Banki ya Kigali yakuyeho ikiguzi cyo gucunga konti yo mu mafaranga y’u Rwanda cyari gisanzwe cyishyurwa n’abakiliya bafite konti ku giti cyabo buri kwezi guhera tariki ya 22 Mutarama 2024.
Hashingiwe ku myanzuro y’Inama yo ku itariki ya 18 Mutarama 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi, yatangaje igiciro fatizo cy’ibigori aho ikilo cy’ibihunguye kizajya kigurwa 400Frw naho ibidahunguye bikagurwa 311Frw.
U Rwanda rwizeye kuzagera ku ntego yo kwinjiza Miliyari y’Amadolari ya Amerika (Miliyari 1200 z’Amafaranga y’u Rwanda) avuye mu musaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga mu 2023-2024, hagendewe ku buryo kwinjiza amadovize byagiye bizamuka mu myaka iheruka nk’uko byasobanuwe na Bizimana Claude, Umuyobozi w’Ikigo (...)
Ikigo giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), hamwe n’abacuruza mu mahanga imbuto, imboga n’indabo, barasaba Abanyarwanda kwitabira Ubuhinzi bwa avoka ari benshi, kuko zifite agaciro kanini ku masoko mpuzamahanga.
Mu gihe abantu hirya no hino bari mu myiteguro y’iminsi mikuru by’umwihariko itangira umwaka, ibiciro bya bimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa muri iyo minsi byarazamutse. Ubwo Kigali Today yatemberaga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali by’umwihariko mu isoko, yasanze bimwe mu biciro by’ibiribwa birimo inyama (...)
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu baravuga ko bafite icyizere cy’uko umwaka wa 2024 uzagenda neza, kubera ko impera za 2023 zabonetsemo imvura.
Banki ya Kigali(BK) yahawe igihembo cya Banki ihiga izindi zose mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023, mu bihembo bizwi nka ‘The Banker Awards 2023’.
Banki ya Kigali (BK) n’Ikigega cy’Ingwate (BDF/Business Development Fund), basinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kubona inguzanyo, hakagira igice cyishingirwa.
Abacuruzi b’ibirayi n’abaguzi babyo mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko guhera ku wa 22 kugeza ku wa 23 Ukuboza 2023, ibirayi byabuze ku isoko kubera ko ababikura ku makusanyirizo yabyo mu Majyaruguru n’Iburengerazuba babujijwe kubizana, kubera ko nta nyemezabwishyu za EBM (Electronic Belling Machine) bafite.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu iherutse kwemeza ko Akarere kazatanga Miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kubaka isoko rya Gisenyi mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 kugira ngo rishobore kuzura bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2024.
Mu Karere ka Bugesera hatashywe uruganda rukora ifumbire mvaruganda ikoreshwa mu buhinzi, bikaba biteganyijwe ko ruzajya rukora Toni ibihumbi 100 ku mwaka.
Nyuma y’imyaka 10 uruganda rwatunganyaga ibishyimbo rw’i Huye (Rwanda Agri Business Industries/RABI) rufunze imiryango, rwongeye gufungura imiryango nyuma yo kugurwa na rwiyemezamirimo waruhaye irindi zina rya CONAFO (Cooked Natural Food).
U Buyapani bwatakaje umwanya wa gatatu mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi nyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bushinwa. Mu byatumye u Buyapani buva kuri uwo mwanya nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birmo ‘Les Echos’ ni igabanuka ry’umubare w’abaturage b’u Buyapani n’ibura ry’abakozi no (...)
Ikigo cy’imari cyo kuzigama no kuguriza (Zigama CSS) cyatangaje ko muri uyu mwaka wa 2023, cyabonye inyungu y’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 35.7, bingana n’inyongera ya Miliyari 12.9 z’Amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’inyungu ya Miliyari 22.8 yari yabonetse mu mwaka wa 2022.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yagaragaje ko hari inzego nyinshi abashoramari bo mu Buhinde bashobora gufatanyamo n’u Rwanda, bishingiye ku mubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi wagiye urushaho kwaguka uko imyaka yagiye itambuka bikajyana n’ubufatanye bushingiye ku kwiyemeza kuzamura ubukungu.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, avuga ko SACCO 182 zimaze kugerwaho n’ikoranabuhanga, mu gihe mu mwaka wa 2024, zose 416 zizaba zimaze kugerwaho n’ikoranabuhanga, byorohereze abazikoresha bajyane n’ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuza.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba butangaza ko bwateguye imurikagurisha (Expo) izabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri uku kwezi k’Ukuboza 2023.
Ubuyobozi bw’uruganda CIMERWA Plc rukora sima mu Rwanda, buratangaza ko mu mwaka wa 2023 binjije Miliyari 103Frw, aya mafaranga akaba yariyongereyeho 11,9% by’ayo bari binjije mu mwaka ushize. Nyuma yo kwishyura imisoro, babaze inyungu basanga ingana na Miliyari 15.6 Frw, nk’uko raporo y’umwaka y’urwo ruganda yakozwe mu (...)
Ambasaderi Mukangira Jacqueline, yafunguye ibiro by’uhagarariye u Rwanda muri Nepal, ndetse hasinywa n’amasezerano ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’ibihugu byombi.
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byagabanutse, aho lisansi yavuye ku mafaranga 1822 Frw kuri litiro igashyirwa ku 1639 Frw (bivuze ko lisansi yagabanutseho amafaranga 183 kuri litiro imwe) naho mazutu litiro iva ku 1662 Frw ishyirwa ku 1635 Frw (yagabanutseho amafaranga 27 kuri litiro imwe).
Banki ya Kigali ku bufatanye na Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) ziyemeje gufasha abahinzi ndetse n’abandi bashora imari mu buhinzi binyuze muri gahunda nshya yashyizwemo miliyoni 100 z’amayero, igamije kubafasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku bukungu ndetse (...)
Equity Group Holdings Plc (EGH) yegukanye bidasubirwaho Cogebanque, nyuma yo kugura imigabane yayo 198.250 ingana na 99,1250%, bituma ikomeza urugendo rwayo rwo kwaguka mu Karere no kuba ikigo cy’imari gikomeye muri Afurika yo munsi y’ubutatyu bwa Sahara.
Banki ya Kigali (BK) mu ishami ryayo rishinzwe ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, yashyize igorora abohereza umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu mahanga, aho boroherezwa kubona inguzanyo.
Banki ya Kigali (BK Plc) yatangiye ubukangurambaga bwo kwegereza Abanyarwanda baba mu mahanga serivisi zayo, harimo no kuzatombora itike y’indege, ihereye ku rubyiruko rwitabiriye igitaramo cyiswe "Rwanda Youth Convention" i Ottawa muri Canada, ahitwa Gatineau.
Abanyarwanda bakorera ibikorwa bitandukanye muri Repubulika ya Santarafurika, bahamagarira bagenzi babo bashaka gushora imari muri icyo gihugu kujyayo kuko hari amahirwe menshi y’ishoramari, ariko bakabanza kwitwararika bagashaka amakuru y’ibyo bifuza gushoramo imari mbere yo gutangira ibikorwa byabo.
Nyuma yo gufasha urubyiruko rusaga ibihumbi 100 kubona imirimo iruvana mu bukene mu myaka icyenda ishize, umuryango witwa ‘Akazi Kanoze Access’ uvuga ko ubu ugiye kongeraho abandi barenga 6,000 mu myaka itatu, ukazabatoranya ubasanze mu bigo bya ‘Yego Center’ muri buri Karere.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) kiratangaza ko nyuma yo gusohoka kw’itegeko rishya rigenga amakoperative, hari kuganirwa uko azashyirwa mu byiciro hakurikijwe imikorere n’imiterere yayo.
CIMERWA, uruganda rwa sima rumaze igihe kirekire rukorera mu Rwanda, igice kinini cyarwo cyeguriwe undi mushoramari ufite ibikorwa binini ku rwego rw’Akarere. Kompanyi yitwa National Cement Holdings Limited, ni yo yaguze urwo ruganda ku rugero rwa 99.94% nyuma yo kubyumvikanaho n’abari basanzwe bafite imigabane muri CIMERWA.
U Rwanda ruritegura kwakira icyambu cya Rubavu kirimo kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, icyambu kizateza imbere ubuhahirane bw’uturere dutanu tugize Intara y’Iburengerazuba na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane ikirwa cy’Ijwi n’umujyi wa Goma.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka ushize w’ingengo y’imari igaragaza ko amafaranga angana na miliyari eshatu na miliyoni 200 yanyerejwe, andi akoreshwa nabi. Ni amafaranga menshi yari gukorwamo imishinga y’iterambere ifatika kandi ikazamura Abaturarwanda iyo aramuka akoreshejwe icyo yagenewe.