Abanyeshuri bo muri Leta ya Colorado bakoze Drone izifashishwa mu kurinda Akagera

Abanyeshuri babiri bo muri Leta ya Colorado, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bakoze indege itagira umupilote “Drone” izunganira abacunga umutekano muri Pariki y’Akagera.

Ubusanzwe Akagera kifashishaga kajugujugu mu gukurikirana inyamanswa ziri muri pariki.
Ubusanzwe Akagera kifashishaga kajugujugu mu gukurikirana inyamanswa ziri muri pariki.

Iki gitekerezo yakigizwe n’uwitwa Max Alger-Meyer, nyuma yo gukorera urugeno muri iyi pariki umwaka ushize, akabona uburyo abashinzwe kuyirinda bakoresha amaguru. Asanga bagize ikindi kibunganira byaborohereza akazi, nk’uko New York Times yabitangaje.

Abifashijwemo na mugenzi we, Alger-Meyer batangiye kubaka iyi ndege bakoresheke ubumenyi bize mu ishuri kuko kugura inshya bitari kubashobokera bitewe n’ubushobozi bucye bwabo.

Ubuyobozi bw’Akagera bwatunguwe no kumva ko hari umuntu ushaka kubaha drone ku buntu, kuko bari basanzwe bahamagarwa n’abashaka kuzibagurishaho, nk’uko Jes Gruner, umuyobozi w’iyi pariki yabitangaje.

Iyi ndege izafasha gucunga no gukurikirana izi inyamaswa zibarizwa muri Akagera nk’inzovu, intare byari bisanzwe bikorwa n’indege za kajugujugu zabahendaga.

Aba banyeshuri bose bari mu cyigero cy’imyaka 18, barateganya kuza gutanga iyi ndege muri iyi mpeshyi mbere y’uko bakomeza amasomo yabo muri kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yewe turacyari inyuma koko!! Ubu koko drone yakozwe n’umwana waw 18 ans inanire abahanga bacu bafite za PHD nandi matitles aremeye. Africa warakubititse!!

Remi yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

Abo banyeshuri bazaze guhugura Abana b’u Rwanda muri technoly.

Laurent yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka