RDB izashyikirizwa Pariki ya Gishwati-Mukura muri 2017

Umushinga LAFREC, ushinzwe gusana Pariki ya Gishwati-Mukura, utangaza ko uzayishyikiriza ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) bitarenze umwaka wa 2017.

Pariki ya Gishwati-Mukura izashyikirizwa RDB muri 2017
Pariki ya Gishwati-Mukura izashyikirizwa RDB muri 2017

Patrick Nsabimana umuyobozi wa LAFREC avuga ko ibikorwa byo gusana iyo pariki no kuyizitira, kubungabunga imigezi iyinyuramo, guca imirwanyasuri no guteza imbere abaturage 2500 bayituriye, byatangiye kandi icyo gihe bizaba byararangiye.

Mu mwaka wa 2015, Ubukerarugendo bwinjije amadevize asaga Miliyoni 315 $, asaga miriyari 250FRw. RDB ivuga ko yihaye gahunda yo kongera nibura 25% ku musaruro w’ubukerarugendo buri mwaka.

Mu gihe ngo hazaba hatangijwe ibikorwa byo gusura Pariki ya Gishwati-Mukura, bizongera umubare wa ba mukerarugendo baza mu ntara y’u Burengerazuza, bityo n’amadevize arusheho kwiyongera.

Pariki ya Gishwati-Mukura irimo ingeri z'amoko y'ibiti atandukanye
Pariki ya Gishwati-Mukura irimo ingeri z’amoko y’ibiti atandukanye

Umushinga w’itegeko rishyiraho Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura wemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite tariki ya 02 Nzeli 2015.

Nyuma yaho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize umukono kuri iryo tegeko maze ku itariki 01 Gashyantare 2016 risohoka mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda.

Umushinga LAFREC, ni umushinga ubarizwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), ugamije kugarura ishusho kamere y’amashyamba watangiye ibikorwa byo gusubiranya bimwe mu bice by’iyo pariki byari byarangijwe n’abacukura amabuye y’agaciro.

Pariki ya Gishwati-Mukura yitezweho kuzamura ubukungu bw'u Rwanda
Pariki ya Gishwati-Mukura yitezweho kuzamura ubukungu bw’u Rwanda

Hatangijwe ibikorwa byo kurinda pariki no gufasha abaturage bayituriye. Nsabimana yemeza ko mu mwaka wa 2017 ibyo bikorwa bizaba byarangiye. Icyo gihe ngo nibwo bazayishyikiriza RDB, ifite za pariki mu nshingano zayo.

Biteganijwe ko mu mwaka wa 2020 Pariki ya Gishwati-Mukura, iherereye mu Turere twa Ngororero na Rutsiro, izajya ku rutonde rw’indiri z’ibinyabuzima ku rwego mpuzamahanga.

Ishyamba kimeza rya Gishwati ni ishyamba riherereye mu ruhererekane rw’imisozi miremire mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Ni rimwe mu mashyamba abarizwa mu misozi igize isunzu rya Kongo-Nil, ari naryo ribarizwamo amashyamba nka Nyungwe.

Ishyamba rya Mukura ryo riherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda. Mu myaka yashize ryari igice kimwe cy’ishyamba kimeza rinini ryaheraga mu majyaruguru y’u Rwanda muri Pariki y’Ibirunga rikamanuka rikagera ahari Nyungwe ubu.

Muiri Pariki ya Gishwati-Mukura habarizwamo ubwoko butandukanye bw'inkende
Muiri Pariki ya Gishwati-Mukura habarizwamo ubwoko butandukanye bw’inkende

Kuri ubu amashyamba kimeza ya Gishwati na Mukura yahurijwe hamwe agirwa Pariki ya kane y’igihugu ariyo Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura. Ifite ubuso bungana na hegitari 3558.

Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura ifatiye runini urusobe rw’ibinyabuzima ruyibonekamo. Iyi Pariki kandi ni na moteri y’ubukungu bw’abayituriye.

Pariki ya Gishwati-Mukura ibumbatiye urusobe rw’ibinyabuzima, rugizwe n’ibimera gakondo, inyamaswa n’ibiguruka. Mu byo usanga muri iyi Pariki harimo ubwoko bwinshi bw’inkende.

Habonekamo kandi ubwoko busaga 60 bw’ibiti gakondo, burimo ibiti by’inganzamarumbo n’urugano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka