RDB n’abaturage barishimira umusaruro w’imyaka 10 ishize bafatanya kubungabunga parike

Ubuyobozi bw’Ikigo k’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) gifite no mu nshingano guteza imbere ubukerarugendo butangaza ko mu myaka 10 ishize ingagi ziyongereye binagirira akamaro abaturage baturiye parike basaranganya ku mafaranga ava ku bukerarugendo.

Ibi Umuyobozi wa RDB, Ambasaderi Valentine Rugwabiza yabitangaje mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 18 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 01/07/2014.

Abana b'ingagi 18 bahawe amazina mu muhango wo kwita izina ku nshuro ya 10.
Abana b’ingagi 18 bahawe amazina mu muhango wo kwita izina ku nshuro ya 10.

Minisitiri w’Intebe, Ambasaderi w’Amerika, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Sudani y’Epfo n’abandi banyacyubahiro batandukanye bahaye amazina abo bana b’ingagi amazina nka Birashoboka, Ndengera, Kundurwanda, Imikino, Kwigira, Inkindi n’andi nyuma yo kuvuga imibereho itangaje y’imiryango 13 bakomokamo.

Amazina yahawe ibyana 18 by’ingagi uyu mwaka ni: Twiyubake, Isange, Kwigira, Ubukombe, Tebuka, Ibendera, Umutaka, Nakure, Kundurwanda, Inzozi, Inkindi, Nkurunziza, Imikino, Ndengera, Masunzu, Birashoboka.

Ibi birori byitabiriwe n’Abanyarwanda n’abanyamahanga bava ku isi hose babarirwa mu bihumbi byaranzwe kandi no gusurutswa mu ndirimbo n’imbyino n’abahanzi bakomeye nka Kidumu wo mu Burundi na Jay Polly ndetse n’amatorero azwi mu Rwanda nk’Urukerereza na Mashirika.

Bamwe mu bise amazina abana b'ingagi.
Bamwe mu bise amazina abana b’ingagi.

Umuyobozi wa RDB, Ambasaderi Valentine Rugwabiza yavuze ko ubukerarugendo bw’ingagi zo mu misozi busigaye mu karere u Rwanda rurimo, muri uyu mwaka wa 2014 gusa, u Rwanda rwakiriye bamukerarugendo basaga miliyoni imwe binjiza miliyoni zisaga 300 z’amadolari, 85% akaba yavuye ku ngagi.

Amadevise agera ku baturiye parike

Aya mafaranga akomoka ku bukerarugendo agera ku baturage baturiye parike mu buryo bunyuranye aho begerezwa ibikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi, amashuri n’imishinga iciriritse igaterwa inkunga.

“Twifashishije ayo mafaranga, twashoboye gushyira 5% mu baturage; twashoboye gutera inkunga imishinga 360 y’abaturage; twubatse imihanda, twashyigikiye imishinga iciriritse; twubatse amashuri abanza 57 mu turere 13, ndashaka kubabwira ko dufite impamvu zo kwishimira ibyo twagezeho, ” Ambasaderi Valentine Rugwabiza.

Abaturage baturiye parike baje ari benshi kwirebera uko abana b'ingagi bahabwa amazina.
Abaturage baturiye parike baje ari benshi kwirebera uko abana b’ingagi bahabwa amazina.

Abaturage baturiye parike bari barushimusi babumbiwe mu makoperative akora ibihangano by’ubugeni bitandukanye bibaha amafaranga atari make. Abandi bakoze amakoperative akora ibijyanye n’ubuhinzi, ngo buri mwaka bahabwa miliyoni imwe yo kubunganira mu bikorwa byabo.

Nyirabatanga Console wo mu Murenge wa Nyange mu karere ka Musanze, avuga ko ubukerarugendo bwahinduye imibereho yabo bava muri nyakatsi, abana babona amashuri yo kwigiramo, banegerezwa amashanyarazi kubera amafaranga yavuye mu gusura ingagi.

Singirankabo Pierre Sylvestre, umuyobozi w’ impuzamakoperative afatanya na RDB mu kubungabunga parike, na we yungamo avuga ko amafaranga 5% ava mu bukerarugendo agera kuri miliyoni 120 ku mwaka, ashorwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturiye parike cyane cyane mu makoperative.

Uyu muhango wo kwita izina witabiriwe n'abanyamahanga benshi bava mu bihugu bitandukanye ku isi.
Uyu muhango wo kwita izina witabiriwe n’abanyamahanga benshi bava mu bihugu bitandukanye ku isi.

Ngo nta kibazo abanyamuryango b’amakoperative bakigira cyo kwiyishyurira mitiweli, imyambaro n’amashuri y’abana. “Abanyarwamuryango tubayeho neza, turirimba parike kuko yatugejeje kuri byinshi,” Singirankabo Pierre Celestin.

Abaturiye pariki barasabwa gukomeza kuyibungabunga

Minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, wabimburiye abandi mu kwita ingagi, yibukije ko ubukerarugendo muri rusange, by’umwihariko ubw’ingagi bufatiye runini igihugu, bakaba basabwa kubungabunga parike y’ibirunga kuko amadevise ingagi zinjiza Leta ibizeza ko azakomeza kubageraho.

Agira ati: “Perezida wa Repubulika arabasaba gukomereza aho kandi abizeza ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza gusangiza abaturiye iyi parike ku musaruro uva mu bukerarugendo buyikorerwa kugira mubafashe kwiteza imbere.”

Mu Karere u Rwanda rurimo habarurwa ingagi zigera kuri 880, mu gihe 295 zibarizwa mu birunga. Kuva muri 2005 umuhango wo kwita izina watangira, ingagi ziyongereye ku gipimo cya 26.3; nk’uko RDB ibitangaza.

Minisitiri w'Intebe yizeza ko Guverinoma izakomeza kugeza ku baturiye parike ibyiza itanga.
Minisitiri w’Intebe yizeza ko Guverinoma izakomeza kugeza ku baturiye parike ibyiza itanga.

Kwiyongera kw’ingagi byagizwemo uruhare n’abantu batandukanye ndetse n’ibihugu bikora kuri parike y’ibirunga, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Uganda byashyize ubufatanye mu kubungabunga ingagi; nk’uko Minisiteri w’Intebe yakomeje abishimangira.

Mu myaka 10 ishize, ingagi 161 zahawe amazina, mu birori bw’uyu mwaka bwo kwita izina byari bifite intero igira iti: “ Imyaka 10: Kubungabunga-Gushyigikira no Gukura” abana b’ingagi 18 bava mu miryango 13 biswe amazina.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

muri ino myaka icumi ishize ubukerarugendo bwateye imbere cyane kandi byatumye n’abaturage biteza imbere

Ema yanditse ku itariki ya: 2-07-2014  →  Musubize

namahirwe akomeye kugira ingangi nkizi zidukururira ba mucyerarugendo bakazana kugafaranga gatubutse , tukabasha kwiyubakira ibikorwa remezo , kandi ababyungukiramo ni abaturiye pariki, kandi birigaragaza

kimenyi yanditse ku itariki ya: 2-07-2014  →  Musubize

izi ngagi zidufatiye runini , niyo mpamvu kuzitaho bigomba kuba mu nshingano zacu

musazi yanditse ku itariki ya: 2-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka