Icyo Umuvugizi w’Inkiko avuga kuri ruswa ivugwa mu nzego z’Ubutabera

Mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, imibare itangazwa n’inzego z’ubutabera bw’u Rwanda igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2023 abakozi 66 ari bo bahanwe bazira ibyaha by’indonke mu nzego z’ubucamanza.

Umuvugizi w'inkiko z'u Rwanda, Mutabazi Harisson
Umuvugizi w’inkiko z’u Rwanda, Mutabazi Harisson

Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda Mutabazi Harisson, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yasobanuye ko kuba hariho iki cyumweru ngarukamwaka bishingira ku kuba Igihugu cyarashyizeho gahunda igamije kurandura ruswa burundu.

Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko giteganyijwe ku matariki ya 12-16 Gashyantare 2024. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ruswa ni umwanzi w’uburenganzira bwa muntu n’iterambere ry’Igihugu. Twese tuyamagane”.

Mutabazi avuga ko inkiko ari zo zifata icyemezo cya nyuma, zemeza ko umuntu ahamwa n’icyaha runaka, bityo ko bidakwiye kuba haba hari umuntu muri izi nzego usaba cyangwa wakira indonke n’ibindi bijyana na zo. Ati: “Iki cyumweru ntigisobanuye ko ruswa ari nyinshi mu nkiko kurusha mu zindi nzego, kandi ugendeye ku mibare ihari, rwose ntabwo ari nyinshi”.

Guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka ushize wa 2023, abantu 66 bahamwe n’ibyaha bya ruswa, bakurikiranwa n’inzego zibishinzwe nk’uko bivugwa n’umuvugizi w’inkiko. Ati: “Abanditsi, abacamanza n’abashakashatsi batandukanye mu nkiko ni bo bakurikiranwe n’urwego rw’Ubugenzacyaha, bamwe barafungwa, abarangije ibihano byabo ndetse birukanwa mu kazi”.

Aba bafashwe ruswa bahamijwe yari yiganje ku kwakira indonke y’amafaranga, mu gihe abandi baziraga ruswa y’igitsina.

Mutabazi avuga ko bigoye kuvuga ngo ruswa yacika burundu kuko ahari abantu haba urunturuntu, gusa ngo abayakira baragabanuka kuko imibare atari myinshi.

Avuga ko hari ingamba zashyizweho mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa, zirimo kuba hari komite yashyizweho ishinzwe kurwanya ruswa mu nkiko, ibyerekana ko hari ingamba zo guhangana na bo mu rwego rwo kugera ku ntego z’Igihugu z’uko nta ruswa ikwiye kugaragara mu gihugu.

Mutabazi avuga ko guhashya iki cyaha bigorana kuko bahura n’imbogamizi zo kubonera amakuru ku gihe. Ati: “Akenshi amakuru tuyabona impitagihe, aho wumva umuntu avuga ngo uzi ko kanaka yandiriye amafaranga azi ko bizacamo. Abandi banga gutanga amakuru ngo batiteranya n’abakora mu nkiko n’ibindi nkabyo”.

Mutabazi asaba abantu gutanga amakuru kandi ku gihe, ubugenzuzi bugakorwa, kandi ko hashyizweho nimero itishyurwa yajya ifasha umuntu gutanga amakuru ari yo 9040.

Yibutsa abantu batekereza ko bahabwa serivise bagenewe ari uko hari icyo batanze, ko babangamira gahunda yo kurandura ruswa ndetse ko ari uwayitanze n’uwayakiriye bose bahanwa kimwe bityo ko bakwiye kujya bafasha inzego zibishinzwe gukurikirana iki cyaha kugeza kuranduwe burundu.

Icyegeranyo cya Transparency International Rwanda, kizwi nka Corruption Perceptions Index(CPI) giheruka gushyirwa hanze, kigaragaza ko u Rwanda rwabaye urwa mbere mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), urwa kane muri Afurika ndetse ko intego ari uko rwagera ku kigero gishimishije.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Muraho

Hari aho umuvugizi w’inkiko yavuze mu cyumwe cyahariwe kurwanya ruswa gishobora gutera abatangamakuru impungenge; ngo utanze ruswa akabibwira inzego zishinzwe kuyirwanya nyuma yarangije kuyitanga, ntakurikiranwa. Impungenge ni aho yavuze ngo: " ariko iyo uwafashwe avuze ko ariwe wayimuhaye, nawe arakurikiranwa agafungwa."

Iki gikorwa cyo gufungwa kandi nta kundi yabonaga ko yabona ibyo akeneye. Ahubwo ndabona bikwiye kubanza gushishozwaho hakarebwa moteur yamuteye kuyitanga akabivuga nyuma.

Hariho ababona ko abo baburana bashaka kubambura umutungo wabo batanze ruswa, nawe akabona aho yayinyuza kugira ngo abone ibye atabivukijwe no kudatanga iyo ruswa, yamara kubona ibye akabona gutanga amakuru kuri iyo ruswa ayifitiye n’ibimenyetso. Ndasanga uwo muntu yariakwiye kumvwa byagaragara ko yanze ko inkiko zibogamira kuri wawundi watanze ruswa kandi amuburanya amahugu.

Ndabona hakwiye kujya hakurikiranwa umucamanza wagarayeho kubogama nkana kuko akenshi yirengagiza ibiteganywa n’amategeko akirengagiza n’ibimenyetso.

Ni gute umucamanza yakwerekwa ikimenyetso cyanditse, amasezerano y’umwimerere yakorewe raporo n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, hanyuma umucamanza nawe akemeza ko yakibonye kandi n’inkiko zabanje zaremeje ko yabayeho koko, akagihakana ngo ntacyabayeho.

Ubuseseguzi bujye bukorwa mu nguni zose urubanza rube ndakuka byemejwe ko nta karengane karimo koko.

RUSWA IRAGATSINDWA RWOSE KUKO ITERA AGAHINDA

alias yanditse ku itariki ya: 12-03-2024  →  Musubize

Abasesenguramategeko, abashingamategeko n’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, ndabasaba kujya bsesegura mu buryo bw’imbitse kuko iyo hari amategeko ahuriye ku cyateganyijwe kimwe, n’iyo haba hari aho biteganyijwe ko para/al. ikurikiyeho ibigena ukundi, hajye hubahirizwa ibivuzwe bihuriye muri ayo matageko kandi hakubahirizwa n’ubusumbane bw’aategeko.
Ntibyari bikwiye ko niba itege risanzwe rihuje n’itegeko ngenga, ibiteganyijwe ukundi munsi bivuguruza ibiteganyijwe muri "icyakora" ryhabwa agaciro karuta itegeko ngenga ngo bitume umuburanyi arenga ku mpamvu imwe itahawe agaciro mu nkiko zo hasi harimo kbogama bigaragarira buri wese byaragaragajwe n’urwego rw’umuvunyi

GANDIKA NESTOR yanditse ku itariki ya: 12-02-2024  →  Musubize

Muraho

Koko " Ruswa ni umwanzi w’uburenganzira bwa muntu n’iterambere ry’Igihugu. Twese tuyamagane" birakwiye. Ariko bijye mu bikorwa mu busesenguzi kuko bakunda kuvuga ruswa ngo kuko yafashwe ariko ntibasesegure ku mpamvu zitera umucamanza kubogama akarenganya umuburanyiwagaraje ibimenyetso umucamanza nwe akabanza kubyemeza byagera igihe cyo gusoma urubanza agapanga izindi gahunda yo gusubika isomwa agapanga iperereza mu rwego rwo gutegereza abamuhaye promesse. Akirengagiza ukuri kwagragajwe n’inzego nyinshi/zitandukanye za leta, akavuguruza n’urwego rw’umuvunyi, agaca amazi isesengura ryakozwe n’ubugenzuzi bw’inkiko buba bwabonye akarengane bigashimangirwa n’icyemezo cya perezida w’urukiko rw’ikirenga umara kubona ko akarengane karimo, kubera ko hari itegeko rivuga ko ariwe ufata iryanyuma ritajuririrwa nawe akareganya uwasabye kurenganurwa kabone n’aho yaba yaratsinze mu rubanza rwafashe icyemezo cya nyuma.yaratsinze umucamanza akamusabira indishyi agerereza umutungo burana ku bamuburanyije amahugu kandi abahatuye bakabyigamba muri bagenziabo ngoumucmanza yahawe mission na babandi aje kugabiza iby’abandi.

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka