Abaturiye Parike y’Ibirunga bararirimba uburyohe bw’amadevize ayivamo

Abaturage bo muri Musanze baturiye Pariki y’Ibirunga bavuga ko kuva aho barekeye kwangiza iryo shyamba batangiye kugerwaho n’ibyiza byo kuribungabunga.

Abaturage baturiye Parike bamaze gusirimuka babikesha imirimo ibabyarira inyungu bakesha kuyibungabunga
Abaturage baturiye Parike bamaze gusirimuka babikesha imirimo ibabyarira inyungu bakesha kuyibungabunga

Abaturage bavuga ibyo ni abatuye imirenge ya Nyange na Kinigi bigishijwe kubungabunga iyo Pariki irimo ingagi, ubu bakaba barahurijwe hamwe mu makoperative akora ibintu bitandukanye birimo ubukorikori.

Karakowe Peruth, umukecuru w’imyaka 65 y’amavuko atangaza ko kuva mu bwana bwe parike y’ibirunga yayifataga nk’aho ntacyo imumariye. Ariko kuri ubu ngo iyo myumvire yarahindutse kuburyo amadevize ayivamo yamukuye mu bukene.

Agira ati “Parike y’ibirunga niyo twavomagamo amazi, ibiti biyigize tukabyangiza nkana dushakamo ibiti byo gucana ariko ubu bigeze muri 2017 iyo myumvire yarahindutse kuko ubu tubayeho neza ariyo tubikesha.

Ubu mfite inzu yanjye nziza kandi sinjye njye nyine uyifite kuko abaturitye parike bamenye akamaro ko kuyibungabunga.”

Akomeza avuga ko guhindura imyumvire mu baturage kwabayeho kuva muri 2004 ubwo ishyirahamwe SACOLA (Sabyinyo Community Livelihood Association) ryashingwaga ugamije gukangurira abaturage baturiye ishyamba ry’ibirunga kurushaho kuribungabunga.

Abaturage bo mu murenge wa Nyange bujurijwe ibiro by'umurenge babikesheje amadovize ava muri Pariki y'ibirunga
Abaturage bo mu murenge wa Nyange bujurijwe ibiro by’umurenge babikesheje amadovize ava muri Pariki y’ibirunga

Binyuze muri SACOLA abaturage bo mu mirenge wa Nyange na Kinigi begerejwe amazi meza n’amashuri y’abana babo abandi bibumbira muri makoperative y’ubworozi n’ubuhinzi.

Tariki ya 04 Mata 2017, abo baturage batashye ibikorwa bitandukanye bagezeho babikesha iryo shyirahamwe.

Bimwe muri ibyo bikorwa harimo ibiro by’umurenge wa Nyange, byuzuye bitwaye miliyoni 55RWf.

Byubatswe biturutse ku byifuzo by’abatuye uwo murenge nyuma yo kubona ko ibiro by’umurenge wabo bitari bikijyanye n’igihe kubera ubwinshi bw’ababikoreramo kandi byo byari bito.

Nsengiyumva Pierre Célestin, Perezida wa SACOLA yabwiye Kigali Today ko ibikorwa by’iryo shyirahamwe byose bitoranywa hakurikijwe ibyifuzo by’abaturage.

Bigenwa kandi hagendewe ku ngano y’amafaranga atangwa na ba mukerarugendo baba baje gusura Parike y’Ibirunga bakaboneraho no gucumbika muri Hoteli yubatswe n’iryo shyirahamwe.

Agira ati “Abo baturage bo mu murenge wa Nyange nibo bahisemo ko ibiro by’umurenge wabo byubakwa nuko bimaze gusesengurwa n’abantu babigira imishinga birubakwa.”

Ibyumba by'amashuri abanza bya Kabwende mu Kinigi byubakiwe abana baturiye hafi ya Parike y'Ibirunga
Ibyumba by’amashuri abanza bya Kabwende mu Kinigi byubakiwe abana baturiye hafi ya Parike y’Ibirunga

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène avuga ko abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga bahisemo guharanira kuyibungabunga bayirinda ba rushimusi nyuma yo kubona ko yababereye imbarutso yo kwiteza imbere.

Akomeza avuga ko SACOLA mu mirenge ikoreramo habonetse impinduka mu iterambere ry’ubukungu bw’abaturage binyuze mu bukangurambaga ikora bwo kubungabunga ishyamba rya Parike y’ibirunga.

Usibye amafaranga abaturiye ishyamba ry’ibirunga bavana mu byo bagurisha kuri ba mukerarugendo, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyibagenera amafaranga yitwa “Revenue Sharing” angana na 5% by’ayo ba mukerarugendo baba binjije.

Abaturiye Pariki y'Ibirunga bagabirwa inka
Abaturiye Pariki y’Ibirunga bagabirwa inka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RDB IZAREBE UKO YAGOBOKA G.S KAREBA IRI MUMIZI YA KARISIMBI IBUBAKIRE NIBURA IBYUMBA 3 KUKO MURI ICYO KIGO MUCYUMBA HIGIRAMO ABANA BASAGA 150, BITYO BYAGABANYA UBUCUCIKE KUKO ABATURIYE ICYO KIGO BATABYISHOBORERA.

PETER yanditse ku itariki ya: 6-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka