Perezida Kagame yifuje ko habaho no Kwita Izina Intare

Perezida Paul Kagame yavuze ko Kwita Izina Intare byaba indi Intambwe y’iterambere no gusigasira ibyahozeho n’ibiriho mu Rwanda.

Perezida Kagame yifuje ko habaho no Kwita Izina Intare
Perezida Kagame yifuje ko habaho no Kwita Izina Intare

Perezida Kagame yabitangaje mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi 22, wabereye mu Kinigi ho mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 02 Nzeli 2016.

Yagize ati “Kwita intare amazina nayo yaba ari intambwe yindi duteye mu gusubizaho ibyari biriho no gufata neza ibiriho. Ibi byose ni inshingano itari iya leta gusa ahubwo ya buri munyarwanda wese.”

Yavuze ko, nk’uko batumira abantu Kwita Izina abana b’ingagi, bazanabatumira Kwita Izina Intare zagaruwe muri Pariki y’Akagera, nyuma y’imyaka 15 yari ishize zitakibarizwamo. Ibyo bikaba byafasha mu gusigasira ibyahozeho.

Itsinda ry'abaririmbyi bo mu Rwanda Urban Boys naryo riri mu bise izina abana b'Ingagi
Itsinda ry’abaririmbyi bo mu Rwanda Urban Boys naryo riri mu bise izina abana b’Ingagi

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gifatanyije na ‘African Parks’, cyagejeje Intare indwi muri Pariki y’Akagera muri Kamena 2015. Imwe muri zo yiswe Shema yabyaye ibyana batatu.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, intare zari ziri muri Parike y’Akagera zagiye zicwa n’abaturage bikangaga ko zabagirira nabi. Ibi bikaba byari byaragabanyije ubukerarugendo.

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nibyo koko ndashima kagame plua kubwicyo gitekerezo yatanze kuko ari umutungo wigihugu murakoze

nambajimana philimon yanditse ku itariki ya: 2-09-2016  →  Musubize

Nibyiza no kuba ingagi Nazo zakwitwa amazina kuko uretse nokongera bamukerarugendo ni abami b’ishyamba.

Erneste yanditse ku itariki ya: 2-09-2016  →  Musubize

nibyo koko nintare zikwiye kwitwa amazina kugirango bamukerarugendo biyongere

fabrice yanditse ku itariki ya: 2-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka