Hasabwe ko igice cya gereza ya Ruhengeri kigirwa ahantu h’amateka

Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, aravuga ko bitewe n’amateka menshi yaranze gereza ya Ruhengeri, igice kimwe cyayo gishobora kuzahindurwa ahantu h’amateka, ikindi kigasigara ari gereza y’abagore n’abakiri bato.

Ubwo yasuraga iyi gereza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 19/03/2013, Minisitiri w’umutekano yibukije ko gereza ya Ruhengeri yubatse ahantu abakoroni biciye Rukara rwa Bishingwe, kugira ngo bahe ‘gasopo’ undi Munyarwanda wese watekereza gukora ku mukoroni.

Iyi gereza kandi ngo niyo yafungiwemo abitwaga abaronari, mbere y’uko bicwa n’ubutegetsi bwa Kayibanda, iza no gufungirwamo abari abaminisitiri ku ngomba ya Kayibanda, bafunzwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana mbere y’uko bicwa.

Abayobozi muri minisiteri y'umutekano baganiriza umuyobozi wa gereza ya Ruhengeri.
Abayobozi muri minisiteri y’umutekano baganiriza umuyobozi wa gereza ya Ruhengeri.

Uretse amateka mabi gusa, ngo iyi gereza ni nayo gereza, mbere y’uko igihugu kibohozwa mu 1994, yabashije kwinjirwamo n’ingabo zari iza APR, zifunguzamo abantu nka Rizinde, ndetse n’andi mateka atandukanye.

Iki gitekerezo rero kizagezwa ku bashinzwe ingoro z’umurage maze barebe niba ari ibintu byahabwa agaciro, maze babe babyemeza, bityo iyi gereza irusha amateka izindi gereza zose mu gihugu ibe yazanwamo n’andi mateka yo mu zindi gereza.

Ibi kandi ngo bizatuma abakerarugendo bakunze gusura ingagi, ibirunga n’ibindi bintu nyaburanga muri Musanze babone n’ikindi gikorwa basura.

Abagororwa bo muri gereza ya Ruhengeri baranidagadura no mu mbyino.
Abagororwa bo muri gereza ya Ruhengeri baranidagadura no mu mbyino.

Gereza ya Musanze ifungiwemo abagororwa 1896, barimo abagore barenga 300, ikaba ifite ibikorwa by’iterambere bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi, ububaji, ubwubatsi n’ibindi, kuburyo bateganya kwinjiza amafaranga arenga miliyoni 31 muri uyu mwaka, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iyi gereza.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazili, yari aherekejwe n’abayobozi barimo umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri Ambasador Munyabagisha Valence, n’umubozi w’urwego rw’amagereza mu gihugu Major General Paul Rwarakabije.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Che uvuze ukuri. Kuko na1930 yafungiwemo Umusenyeri nyuma hafungirwamo na Perezida. Ngo "aho Ingwe ibyutse haryama umukara" gusa nshimishijwe nuko batangiye kwibuka intwali nyayo RUKARA RWA BISHWINGWE ureke bariya batubeshyeshya sha iyaba RUKARA yarakiriho ngo ndebe ko ibyo mwigaraguza abantugati muba mukibikora

kagabe Paul yanditse ku itariki ya: 7-04-2013  →  Musubize

Ayo mateka azandikwe abikwe neza, ntabwo ari ngombwa ngo ahantu hose hazahinduke ingoro zamateka. Mu Rwanda ahenshi utohoje wasanga hari amateka yagiye aharanga, non se bazashire ingoro zamateka?!!

che yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka