneho mu myanzuro hongerwamo gushyira mu bikorwa amasezerano hagati y’abahinzi-borozi n’abanyenganda, agamije kongera umusaruro no kuwugemurira inganda kugira ngo zongere ubushobozi bwazo.

Ihohoterwa rikorerwa abana

Ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana ni kimwe mu bikunze kuza ku isonga bihangayikishije umuryango nyarwanda.

Imibare yo muri 2016, igaragaza ko mu gihugu hose habarurwa abangavu ibihumbi 17 babyaye, kandi abenshi mu babateye izo nda bakaba batarahanwe.

Ni ikibazo kandi giherutse kugarukwaho na Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi, ubwo yari mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abantu kwirinda inda ziterwa abangavu, mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Icyo gihe Minisitiri Mbabazi yavuze ko abangavu batwaye inda mu mwaka wa 2018, bangana n’abaturage batuye Umurenge wa Rwabicuma, babarirwa mu bihumbi 20.

Ikibazo cy’abangavu batwara inda ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abana muri rusange na cyo cyakunze kugarukwaho mu nama z’umwiherero w’abayobozi bakuru.

Muri 2015, mu nama y’umwiherero cyavuzweho kinafatwaho umwanzuro wa 14 wagiraga uti: “Kurwanya ku buryo bushoboka bwose, abahohotera abana n’abagore no kwihutisha ishyirwaho rya One Stop Centers mu Turere twose.”

Mu mwaka wa 2016, inama y’umwiherero w’abayobozi bakuru yagarutse kuri iki kibazo, mu mwanzuro wayo wa 12 hongerwamo gukaza umurego mu kubungabunga uburenganzira bw’abana, guca imirire mibi, gukumira impamvu zituma abana bajya mu mihanda cyangwa bata amashuri, no guca burundu icuruzwa ry’abantu.

Mu mwaka wa 2017, iki kibazo cyongeye kuvugirwa mu mwiherero w’abayobozi bakuru, mu mwanzuro wa 22, hashyirwamo ingamba zishimangira uburere bwiza mu muryango, n’izigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guca burundu ihohoterwa rikorerwa abana.

Mu myaka itatu yose yikurikiranya ikibazo gifatwaho umwanzuro n’abayobozi bakuru, ariko kikaba kikigaragara.

Ruswa

Ikibazo cya ruswa ni kimwe mu bikunze kugaruka mu bihangayikishije igihugu.

Mu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze wabaye mu mwaka ushize wa 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse kuri iki kibazo cya ruswa mu nzego z’ubuyobozi, kunyereza amafaranga, gutanga akazi hagendewe ku kimenyane, icyenewabo, n’itonesha, ndetse n’ibindi.

Raporo ya Transparency International Rwanda yo mu mwaka wa 2018, yashyize abarimu bigisha muri za kaminuza, ku mwanya wa mbere mu kwakira ruswa itubutse.

Raporo za TI-Rwanda kandi zikunze no kugaruka ku rwego rwa Polisi cyane cyane ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda nka rumwe mu rurangwamo ruswa.

Havugwa kandi ruswa y’igitsina mu nzego za Leta n’iz’abikorera, icyenewabo n’itonesha mu mitangire y’akazi n’ibindi.

Nyamara kandi, iki kibazo na cyo kiri mu byakunze kugarukwaho mu nama z’umwiherero w’abayobozi, kikanafatwaho imyanzuro.

Mu mwaka wa 2015, mu mwiherero w’abayobozi, ku birebana na ruswa hafashwe umwanzuro wari uwa kabiri, wavugaga ku kugaragaza no guca uruhererekane n’ubufatanyacyaha (networking) mu kurya ruswa bityo umuco mubi wo gutinya kugaragaza abarya ruswa ugacika.

Muri 2016, iki kibazo cyongeye kugaruka mu mwiherero, gifatwaho imyanzuro ibiri yavugaga ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no kurwanya ruswa iyo ari yo yose, no kunoza uburyo bwo kwegeranya ibimenyetso ku cyaha cya ruswa n’ibindi byaha.

Muri 2018, na none ikibazo cya ruswa cyasubiye mu mwiherero w’abayobozi, noneho mu myanzuro hongerwamo ingamba zo kurwanya ruswa mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Kuri iki kibazo Appolinaire Mupiganyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda avuga ko kizahora kigaruka mu nama nk’izi, kuko ari ikibazo gikomereye igihugu.

Ati “N’ubu ntibizabatangaze mwongeye kubona ruswa igarutse mu myanzuro y’umwiherero, kuko ruswa ni ikibazo gihangayikishije igihugu”.

Mupiganyi ariko avuga ko hari ibyakozwe byinshi kuri iki kibazo, gusa ngo urugendo ruracyari rurerure.

Kunyereza umutungo wa Leta

Iki na cyo ni ikibazo gihora kigaruka muri raporo zitandukanye, zaba iz’abadepite cyane cyane muri komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), iz’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), n’izindi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we akunze kugaruka kuri iki kibazo. Muri Kanama 2017, Perezida Kagame yasabye inzego bireba zose guhagurukira abanyereza umutungo wa Leta, bakabiryozwa, kuko hari abakomeza kubikora ndetse bakanabyigamba.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo abantu bajya banyereza ibintu cyangwa bakora ibintu nkana cyangwa bangiza, ngo bumve ko hari icyo igihugu kibagomba kurusha ko hari icyo bagomba igihugu.

Abo bantu birirwa banyereza imitungo y’abaturage barangiza bagasa n’ababyigamba, n’iyo waba warabaye cyangwa ngo warashatse kuba Perezida w’igihugu bikakunanira, ntabwo biguha ubudahangarwa. Ubwo abumva barumva icyo mvuga, ibintu bigomba gusobanuka.”

Mu nama Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, aherutse kugirana n’abahesha b’inkiko b’umwuga, yagarutse kuri iki kibazo cy’abanyereje umutungo wa Leta, ndetse n’amafaranga Leta iba yatsindiye mu nkiko atagaruzwa uko bikwiye.

Icyo gihe Minisitiri Busingye yavuze ko Leta yafashe umwanzuro wo gutangatanga abayibereyemo umwenda mu mpande zose zishoboka, aho basaba serivisi, ku buryo ntawe uzajya ahabwa serivisi hari icyo agomba Leta.

Uretse aba kandi, hari n’abagiye banyereza umutungo wa Leta, bagahungira mu bihugu byo hanze.

Iki kibazo na cyo kiri mu byakunze kugarukwaho cyane mu nama z’umwiherero w’abayobozi bakuru, kigafatwaho imyanzuro ariko nta cyakozwe.

Mu nama y’umwiherero wa 2016 cyavuzweho kinafatwaho umwanzuro wa kabiri, wavugaga gushyira imbaraga mu kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no kurwanya ruswa iyo ari yo yose, kandi mu byiciro byose.

Mu mwiherero uheruka wa 2018, iki kibazo nabwo cyagarutsweho, mu myanzuro bongeramo gukaza ingamba zo gufatira ibyemezo abatubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Honorable Nkusi Juvenal wahoze mu Nteko Ishinga Amategeko akaba yari anakuriye komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta yavuze ko iki kibazo koko kiri mu bikomeye byugarije igihugu, ari na yo mpamvu gihora kigaruka mu myanzuro y’umwiherero.

Ati “Ni ikibazo gikomereye abanyarwanda, ariko kuba bihora bigaruka, ni uko abantu bahora bahinduka banahindura, buri wese akaza azanye ibye.

Ni ukugira ngo Abanyarwanda bose bazagere aho bamva ko gucunga neza ibya Leta ari ikintu kiraje ishinga buri wese. Ntabwo ari n’ikintu cyarangira uyu munsi”.

Hon Nkusi ariko avuga ko hari intambwe ihora iterwa, ndetse ko uko byahoze kera atari ko bikimeze, kuko ubu ngo abantu basigaye bacunga ibya Leta bikanga.

Ati “Ntabwo bikiri mama wararaye, ntabwo waraye ubonye ibyabaye muri Kigali (Nyarugenge na Kicukiro)? Kera byabagaho se? Kandi ntacyo byishe kuba uwo mwanzuro wahora ugaruka”.

Yungamo ati “Uko hagenda hagira igikorwa ni ukuvanaho gato gatoya, ku buryo bizagea aho abantu bakabona ko uzanyereza umutungo wa Leta bizamuhenda ku buryo atazongera kubyifuza”.

Imikoranire y’inzego

Inzego za Leta n’iz’abikorera na zo ziri mu bikunze kunengwa kuba zidahuriza hamwe ngo zuzuzanye, ari na byo bibyara imitangire mibi ya serivisi no kudatanga umusaruro ukwiriye.

No mu mwiherero w’abayobozi uheruka, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego zose guhuza imikorere, kuko iyo abayobozi badakorera hamwe nta musaruro bashobora gutanga.

Mu nama z’umwiherero kandi iki kibazo nabwo nticyahwemye kugarukwaho kikanafatwaho imyanzuro.

Nko mu nama y’umwiherero ya 2017, iki kibazo cyafashweho umwanzuro wo kunoza ihuzabikorwa, imikoranire no guhanahana amakuru hagati y’inzego zose z’ubutegetsi bwite bwa Leta n’inzego z’ibanze hagamijwe kunoza no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Appolinaire Mupiganyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda avuga ko hakiri byinshi bikeneye kunozwa mu mikorere n’imikoranire y’inzego.

Avuga ko Transparency nk’umuryango urebera ku ruhande uko inzego zishyira mu bikorwa gahunda z’igihugu, ubabazwa cyane no kubona abantu bashingwa inshingano aho kuzubahiriza mu nyungu z’Abanyarwanda, bagatangira gutekereza inyungu zabo cyangwa ibibatanya mu myumvire, aho guhuriza hamwe.

Nubwo nta gisubizo atanga kuri iki kibazo, Mupiganyi asanga abantu bakwiye kubikurikirana ku buryo inyungu z’igihugu ari zo ziza imbere y’ibindi.

Imitangire ya serivisi

Imitangire ya serivisi haba mu nzego za Leta n’iz’abikorera na cyo ni kimwe mu bikunze kunengwa.

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwo muri 2018, bugaragaza ko abanyarwanda bishimira serivisi bahabwa ku kigero cya 69%, uru rwego rukavuga ko mu mwaka wa 2024 bazaba bageze kuri 90%.

Nubwo bimeze bityo ariko hari inzego zimwe na zimwe zikunze gutungwa agatoki mu gutanga serivisi mbi.

Urugero nko mu rwego rw’ubuvuzi, raporo ya Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) igaragaza ko abantu 30% bagwa kwa muganga bazira kurangaranwa n’abaganga.

Iki cyaba ikimenyetso simusiga cy’uko imitangire ya serivisi mu rwego rw’ubuvuzi itameze neza.

Nyamara kandi iki kibazo na cyo cyakunze kugaruka mu myanzuro y’inama z’umwiherero w’abayobozi bakuru.

Nko mu mwaka wa 2015 mu mwiherero, iki kibazo cyafashweho umwanzuro wari uwa 12 wagiraga uti, “Kuvugurura imitangire ya serivisi z’ubuvuzi bukeneye inzobere n’ibikoresho birenze ibisanzwe.”

Mu mwaka wa 2017 nabwo mu mwiherero w’abayobozi bakuru, ikibazo cy’imitangire ya serivisi z’ubuvuzi cyagarutsweho, mu myanzuro bongera kuvuga ko hakwiye kunozwa imitangire ya serivisi mu mavuriro ya Leta, amavuriro y’abikorera n’ibigo by’ubwishingizi bw’indwara.

Appolinaire Mupiganyi kuri iki kibazo avuga ko na byo bidatangaje ko uyu mwanzuro wahora ugaruka mu nama z’umwiherero w’abayobozi, kuko ahenshi mu bigo nderabuzima hagitangirwa serivisi mbi.

Mupiganyi atanga urugero rw’ikigo nderabuzima kimwe cyo mu mujyi wa Kigali kimaze amezi arenga abiri kidahemba abakozi bacyo.

Ati “Ubwo se umuforomo umaze amezi abiri adahembwa, urumva yakwakira abarwayi ate?” N’ubundi uyu mwanzuro uzagarukamo kuko igihugu cyacu turacyafite urugendo rwo kugenda”.

Imirire mibi

Ikibazo cy’imirire mibi mu bana no mu bakuru na cyo gikunze kugaruka mu bihangayikishije igihugu.
Atangiza umwiherero w’abayobozi bakuru wo mu mwaka ushize wa 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye kubaza abayobozi b’uturere icyabuze ngo icyo kibazo gicike burundu.

Imibare yo muri 2015 igaragaza ko mu Rwanda abana 38% bari munsi y’imyaka itanu bafite ibibazo by’imirire mibi. Ni ikibazo na cyo kitahwemye kuganirwaho mu nama z’umwiherero.

Mu mwiherero uheruka, cyafashweho umwanzuro wa 12 wo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato hibandwa ku kurwanya imirire mibi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba, avuga ko impamvu iki kibazo kidashobora kubura mu myanzuro y’inama y’umwiherero, ari uko gihangayikishije cyane.

Ati “Hari imyanzuro idashobora guhita irangira mu mwaka umwe”.

Dr. Mukabaramba avuga ko impamvu iki kibazo kitanarangira ako kanya, ari uko hamwe na hamwe mu turere hakiri ikibazo cyo kutihaza mu biribwa, gusa ngo n’ahari ibiribwa bihagije haracyari ikibazo cy’imyumvire mike ku itegurwa ry’amafunguro.

Kuri ibi kandi ngo haniyongeraho isuku n’isukura, kuko hari n’ababa bafite ibyo kurya bihagije, ariko bakabitegurana umwanda, ntibigire icyo bimarira umwana wabigaburiwe.

Dr. Mukabaramba ariko avuga ko hari ibyakozwe mu guhangana n’iki kibazo, ku buryo yizera ko mu mibare itaha izasohoka mu mwaka wa 2020, umubare w’abana bafite imirire mibi uzaba waragabanutse.

Muri rusange bigaragara ko imyanzuro ihora igaruka mu nama z’umwiherero w’abayobozi bakuru ari ikubiyemo gahunda zihangayikishije igihugu cyane, ku buryo itahita ikurikiranwa ngo ibyo bibazo birangire mu gihe gitoya.

Ni imyanzuro kandi bigaragara ko izakomeza kugaruka mu nama z’umwiherero, duhereye no ku mwiherero utangira kuri uyu wa gatandatu tariki 09 werurwe 2019, kuko nk’uko abaganiriye na Kigali Today babyemeza, yakozweho byinshi ariko ngo iracyakeneye gukorwaho ibindi byinshi cyane kugira ngo ibibazo birimo birangire burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka