Gucyendera kw’ingagi bihangayikishije isi

Abashakashatsi bahangayikishijwe no gucyendera kw’ingagi zo mu misozi, nubwo izo mu Rwanda zikomeje kwiyongera.

Mu Rwanda habarirwa 35% by'Ingagi zo mu Birunga.
Mu Rwanda habarirwa 35% by’Ingagi zo mu Birunga.

Ihuriro mpuzamahanga ryita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ryagaragaje ko hari ikibazo cy’igabanuka rikabije ry’ubwoko bw’inyamaswa bumwe na bumwe, cyane cyane ingagi.

Icyegeranyo cyasohowe na World Conservation Congress, kigaragaza ko hasigaye ingagi ibihumbi 80 ku isi gusa. Muri zo izigera ku bihumbi 24 zishobobora kwicwa na ba rushimusi.

Muri Afurika y’iburasirazuba habarurwa ubwoko bubiri bw’izi ngagi, ari bwo Beringei Beringei bunaboneka mu Rwanda, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) no muri Uganda. Hakaba n’ubundi budakunda kuba mu misozi, buboneka muri DRC na Uganda bubarirwa mu bihumbi bitanu.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko muri DRC, mu myaka 20 ishize ingagi zagabanutseho ku kigero cya 70%.

Prosper Uwingeri, uhagarariye pariki y’igihugu y’Iburinga, yabwiye Kt Press ko ingagi zo mu misozi zo zidakendera ugereranyije n’izitari izo mu misozi zigaragara muri Congo.

Ati “Ingagi zo misozi ntizagabanutse ahubwo ziriyongera. Ariko hari ingagi zo mu bwoko bwa “eastern lowland gorillas” zagabanutse, cyane cyane muri Congo-Kinshasa.”

Uwingeri avuga ko ingagi zo misozi ari zo zisurwa cyane na ba mukerarugendo, kuko zishimira kubona abantu.

Kugeza ubu habarurwa ingagi 800 ziba mu gace k’Ibirunga, aho u Rwanda rufite 304, Uganda ikagira 400 naho Congo-Kinshasa ikaba ifite izigera ku ijana.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ingagi zigenda ziyongera, nyuma y’aho hatangijwe umuhango ngarukamwaka wo “kwita izina” abana b’ingagi muri 2005. U Rwanda rumaze kwita izina abana b’ingagi 283 bibumbiye mu miryango 25.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka