Ingagi y’imyaka 3 yabonetse mu birunga yapfiriye mu mutego

Abashinzwe kurwanya ibikorwa by’ubuhigi butemewe n’amategeko mu birunga babonye ingagi y’imyaka itatu yapfiriye mu mutego.

Iyi ngagi yabonetse tariki 01/02/2012 nyuma y’iminsi mike ipfuye. Ibizami byakorewe umurambo w’iyo ngagi byerekanye ko iyo ngagi yapfuye ishonje bisobanuye ko yapfuye imaze iminsi itarya kubera ko yari yaguye mu mutego. Uwo mutego wari watezwe impongo.

Ubuyobozi bwa pariki y’ibirunga bwamaze guta muri yombi umwe mu bakekwaho gutega uwo mutego, abandi baracyashakishwa.

Ubuyobozi bw’ikigo mpuzamahanga kibungabunga ingagi (International Gorilla Conservation Programme) butangaza ko buhangayikishijwe n’iki kibazo cy’ubuhigi bw’inyamaswa kiboneka muri pariki y’ibirunga bugahitana ingagi.

Ubuyobozi bwa pariki y’ibirunga butangaza ko u Rwanda rwahagurukiye gukangurira Abanyarwanda kwirinda ibikorwa by’ubuhigi kandi ko byatanze umusaruro nk’uko bitanganzwa n’umuyobozi wa pariki y’ibirunga, Uwingeri Prosper.

Umuyobozi wa pariki y’ibirunga avuga ko ibikorwa by’uburinzi bikorwa buri gihe kandi bamwe mubayitega barafatwa ku buryo n’uwagize uruhare mu gutega iyi ngagi yafashwe ariko abandi barahunze.

Ikibazo cyo guhiga muri pariki y’ibirunga gisigaye ku ruhande rwa Congo ahakunze kuboneka imitego itegwa n’abahigi bashaka inyama. Mu mwaka wa 2011 ingagi 3 zafatiwe mu mitego ariko zikurwamo zitarapfa.

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2011 kugera muri Mutarama 2012 hamaze gufatwa imitego 400 irimo muyafashe iyi ngagi y’imyaka 3 yitabye Imana.

Ubu ku isi yose habarurwa ingagi zigera kuri 780. Ikigo IGCP kirakangurira Leta y’u Rwanda na Congo gushyiraho uburyo bwo kwigisha abaturage kwirinda ibikorwa by’ubushimusi ku nyamaswa ziba muri pariki kuko bishobora gutuma zimwe zizimira kandi zifite akamaro mu gukora ubushakashatsi n’ubukerarugendo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka