Byinshi ku muryango w’Abanyamerika umaze gusura Ingagi inshuro 100
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyateguye ibirori byo gushimira umuryango w’Abanyamerika umaze gusura Ingagi zo mu birunga inshuro 100.
Uwo muryango ugizwe na Joe McDonald n’umugore we Mary Ann McDonald, batuye mu mujyi wa Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakorewe ibyo birori tariki ya 18 Ugushyingo 2016.
Bambaye imyambaro ya Kinyarwanda, bakiriwe babyinirwa n’itorero Inganzo Ngari banavugirizwa ingoma ndetse banakata umutsima (Gateau/Cake) mu birori byabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Muri ibyo birori hatangajwe ko abo bakerarugendo bageze mu Rwanda bwa mbere mu mwaka wa 2003 baje gusura ingagi ariko ngo nta gahunda yo kugaruka bari bafite.
Ariko ngo uburyo bahabonye n’uburyo bakiriwe byatumye bafata icyemezo cyo kuzakomeza baza kandi kenshi gashoboka.
Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper avuga ko uwo muryango wihariye kuko ubafasha kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda mu mahanga bakanazana n’abandi bamukerarugendo.
Agira ati “Uko baje baza ari babiri ariko bakazana n’abandi banyamahanga batandatu, buri gihe baba bari itsinda ry’abantu 8. Mu nshuro 100 zose urumva ko bamaze kutuzanira ba mukerarugendo 600.”
Uwo muryango niwo uza ku isonga mu gusura ingagi inshuro nyinshi. Bakurikirwa n’Umwongereza utatangajwe amazina, umaze gusura ingagi inshuro 50 nyuma ye hakaza umaze kuzisura inshuro 20.
Ibirori byo kubashimira byateguwe ku bufatanye n’abashoramari mu bukerarugendo Paul Muvunyi na Birori Joseph ari nabo bakorana bya hafi iyo baje mu Rwanda.
Joe Mc Donald yasobanuye ukuntu abo bamenyaniye mu bukerarugendo basigaye babafata nk’abavandimwe babo. Ahita ahamya ko nyuma y’iwabo ntahandi bakwishimira kuba atari i Rwanda.
Agira ati “Byaturenze. Turi ba mukerarugendo basanzwe, bazana andi matsinda ya ba mukerarugendo gutembera.
Ntitwibaza impamvu mudushimira bigeze aha; biraturenga. Kuruhande rwacu ntituzi uburyo tuzabashimira.”
Mary Ann we yavuze ko yishimiye kuba uyu mwaka wa 2016 yaratoranyijwe mu bise izina ingagi. Yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda. Yamwise “Ntamupaka”.
Yongeyeho kandi ko ashimishijwe no kuba umugabo we Joe nawe yaratoranyijwe mu bazita izina abana b’ingagi mu biriro byo Kwita Izina byo mu mwaka wa 2017.
Joe McDonald n’umugore we Mary Ann McDonald ni bagafoto babigize umwuga. Bafotora inyamaswa n’ibindi byiza nyaburanga bitatse isi.
Bamara igihe kinini buri mwaka basura ahantu hatandukanye muri Afurika n’ahandi ku isi, bafata amafoto.
Joe yatangiye gufotora mu mwaka wa 1966 naho Mary we yatangiye umwuga wo gufotora mu mwaka wa 1999.
Amafoto bafotora ndetse n’ibyo bandika baba babonye aho basuye babishyira mu bitabo bitandukanye. Ibyo bituma bahabwa ibihembo.
Andi mafoto
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Erega Ingobyi yacu isusurutsa n’abatayihekwamo! Ahubwo nk’Abanyarwanda ntidukwiye kurushwa n’Abanyamahanga gukunda ibyiza bitatse iyo ngobyi.