Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi (INILAK) bakomeje gushyigikira gahunda ya Leta y’uko Abanyarwanda bakwishakamo ibisubizo, bafashanya n’ubwo nta bushobozi buhagije baba bafite.
Abakozi b’ikigo cya Leta gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro EWSA, batangiye gahunda yo gushishikariza abaturage cyane cyane abatuye uduce tw’ibyaro tutagerwamo umuriro kwitabira gukoresha ibyiza bikomoka ku mirasire y’izuba.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rda, busanga ibibazo bikigaragara muri ibi bigo, bisaba imbaraga, nubwo ngo hari intambwe imaze guterwa. Ubwo hatorwaga komite nyobozi nshya yasimburaga icyuye igihe kuri uyu wa Gatanu tariki 11/10/2013, hatangajwe ko hari ibigomba kuzitabwaho, cyokora ngo bikaba (...)
Abagore bacuru za ibintu bitandukanye byiganjemo imboga ziribwa mu mujyi wa Kamembe bavuga ko ibicuruzwa byabo bigiye kuborera mu isoko kuko ubuyobozi bw’umurenge bwababujije kongera gucururiza mu gikari bakoreragamo babashinja isuku nkeya.
Kuva tariki 08/10/2013 amacumbi aciriritse mu karere ka Rubavu atujuje ibyangombwa arimo gufungwa by’agateganyo n’itsinda ry’akarere rishinzwe kugenzura isuku n’ibyangombwa byemerera aya macumbi gukora.
Kubera umuco n’imyumvire, imirimo imwe n’imwe yaharwaga abagabo, indi igaharirwa abagore ariko uko imyumvire igenda izamuka birahindura. Umugabo uvuga ko yitwa Rusisibiranya Anastase yarenze iyo myumvire, afatanya n’umugore we basekura isombe bagurisha mu isoko rya Gakenke.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore (UN Women) rifatanyije n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Rwanda baraganira uburyo mu Rwanda ubu bucuruzi bwanozwa gahakurwaho imbogamizi ababukora bahura nazo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko servisi butanga zirimo kwihutishwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya MIS, ariko by’umwihariko ibyangombwa byo kubaka bigiye kujya bitangwa mu minsi 21, aho kuba 30 nk’uko bisanzwe.
Abafundi n’ababahereza 250 bavuga ko bambuwe na rwiyemezamirimo Ruhumuriza Theobard, uhagarariye company Elite General Constractors Ltd (EGC) yatsindiye kwagura isoko ry’akarere ka Ngoma none barasaba kurenganurwa kuko ngo ubuzima bubagoye cyane .
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahagarariye abandi (cadres) mu karere ka Karongi, barishimira uruhare umuryango ukomeje kugira mu kuzana impinduka nziza z’iterambere mu gihugu, by’umwihariko bagafatira urugero ku iterambere akarere ka Karongi kamaze kugeraho mu gihe gito.
Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyashyikirije ibihembo bamwe mu bakozi bagaragayeho gukora neza mu kazi bashinzwe, harimo abikorera n’abakora mu nzego za Leta, muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 07/10/2013.
Mu mwaka ushinze w’ingengo y’imari, Akarere ka Huye kari kahigiye kuzinjiza amafaranga miliyoni 813, maze kabasha kwegeranya izigera kuri 830. Mu ngengo y’imari ya 2013-2014 ho noneho kahigiye miliyoni 900.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ku nshuro ya 12 umunsi w’abasoreshwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Gatete Claver, yatangaje ko Abanyarwanda batitabiriye gutanga imisoro, nta terambere igihugu cyageraho.
Bamwe mu bitabiriye gahunda ya Hanga umurimo ubwo yageragezwaga bwa mbere, nyuma y’igihe cy’umwaka n’igice imishinga yabo yemewe ntibarabasha kubona inguzanyo nk’uko bari babyizeye. Ibi ngo biterwa ahanini n’uko abenshi bajyanye imishinga yabo muri BK na yo ikananirwa kuyiga yose uko bikwiye.
Abashinzwe gukurikirana iyubakwa ry’urugomero rwa Rusumo baravuga ko nubwo habura miliyoni 40 z’amadolari yo kubaka imirongo yo gukwirakwiza amashanyarazi azava kuri urwo rugomero, nta ngorane zihari mu gihe abafatanyabikorwa baramuka batayatanze.
Senateri Rwigamda Balinda ashishikariza abikorera bo mu karere ka Burera kurangwa n’indangagaciro zirimo ubunyangamugayo, birinda forode kuko “business” nziza iteza abantu mbere ari iciye mu mucyo.
Umunyemari ukomoka mu gihugu cya Indonesia, Adrian Zecha, yumvikanye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku mugambi afite wo kuza gushora imari mu by’amahoteli mu Rwanda.
Lt. Gen Fred Ibingira ukuriye Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu arasanga abakorera imirimo ibinjiriza amafaranga mu biyaga bya Cyohoha zombi mu karere ka Bugesera bakwiye kurema koperative ikomeye izabafasha gutera imbere.
Umushoramari usanzwe ufite hoteri “Golden Monkey” mu mujyi wa Nyamagabe agiye kubaka indi hoteli izitwa “Nyungwe back packers hotel” izaba ifite inyenyeri enye mu marembo ya pariki y’igihugu ya Nyungwe mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe.
Ihagarikwa ry’uburobyi mu Kivu ryatumye amafi n’isambaza bihenda mu isoko rya Gisenyi kuko ubu ikiro cy’isamba kigura amafaranga 3000 kandi cyaguraga 1700. Amafi yo aragura amafaranga 3500 ikilo mu guhe yaguraga amafaranga 2500.
Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (Rwanda Transport Agency: RTDA) gitangaza ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 hazatangira inyigo yo gusana umuhanda Musanze-Cyanika.
Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) cyemeranywa n’u Rwanda muri gahunda mbaturabukungu ya kabiri rurimo gukurikiza, yo guteza imbere abikorera, kongera ahava imisoro, hamwe no kugira ibicuruzwa byinshi byoherezwa mu mahanga, kugirango igihugu kive mu gushingira ku kunga gihabwa.
Niyonshuti Emmanuel umushoferi w’imodoka y’akarere ka Ngoma yahembwe terefone igezweho yo mbwoko bwa Samsung Galaxy ndetse anahabwa igare na na radio na ceretificat y’ishimwe kubera ubushake n’umuhate yakoranye mu mirimo ye mu gihe cy’umwaka w’imihigo 2012-2013.
Mu mpera z’uyu mwa wa 2013 nibwo hategwanyijwe itangira ry’ibikorwa byo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, uri mu Cyanika, mu karere ka Burera, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo mu Rwanda aratangaza ko amaze gusanga Abanyarwanda badakoresha neza igihe cya nyuma ya saa sita kandi nacyo gikwiye kubyazwa umusaruro kandi mwinshi nk’igihe cya mbere ta saa sita.
Banki ya Kigali ishami rya Nyanza iratangaza ko kuva mu minsi mike ishize yegereje abakiriya bayo bo mu karere ka Nyanza uburyo bushya bwo kubitsa no kubikuza hifashishijwe telefoni igendanwa.
Abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Huye, kuwa 26/09/2013 basinyanye n’ubuyobozi bw’aka Karere imihigo biyemeje kuzageraho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014. Ibikorwa byabo byose bizatwara hafi miriyari eshanu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, abayobozi b’akarere ka Kamonyi bakoze tariki 27/9/2013, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yatangaje ko kuba akarere karesheje imihigo y’umwaka wa 2012/2013 hejuru ya 96%, bitavuze ko kageze ku iterambere rikenewe.
Mu karere ka Gatsibo hatangijwe itsinda ry’indashyikirwa mu rwego rwo kwishyira hamwe no kubaka urwego rw’urugaga rw’abikorera mu karere kabo, kuri uyu wa Gatanu tariki27/09/2013.
Muri Miliyoni 521 akarere ka Rubavu kari kiyemeje gutanga mu kigega Agaciro Development Fund, ubu kamaze gutanga asaga miliyoni 360 angana na 70%.