General Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko muri Jordan

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) General Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye, basuye ingabo za Jordan (Jordanian Armed Forces- JAF) ku cyicaro gikuru cyazo.

Uruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda n’itsinda ryaturutse muri RDF, rwabaye kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2024, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rwa RDF, aho bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Jordan, Major General Yousef Huneiti, abo bayobozi bombi bakaba baganiriye ku bijyanye no gushimangira no gukomeza imikoranire myiza hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yagiye muri Jordan, nyuma y’uko muri Mutarama 2024, Umwami wa Jordan, Abdallah yasuye u Rwanda, yakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Perezida Kagame na we yari yarasuye Ubwami bwa Jordan muri Werurwe 2022, abo bayobozi bombi bakaba baragiranye ibiganiro ku ngingo zitandukanye, bigamije umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka