Abahoze bayobora Rayon Sports bitabiriye ibirori byo gushyikiriza APR FC igikombe

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, bamwe mu bahoze mu buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports barimo Paul Muvunyi bagaragaye mu birori byo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona ya 2023-2024.

Ni ibirori byabaye mu mukino usoza shampiyona wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium aho ikipe ya APR FC yanganyije n’Amagaju FC 1-1. Mbere y’uyu mukino amakuru Kigali Today yari yamenye ni uko bamwe mu bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports barimo Paul Muvunyi bagombaga kwitabira uyu mukino.

Ibi ni na ko byagenze kuko mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Paul Muvunyi wayoboye Rayon Sports mu bihe bitandukanye akaba aheruka gusozamo manda muri Nyakanga 2019, yinjiranye na Muhirwa Freddy ndetse na Twagirayezu Thaddée babaye ba Visi Perezida b’ikipe ya Rayon Sports, ndetse n’umukunzi wayo ukomeye Muhamed Felix Rudasingwa.

Paul Muvunyi wahoze ayobora Rayon Sports yitabiriye ibirori byo gutanga igikombe kuri APR FC, ku butumire bw'umuyobozi w'ikipe ya APR FC
Paul Muvunyi wahoze ayobora Rayon Sports yitabiriye ibirori byo gutanga igikombe kuri APR FC, ku butumire bw’umuyobozi w’ikipe ya APR FC

Uretse kuba baje mu birori bya mukeba kandi batagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports, byanabaye inkuru kuko aba bagabo ari bo baheruka kuyobora Rayon Sports iri mu bihe byiza ubwo yageraga muri 1/4 cya CAF Confederation Cup yewe n’igikombe cya shampiyona iheruka muri 2018-2019 bakaba ari bo bari mu buyobozi bwayo bayobowe na Paul Muvunyi.

Abari muri iyi komite kandi ni bamwe mu babujijwe kwiyamamaza ubwo Rayon Sports yari mu bibazo by’imiyoborere mu 2020 ubwo habaga amatora yashyizeho Uwayezu Jean Fidèle nka Perezida uri no gusoza manda izarangira mu Kwakira 2024. Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bakaba bavuga ko bakumbuye kongera kubabona bari hafi y’ikipe ndetse no mu buyobozi kuko ngo byagira icyo bifasha.

Rayon Sports yashoje shampiyona ya 2023-2024 itsindwa na mukeba, Kiyovu Sports, igitego 1-0 isoreza ku mwanya wa kabiri n’amanota 57 irushwa 11 na APR FC mu gihe no mu gikombe cy’Amahoro yasezerewe na Bugesera FC muri 1/2.

Ibirori byo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona ya 2023 - 2024, byatangiye mu masaha ya saa yine z’amanywa, dore ko stade yari ifunguye, bisusurutswa mu buryo butandukanye.

Umukino wari uteganyijwe saa munani ni nabwo watangiye, maze Amagaju FC aba ari yo afungura amazamu ku munota wa 33 ku gitego cyatsinzwe na Ibutihadji ku ishoti rikomeye, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 60, APR FC yabonye igitego cyiza cyatsinzwe na Fitina Omborenga, umukino urangira amakipe yombi anganyije 1-1. APR FC yahise yuzuza amanota 68 mu mikino 30, inegukana igikombe cya shampiyona 2023-2024.

Nyuma y’uyu mukino umuhazi Riderman yasusurukije abari muri Kigali Pelé Stadium mu ndirimbo ze zitandukanye zakunzwe.

Hakurikiyeho umuhango wo guhamagara izina ku rindi, abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR FC baza mu kibuga kwambikwa imidali ndetse banashyikirizwa igikombe begukanye.

Ikipe ya APR FC yazirikanye abanyabigwi bayikiniye barimo Jimmy Gatete, Jimmy Mulisa, Eric Nshimiyimana, Karim Kamanzi, Sibomana Abdoul, Didier Bizimana ndetse na Rudifu, dore ko ari bo bazanye igikombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka