Prince Harry yagizwe umuyobozi wa Pariki zirimo Akagera

Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry yagizwe umuyobozi w’ikigo cyitwa Africa Parks gishinzwe amaparike muri Afurika arimo na Pariki y’Akagera.

Igikomangoma cy'Ubwongereza Harry niwe wagizwe umuyobozi wa Africa Parks
Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry niwe wagizwe umuyobozi wa Africa Parks

Iyo nkuru yantangajwe na Radio ya BBC yitwa Radio 4 mu kiganiro cyayo cyitwa Today, cyatambutse kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017.

Iyo nkuru igaragaza ko mu nshingano ze nshya, Prince Harry azakarona na African Parks mu mirimo itandukanye igamije kugenzura no kurinda za Pariki z’ibihugu no gushyigikira ibikorwa byo kurengera ibidukikije ku isi hose.

African Parks nayo yatangaje ko yagize umugisha wo gukorana na Prince Harry ubwo yari ari muri Malawi muri Nyakanga 2016, aho yabafashaga mu kazi ko gushakisha inzovu mu mashyamba kugira ngo zishyirwe ahantu harinzwe.

Muri Gicurasi 2017, Pariki y’Akagera yagaruwemo inkura nyuma y’imyaka 10 zicitsemo. Muri 2015 nabwo yagaruwemo intare. Ibyo byose bituma iyo Pariki ikomeza gusurwa na ba mukerarugendo benshi.

Igikomangoma cy'Ubwongereza Harry gikurura Inkura
Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry gikurura Inkura

Igikomangoma Harry cyagizwe umuyobozi wa Africa Parks nyuma y’ukwezi atangaje ko agiye kurushinga n’icyamamare muri sinema ya Amerika (USA), Meghan Mackle.

Bitetanijwe ko abo bombi bazakora ubukwe ku itariki ya 19 Gicurasi 2018.

Meghan Mackle, uzwi cyane muri filime zo muri Amerika nk’iy’uruhererekane yitwa “Suits”, amaze kuza mu Rwanda inshuro eshatu mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye.

Ibyo byose yabikoraga nk’intumwa y’ishami ry’Umuryango w’abibumye ryita ku bagore (UN Women) n’umuryango wita ku batishoboye witwa “World Vision”.

Intare zagaruwe muri Pariki y'Akagera mu mwaka wa 2015
Intare zagaruwe muri Pariki y’Akagera mu mwaka wa 2015
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka