Ubwikorezi bw’indege muri Afurika mu gihombo kubera Coronavirus

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bw’Indege (IATA) ritangaza ko ubwikorezi bw’indege ku mugabane wa Afurika bugiye kujya mu gihombo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Kuva tariki ya 11 Werurwe 2020 ubwikorezi bw’indege ku mugabane wa Afurika bwatangiye guhagarikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, ubuyobozi bwa IATA bukavuga ko bizatera igihombo cy’akayabo ka miliyari 4 na miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika.

Muhammad Ali Albakri, umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’abakora ubwikorezi bw’indege ushinzwe umugabane wa Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati, yatangarije Reuters ko iki cyorezo ari imbogamizi ku bwikorezi bw’indege.

Agira ati; “Ni igihe kigoranye kuri twe twese, cyane cyane ku bwikorezi bw’indege.”

Indege nyinshi ku mugabane wa Afurika kubera icyorezo cya Coronavirus zahagaritse ingendo mu bihugu bitandukanye kugira ngo zigabanye gukwirakwiza iki cyorezo mu bihugu zijyanamo abagenzi, guhagarara bikaba bizagira ingaruka ku bukungu bw’ibyo bihugu.

IATA igaragaza ko ibihugu nka Angola, Botswana, Côte d’Ivoire, Gabon, Misiri, Ghana, Kenya, Seychelles, Madagascar, Sierra Leone, Somalia, Uganda, Tunisia, Sudan, Afurika y’Epfo, u Rwanda, na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bimwe byahagaritse ingendo ku bagenzi bava mu bihugu birimo Coronavirus naho ibindi bihagarika ingendo ku bagenzi bose mu rwego rwo kwirinda ko bikomeza kongera ubwandu bwa Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka