Kuganira mu muryango ni izingiro ry’ubumwe n’iterambere –MIGEPROF

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye imiryango kugira umwanya wo kuganira kuko ari byo bibumbatira ubumwe bwawo no kurushaho kuwuteza imbere.

Ibi bikubiye mu butumwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr. Valentine Uwamariya, yatanze kuri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Imiryango.

Kuri uyu munsi Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu ubutumwa bwe, yasabye imiryango kugira umwanya wo kuganira kuko ari byo bibumbatira ubumwe bwawo no kurushaho kuwuteza imbere.

Dr. Valentine yagize ati:” Kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’Imiryango, turasaba abagize umuryango kugira umuco wo kuganira mu muryango hagamijwe kubumbatira ubumwe bwawo no kurushaho kuwuteza imbere. Twubake Umuryango Ushoboye kandi, Utekanye.”

U Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Imiryango wizihizwa kuwa 15 Gicurasi buri mwaka.

Uyu munsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1993 hagamijwe kurebera hamwe uruhare imiryango igira mu iterambere ry’Igihugu no gukomeza ubukangurambaga ku bibazo byibasira imiryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka