Kwita izina byateye ishyaka abana babyitabiriye

Abana bitabiriye igikorwa cyo kwita izina bavuga ko batahanye ishyaka ryo gutsinda, nyuma yo kubona bagenzi babo bashimwa ku mugaragaro.

Sheja Audrey Divine wahize abandi mu mashuri abanza, umwana w'Ingagi yamwise "Kura."
Sheja Audrey Divine wahize abandi mu mashuri abanza, umwana w’Ingagi yamwise "Kura."

Abanyeshuri bahize abandi mu bizami bya leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2015-2016, bari mu bantu 22 batoranijwe kwita amazina abana 22 b’ingagi.

Aba banyeshuri batoranyijwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye, mu muhango wo kwita abana b’ingagi wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Nzeli 2016.

Gasigwa Ernest, umwe mu bitabiriye uyu muhango, yavuze ko kubona bagenzi be bita izina byatumye aharanira ubudashyikirwa.

Cyizere Rukundo Fidence wahize abandi muri Sciences, ingagi yayise "Ndi Umunyarwanda."
Cyizere Rukundo Fidence wahize abandi muri Sciences, ingagi yayise "Ndi Umunyarwanda."

Yagize ati “Binteye ishyari ryiza ryo gukoresha imbaraga nyinshi mu masomo kugira ngo mu muhango wo kwita izina utaha nzagaragare nanjye mu ndashyikirwa zizita amazina.”

Umurerwa Yvonne nawe wari witabiriye uyu muhango, yatangaje ko we ari umuhigo yihaye ko ubutaha azahagararana n’abayobozi nawe yita ingagi.

Ati “Byanyongereye imbaraga zo gukomeza gukora cyane, ku buryo mu mihango yo kwita izina itaha , byanze bikunze nzagaragaramo nanjye nita izina.”

Niyonkuru Donate wahize abandi mu bizami bisoza amashuri yisumbuye mu ndimi n'Ubuvanganzo, Umwana w'ingagi yamwise "Umwiza."
Niyonkuru Donate wahize abandi mu bizami bisoza amashuri yisumbuye mu ndimi n’Ubuvanganzo, Umwana w’ingagi yamwise "Umwiza."

Abana babaye indashyikirwa mu bizamini, bagatoranywa mu bazita izina abana b’ingagi harimo Sheja Adrey Divine wahize abandi mu bizami bisoza amashuri abanza, umwana w’ingagi akaba yamwise “ Kura.”

Hari Niyonkuru Donate wahize abandi mu bizami bisoza amashuri yisumbuye mu gashami k’indimi n’ubuvanganzo, umwana w’ingagi yamwise “Umwiza.”

abana bari muri uyu muhango batahanye ishyari ryiza ryo gukorana imbaraga nabo bakazagaragara mu muhango ukomeye nk'uyu.
abana bari muri uyu muhango batahanye ishyari ryiza ryo gukorana imbaraga nabo bakazagaragara mu muhango ukomeye nk’uyu.

Hakaza na Cyizere Rukundo Fidence wahize abandi mu bizami bisoza amashuri yisumbuye mu gashami k’ubumenyi (sciences), yise umwana w’ingagi “Ndi Umunyarwanda.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka