Izindi nkura 8 zagejejwe mu Rwanda

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Gicurasi 2017, u Rwanda rwakiriye inkura umunani zije ziyongera ku 10 zahageze mu cyumweru gishize.

Zimwe mu Nkura umunani zagejejwe mu Rwanda.
Zimwe mu Nkura umunani zagejejwe mu Rwanda.

Izi nkura zikigezwa i Kanombe zahise zoherezwa muri Pariki y’Akagera, zihuzwa n’izazanywe kuwa Kabiri w’icyumweru gishize. Zakuwe muri Pariki ya Thaba Tholo Game Ranch, muri Afurika y’Epfo.

Inkura zigarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 zicitse kubera ibikorwa bya ba rushimusi.

Inkura zazanywe mu buryo butuma zidahungabana.
Inkura zazanywe mu buryo butuma zidahungabana.

Hanazanywe izindi Ntare ebyiri z’ingabo zije ziyongera kuri 17 zari ziri muri iyi Pariki, zose hamwe zikaba zibaye 19.

Iyo ndege niyo yazizananye n'izindi Ntare z'ingabo ebyiri.
Iyo ndege niyo yazizananye n’izindi Ntare z’ingabo ebyiri.
Zakuwe ku Kibuga cy'Indege cya Kanombe zihita zoherezwa muri Pariki y'Akagera.
Zakuwe ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe zihita zoherezwa muri Pariki y’Akagera.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nezezwa nukuntu igihugu cyacu kimazaze gutera imbere mubukerarugendo. ubu dufite five big animals. ubu turiguhita kuri amwe muma park dufata nkaho duhanganye mugukurura ba mukerarugendo . nshimiye namwe mutugezaho amakuru kugihe mukomerezaho

kuradusenge sylvere yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka