Kamonyi: Abantu bari bagwiriwe n’ikirombe bagikuwemo bapfuye

Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye mu Mudugu wa Murambi, abagabo batatu bari bagwiriwe n’ikirombe cya Koperative yitwa COMIRWA ubwo bari bari mu kazi, bose bakuwemo ariko bapfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije Kigali Today ko ibi byago byo kugwirwa n’iki kirombe bikimara kuba, inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage bahise batabara bakuramo Bucyanayandi Evariste ari muzima ajyanwa ku bitaro bya CHUK, mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere yitaba Imana, babiri bari basigayemo bavanywemo uyu munsi ku wa kabiri bamaze gushiramo umwuka.

Ati “Ibikorwa byo gushaka aba babiri bari basigayemo byakomeje, bakurwamo bamaze gushiramo umwuka, imibiri yabo yahise ijyanwa ku bitaro bya Rukoma kugira ngo ikorerwe isuzuma”.

SP Habiyaremye avuga ko hatangiye iperereza, kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi mpanuka yatumye ikirombe cyibagwa hejuru.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yihanganishije imiryango n’inshuti z’abahitanywe n’iki kirombe ndetse anatanga ubutumwa asaba abakora ubucukuzi bw’amabuye kwitonda cyane muri ibi bihe by’imvura kuko ubutaka buba bworoshye bukariduka mu buryo bworoshye.

Ati “ Abakora ubucukuzi bakwiye kwitwararika bakanirinda ndetse bakagenzura aho bakorera ubwo bucukuzi niba hatashyira ubuzima bwabo mu kaga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka