Abaturage bo mu bihugu 15 bya Afurika bazajya batanga ingwate mbere yo kwinjira muri Amerika

Abaturage bo mu bihugu 15 bya Afurika bagiye kujya babanza gutanga ingwate y’Amadolari agera ku bihumbi 15 ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 15 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda, bakayohereza mbere yo gutemberera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ubutegetsi bwa Donald Trump bwakunze gufata ibyemezo bitavuzweho rumwe
Ubutegetsi bwa Donald Trump bwakunze gufata ibyemezo bitavuzweho rumwe

Ibi ni ibiteganywa n’itegeko rishya rigena ingendo zirebana n’ubukerarugendo, ubucuruzi, n’ibijyanye no gutembera, rikazatangira gukurikizwa no kubahirizwa ku itariki ya 24 Ukuboza 2020.

Ibiro bya Leta zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byavuze ko iyi gahunda izageragezwa mu gihe kingana n’amezi atandatu.

Ni gahunda izibanda ku basura ndetse n’abafite impushya (visa) z’ubucuruzi n’ubukerarugendo. Ibi ngo bizaba bigamije kwirinda abarenza igihe baba barahawe, ari na cyo viza zabo ziba zigomba kurangiriraho.

Perezida ucyuye igihe, Donald Trump, watsinzwe amatora aheruka kuba, yo kongera gutorwa muri manda ya kabiri; bimwe mu byaranze ubutegetsi bwe ku isonga harimo kugabanya ingendo z’abinjira n’abasohoka mu gihugu bikaba byari kimwe mu by’ingenzi yibanzeho cyane muri manda ye y’imyaka ine yamaze.

Perezida watowe Joe Biden w’Umudemokarate we yiyemeje guhindura ingingo nyinshi zirebana n’iyi politiki y’abinjira n’abasohoka zashyizweho na perezida Trump asimbuye, ariko guhindura iyi mirongo ya Trump ngo bishobora gufata amezi cyangwa imyaka.

Amategeko agenga viza yibasira cyane ibihugu bifite abenegihugu izi mpapuro zarangiriyeho kugeza ku gipimo kingana na 10% cyangwa kirenga muri 2019. Aba bazasabwa kwishyura ingwate y’amafaranga ariko ishobora gusubizwa ingana n’amadolari ibihumbi bitanu, ibihumbi icumi, cyangwa ibihumbi 15 by’Amadolari.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) bivuga ko ibihugu bifite igipimo cyo hejuru cy’abaturage bafite ibyangombwa byabo byarangiriyeho igihe kirekire ngo bazajya bahanishwa kwemererwa kohereza umubare w’abantu bake cyane muri Amerika.

Ibihugu bya Afurika birebwa n’iki cyemezo ni: Angola, Burkina Faso, Tchad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Djibouti, Eritereya, Gambiya, Gineya-Bissau, Liberiya, Libiya, Mauritania, Sudani, Sao Tome and Principe, Cape Verde, n’u Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese ko numva leta zunze ubumwe z’amerika zimeze nkaho zikubira ingendo zibihugu byafurika bibarizwa munsi y’ubutayu bwa sahara amaherezo ntibazazikuraho burundu kko

noheli fabien yanditse ku itariki ya: 27-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka