Rubavu : Bagiye kuryoshya inkengero z’ikiyaga cya Kivu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’abafatanyabikorwa b’ako karere, barashaka guhindura imikoreshereze y’umwaro cyangwa se inkengero z’ikiyaga cya Kivu hakarushaho gutanga umusaruro.

Igishushanyo mbonera kigaragaza bimwe mu bikorwa bigiye gushyirwa ku mwaro w'ikiyaga cya Kivu i Rubavu
Igishushanyo mbonera kigaragaza bimwe mu bikorwa bigiye gushyirwa ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu i Rubavu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’abafatanyabikorwa bo mu gihugu cy’u Buholandi burateganya uburyo umwaro w’ikiyaga cya Kivu uzwi nka « beach » wakongererwa ubwiza n’ubushoabozi bwo kwakira abantu benshi ndetse ugatanga umusaruro ku karere.

Ni ibikorwa bizibanda ku mwaro cyangwa inkengero z’ikiyaga cya Kivu uherereye mu murenge wa Gisenyi, ahasanzwe hakira nibura abantu ibihumbi bitanu mu cyumweru baje kuhasura no kuharuhukira.

Nyota Kayumba Jeannette ukuriye urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu avuga ko habura ubwato butwara abagenzi, imikino yo mu mazi, serivisi z’ibyo kurya, iguriro ry’ibikorwa n’Abanyarwanda, amarushanwa yo mu mazi no ku nkengero ahoraho hamwe na serivisi uri ku mazi akenera nk’ibiribwa n’ibinyobwa n’ubwiherero.

Nyota Kayumba Jeannette yagize ati « Ibi bizatuma serivisi zitabonekaga ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ziboneka uhagera bitume ashobora kuhatinda, ubucuruzi bwiyongere n’Akarere gatere imbere. Ni byiza ko byinshi bihabura bizahaboneka. »

Frank Landman ukora mu kigo cya Gemeente Rheden kiri gufasha Akarere gukora inyigo izatuma umwaro w’ikiyaga cya Kivu urushaho gukurura abagisura, avuga ko bashingira ku byari bisanzwe kandi bikunzwe bakongeraho ibindi bikenewe.

Ati « Birashoboka gukora umwaro umwe kandi ukurura ubukungu ugafasha abahatuye. Ni ingenzi kongerera ubushobozi n’ubumenyi abaturiye ikiyaga cya Kivu kugira ngo bashobore kuhakorera ibintu bitandukanye bikurura abahasura birimo ibikorwa by’ubugeni n’umuco kandi ni ingenzi »

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko inyigo yo gukoresha umwaro w’ikiyaga cya Kivu izajyana n’igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Rubavu hamwe na Kivu Belt bikazafasha abashoramari kubona aho bashora ibikorwa ariko n’abasura Akarere bakabona serivisi nziza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka