Kwita izina2016: Imyumvire y’Abanyarwanda ku bukerarugendo ngo iracyari hasi

Abakozi ba Parike y’igihugu y’ibirunga (Volcanoes National Park), baratangaza ko bamwe mu Banyarwanda bataragira imyumvire ifatika ku bukerarugendo.

Zimwe mu nyamaswa zishimishije ziba muri Pariki y'Ibirunga.
Zimwe mu nyamaswa zishimishije ziba muri Pariki y’Ibirunga.

ibi babitangaza bashingiye ku mubare munini w’ abanyamahanga usura iyi parike, wikubye inshuro zirenze ebyiri uw’abanyarwanda bahasura.

kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2016, Kigali Today yasuye Parike y’igihugu y’Ibirunga,
igice giherereye mu Murenge wa Kinigi, Akagali ka Nyabigoma Umudugudu wa Kabatwa mu Karere ka Musanze, ahakunze gusurirwa inyamanswa zitwa inkima.

Nubwo iyi pariki yuje ubwiza nyaburanga usanga Abanyarwanda bayituriye ari bake, nk’uko
Uwiragiye Honorine Umukozi ushinzwe gufasha abakerarugendo kubona Inkima, yabitangaje.

Bamwe mu bitabiriye gusura iyi pariki, mu gihe hitegurwa Kwita izina.
Bamwe mu bitabiriye gusura iyi pariki, mu gihe hitegurwa Kwita izina.

Ygize ati "Mu bushakashatsi dukora dusanga abanyarwanda benshi bafite ubumenyi buke ku bukerarugendo,ndetse no ku bibakikije muri rusange ku buryo batazi ubwiza bubyihishemo."

Uwiragiye avuga kandi ko hejuru y’ibyo hari bamwe mu Banyarwanda bataka
ubushobozi buke ku bijyanye n’amafaranga, bavuga ko byabagora cyane kubasha kugera aho ibi birunga biherereye bakabisura kandi banishyuye.

N’ubwo ngo aba babaturage bagaragaza imbogamizi z’ubushobozi bwo gusura ibi burunga, Uwiragiye avuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gifite mu nshingano ukerarugendo, cyagabanyirije ibiciro Abanyarwanda ku buryo batagombye gutinya kubisura.

Ati "Ibiciro ku banyarwanda biri hasi cyane ni amafaranga ibihumbi bine, ugasura yaba ingagi, inyoni cyangwa inkima."

Umunyamahanga wifuza gusura iyi Parike y’Ibirunga we, yishyura
amadolari ijana kugirango abashe gusura.

Kuri uyu wa Gatatu kandi muri iyi parike, hanatangiriye imwe muri gahunda ziri kubimburira umuhango wo kwita izina ingagi ku nshuro ya 12.

Iyi gahunda ikaba ari iyo gusura Ingagi, inyoni n’Inkima ziri muri iri shyambabakerarugendo berekwa ibyiza bihishe muri iri shyamba.

Izi gahunda zizakomeza kuwa kane tariki 1 Nzeli 2016, hasurwa ubuvumo bwa Musanze n’ahantu ndangamateka hatandukanye.

Izi gahunda zizasozwa ku wa gatanu tariki 2 Nzeli 2016, hakorwa umuhango wo kwita abana 22 b’ingagi, uyu muhango ubaye ku nshuro ya 12 ukazabera aho usanzwe ubera mu Karere ka Musanze umurenge wa Kinigi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka