Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yashimye ibikorwa by’Ikigo Inkomoko, avuga ko ari impano ku bantu bose, anasaba abagenerwabikorwa bayo kwaguka mu bitekerezo no mu byo bakora.
Ibigo bigize BK Group byatangarije abanyamigabane babyo hamwe n’abakiriya muri rusange, ko byungutse miliyari 28 na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2022.
Umuyobozi mukuru w’Akazi Kanoze Access, Busingye Antony, yemeza ko gutsinda urugamba rwo gutwita utabiteguye ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge biva mu kuba ufite icyo ukora bityo bikakurinda gusabiriza no gushukwa n’utuntu duto.
Imibare igaragazwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko Akarere ka Nyagatare ubu gafite ingo nyinshi zamaze kubona amashanyarazi, yaba afatiye ku muyoboro rusange ndetse n’akomoka ku mirasire y’izuba.
Banki ya Kigali (BK) yatangije ishami rishinzwe gutanga amahugurwa no kongerera ubumenyi abakozi bashya ndetse n’abari basanzwe mu kazi, (BK Academy). Ni ishami rizafasha mu gukemura ikibazo cy’imishinga imwe n’imwe itahabwaga inguzanyo, bitewe n’ubumenyi buke bw’abakozi ba Banki kuri bimwe mu byiciro binyuranye birimo (...)
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko igiciro cy’amata cyiyongereho amafaranga 72Frw kuri litiro, bitewe n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryatumye aborozi bashora byinshi mu kubonera inka amazi n’ubwatsi.
Nyuma yo gusanga ubuhinzi n’ubworozi ari bimwe mu bikenerwa na benshi mu mibereho ya buri munsi, ikigo cy’imari giciriritse cyitwa Iwacu Finance, kivuga ko cyiyemeje gukorana n’abantu batandukanye mu kubaha inguzanyo, muri bo hakaba harimo n’abakora ubuhinzi n’ubworozi.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo, itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, iva kuri 5,0% igera kuri 6%, mu rwego rwo guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko no gukomeza gushyigikira izahuka ry’ubukungu.
Ikigo gishinzwe guteza imbere Imishinga y’Inzego z’Ibanze LODA ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, kigiye guha abacururiza mu muhanda inguzanyo bazajya bishyura mu gihe cy’imyaka ibiri bongeyeho inyungu ya 2% by’ayo bahawe.
Buri mwaka bimaze kuba akamenyero, by’umwihariko ku Banyakigali n’abandi bagenda muri uwo mujyi, ko mu bihe by’impeshyi hakunze gutegurwa imurikagurisha (Expo) rimaze kwamamara, dore ko n’abanyamahanga bataritangwamo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority - RRA) cyatangaje ko mu rwego rwo korohereza abasora no gutanga serivisi zihuse kandi zihendutse hagiye kujya hakoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyura.
Kompanyi y’Igihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, irateganya gutangira gukorera ingendo zijya i Paris mu murwa mukuru w’u Bufaransa, ibintu abantu batandukanye bakora ‘business’ bafata nk’amahirwe adasanzwev mu ishoramari.
Ikigo cy’Ubushakashatsi no gusesengura ingamba za Leta (IPAR), muri Gashyantare 2021 kugera muri Gashyantare 2022 cyakoze ubushakashatsi ku bakora ubucuruzi 1,545 , gisanga abagera ku 1,212 ari bo bakiri mu kazi bahozemo.
Banki ya Kigali (BK), yafunguye ishami rizajya ryita ku bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse (SME Center), mu rwego rwo gukomeza kubafasha mu iterambere ryabo, no kuborohereza kubona serivisi zihuse.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (La Francophonie), Louise Mushikiwabo, yasabye abashoramari b’Abanyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’Abanyamakuru ubwo yari mu nama ya ‘La Francophonie’ ivuga ku bukungu n’ubucuruzi (...)
Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga barishimira serivisi zo kubitsa no kubikuza bashyiriweho na BK, kuko zizabafasha mu buzima bwa buri munsi mu gihe bari mu Rwanda cyangwa bari mu mahanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abafatanyabikorwa bako, batashye inyubako yazamuwe ahahoze Sonatubes mu Murenge wa Kicukiro. Yitwa Silverback Mall ikazakorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’ibiro.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abayobozi b’amakoperative kunoza imicungire yayo, kuko iyo bakoze nabi koperative zigahomba bica intege abashaka kuyitabira. Guverineri Kayitesi yabitangaje tariki 02 Nyakanga 2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere (...)
Ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA rukora sima, buratangaza ko mu gice cya mbere cy’umwaka w’imari, ni ukuvuga mu mezi atandatu yarangiye tariki 31 Werurwe 2022, urwo ruganda rwacuruje Miliyari 44 z’Amafaranga y’u Rwanda, hakaba harimo inyongera ya 45% bagereranyije n’ayo bacuruje mu gihe nk’icyo mu mwaka wabanje.
Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Capital Market Authority/ CMA), cyahembye abanyeshuri bahize abandi mu irushanwa ngarukamwaka rya University Challenge, ribaye ku nshuro yaryo ya cyenda.
Ikigo Carousel Ltd gicunga umushinga wa Leta wo gushaka amafaranga ateza imbere Siporo mu Rwanda binyuze muri Tombola yiswe Inzozi Lotto, kivuga ko kirimo gushaka urubyiruko rugera ku 3,000 ruzacuruza uwo mukino w’amahirwe.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2022, yatangije icyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu kigamije gufasha imishinga mito n’iciriritse yindi, yazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’Urugaga nyarwanda rw’Abikorera (PSF), bari mu ibarura ry’ibikorwa byose by’ubucuruzi n’iby’ishoramari guhera kuri uyu wa Mbere kugera ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022.
Inama ya Komite ya Politiki y’lfaranga ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yateranye tariki 11 Gicurasi 2022, isuzuma ibyagezweho nyuma y’ingamba zafashwe mu nama iherutse guterana muri Gashyantare uyu mwaka, inarebera hamwe uko ubukungu bwifashe n’uko bwitezwe mu gihe kiri imbere, ku rwego rw’Isi n’imbere mu Gihugu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022, cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,9% mu kwezi kwa Mata 2022 ugereranyije na Mata 2021. Ibiciro byo mu mijyi ni byo bisanzwe byifashishwa mu kugaragaza ishusho rusange mu gihugu.
Banki ya Kigali (BK) ifatanyije n’ikigo cyitwa Inkomoko bateguye irushanwa rizwi nka ‘BK-Urumuri’ rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, rigamije gushakisha ba rwiyemezamirimo 25 bahanze udushya bakazahabwa inguzanyo zizishyurwa nta nyungu.
Ubuyobozi bwa Banki nkuru y’Igihugu (BNR), butangaza ko abakora ubucuruzi mu mafaranga y’amanyamahanga mu Rwanda bakora ibyaha, kimwe n’abari mu murimo wo kuvunja batabifitiye ibyangombwa.
Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rutsiro yateranye tariki ya 10 Mata 2022 iyobowe na Madamu Nyirakamineza Marie Chantal yasibye inguzanyo z’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 171 n’ibihumbi 834 n’amafaranga 510 yari yaratanzwe muri gahunda ya VUP yanditswe mu bitabo by’imari ariko bikagaragara ko zidashobora kwishyurwa (...)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7.5 ku ijana muri Werurwe 2022 ugereranyije na Werurwe 2021. Ibiciro byo mu mijyi ni byo byifashishwa mu kugaragaza ishusho rusange mu gihugu.