Abitabiriye Kwita izina bataramiwe Kinyarwanda

Abitabiriye umuhango wo kwita izina ingagi ku nshuro ya 12, ku mugoroba ubanzirirza igikorwa nyirizina baraye bataramiwe Kinyarwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 1 Kanama 2016, habaye igitaramo cyakozwe n’abana biga mu ishuri ryisumbuye rya Muhabura ryo mu Karere ka Musanze, bafatanyije n’ababyeyi bakorera mu Kigo cyitwa Red Rocks.

Muri iki gitaramo abakitabiriye beretswe bimwe mu byarangaga umuco w’abakurambere birimo, uburyo bambaraga, uburyo bahingaga, uburyo bahigaga, berekwa gucunda, berekwa urubohero rw’abana b’abakobwa.

Muri iki gitaramo kandi abakitabiriye beretswe uburyo abakera bataramiraga ibwami, berekana uburyo umwami yaturwaga amaturo mu rwego rwo kumushimira ko ariwe wabaga yatanze imbuto itanga umusaruro.

Iki gitaramo cyabaye mu rwego rwo gusoza gahunda zabimburiye umuhango nyamukuru wo kwita abana 22 b’Ingagi, uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 2 Nzeli 2016.

Dore mu Mafoto uko iki gitaramo cyagenze:

Abakerarugendo beretswe uko mu gihe cy'abami byari byifashe.
Abakerarugendo beretswe uko mu gihe cy’abami byari byifashe.
Muri iki gitaramo hagaragaragamo imigenzo yose yarangaga umuzima bw'umuryango Nyarwanda mu gihe cy'abami.
Muri iki gitaramo hagaragaragamo imigenzo yose yarangaga umuzima bw’umuryango Nyarwanda mu gihe cy’abami.
Aba bana b'abakobwa bashushanyaga ubuzima bw'abakobwa mu gihe cyo hambere.
Aba bana b’abakobwa bashushanyaga ubuzima bw’abakobwa mu gihe cyo hambere.
Barangwaga ahanini no gucunda amata.
Barangwaga ahanini no gucunda amata.
Ikindi bagombaga kuba bakiri amasugi.
Ikindi bagombaga kuba bakiri amasugi.
Abasore nabo bakoraga indi mirimo itandukanye ijyanye n'ibyo ibwami babifuzagaho ahanini.
Abasore nabo bakoraga indi mirimo itandukanye ijyanye n’ibyo ibwami babifuzagaho ahanini.
Abasoe banataramiraga ku marwa.
Abasoe banataramiraga ku marwa.

Ushaka kureba andi mafoto menshi yaranze ibikorwa bibanziriza Kwita izina kanda AHA

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mpora mvuga ko mu rwanda tuzi ubwenge kandi twakwirwanaho, bariya bavamahanga nta kundi twagaruza ibyo badusahuye bakagenda bagakira ka kahava uretse guhimba utuntu nkutu ubundi twitwa uduhendabana ku munyarwanda wibabariye. ariko utu dufoto baratureba nyuma bajye gushyira mu minyamakuru byabo ariko badusigire amadevise twiyubakire ibikorwa remezo. Mbikuye ku mutima nshimiye ibafite munshingano gutegura iki kirori

tity yanditse ku itariki ya: 2-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka