Miss Mutesi Jolly yungukiye byinshi muri Pariki y’Akagera (Amafoto)

Mu mpera z’icyumweru gishize, nyampinga w’u Rwanda muri 2016 Mutesi Jolly, yajyanye na babyara be gusura pariki y’Akagera iri mu burasirazuba bw’u Rwanda, ashimishwa cyane no kuzenguruka iki cyanya cy’inyamaswa, anashimishwa n’imyitwarire y’isatura na musumbashyamba (Giraffe) yajyaga abona kuri Televiziyo gusa.

Ubwa mbere Mutesi Jolly ajya gusura iyi pariki, yari kumwe n’abakobwa bari bahanganiye ikamba rya Miss Rwanda 2016, iki gihe ngo hari zimwe mu nyamaswa atabonye zirimo n’isatura zari zitaragera muri iyi Pariki.

Mu kiganiro kigufi na Mutesi Jolly yagize ati “Ni urugendo ukora amasaha arindwi ariko ndakubwiza ukuri ururangiza utarambiwe kubera ibikoko n’inyamaswa zitandukanye uba ureba kandi umuntu yajyaga abibona kuri Televiziyo”

Mu nyamaswa zamutangaje cyane hamwe n’abo bari kumwe, ni musumbashyamba (Giraffe) kimwe n’isatura yari atarabona.

Ati “Nabonye filime yitwa Pumba, mbona ukuntu isatura ari inyamaswa y’inyamahoro, mbona irasekeje kuko igenda idafite icyerekezo, bituma ngira amatsiko yo kuyireba imbonankubone. Nasanze ari inyamaswa itangaje, nanashishikariza abandi Banyarwanda kujya kuyisura.”

Ikindi cyamutangaje, ngo ni ibyo yasobanuriwe n’abarinda Pariki hamwe n’abashinzwe kuyobora ba Mukerarugendo.

Aba ngo bamubwiye inkuru y’urupfu rw’inzovu yamamaye cyane yitwaga Mutware yakundaga abantu ikaza kuraswa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbere y’uko iyi Nzovu ipfa, ngo yasize ibwiye indi nzovu yahimbwe Gasore ko igomba kuzitondera abantu kuko bahemuka cyane.

Jolly agira ati “Batubwiye ko Gasore ari yo isigaranye ubutware, ariko igira amahane iyo ibonye abantu, bityo badusabye kwitonda ndetse tugeze mu gace irimo nta n’ubwo twigeze twururuka imodoka ngo tuyifotore ni yo mabwiriza baduhaye, kuko ngo yashoboraga no kutugirira nabi.

Jolly wasuye iyi Pariki kuwa gatandatu tariki 26 Ukwakira 2019, we na bagenzi be bahagurutse mu rugo saa kumi n’imwe za mugitondo, bagera ku marembo ya Pariki saa tatu zuzuye, bakoresha amasaha arindwi bazenguruka pariki, basubira iwabo saa kumi n’ebyiri.

Mu buzima busanzwe, Jolly avuga ko yikundira ubukerarugendo no kubungabunga inyamaswa, ariko na none nka Nyampinga w’u Rwanda ngo akora ubukerarugendo kuko bimufasha gusobanurira abanyamahanga ibyiza bitatse u Rwanda cyane ko ahura na benshi bifuza kurusura muri gahunda ya #VisitRwanda .

Iyi foto iheruka igaragaza ubwa mbere Mutesi Jolly ajya muri Pariki y'Akagera muri 2016 ari kumwe n'abo bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda
Iyi foto iheruka igaragaza ubwa mbere Mutesi Jolly ajya muri Pariki y’Akagera muri 2016 ari kumwe n’abo bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka