Bamwe mu bitabiriye inama za AfDB bishimiye gusura ingoro yo mu Rukali

Mu rwego rwo kurushaho kumenya u Rwanda ndetse n’amateka ashingiye ku muco warwo kuri uyu wa kabiri tariki 21/05/2014 abaje baherekeje abafasha b’abayobozi bitabiriye inama za Banki Nyafurika Itsura Amajyambere zirimo kubera i Kigali basuye ingoro yo mu Rukali iri mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Uko bari itsinda ry’abantu 18 baturutse mu bihugu bitanduanye byo ku isi basuye ingoro y’Umwami Mutara wa III basobanurirwa ibice biyigize ndetse n’icyo buri gice cyakorerwagamo mu Rwanda rwo hambere rwategekwaga n’abami.

Mu bice byasuwe n’aba banyamahanga harimo inzu yubatswe mu buryo bwihariye ndetse bashoboye no kugezwa aho baterekaga amata n’inzoga byari bigenewe umwami mu gihe cyo cyo hambere.

Abo bashyitdi beretswe aho baterekaga amata n'inzoga byari bigenewe umwami mu gihe cyo cyo hambere.
Abo bashyitdi beretswe aho baterekaga amata n’inzoga byari bigenewe umwami mu gihe cyo cyo hambere.

Usibye muri ibi bice basuye banagejejwe aho umwami Mutara wa III yagombaga kwimukira mu nzu ya kijyambere basobanurirwa ibyaho cyane ko bitandukanye n’ibyo usanga mu gice cyiganjemo ibikoresho by’abami bo hambere mu Rwanda.

Aminatta Ngum ukomoka mu gihugu cya Gambia yishimiye ko umwanya muto yamaze asura ingoro ndangamateka y’Abanyarwanda ba kera utamubereye imfabusa.

Yagize ati: “Umwanya maze aha nsura iyi ngoro urashimishe cyane kuko ibyo niboneye bitandukanye n’ibyo nagiye mbona mu bindi bihugu bya Afurika nashoboye kugeramo ntembera”.

Umwe mu bitabiriye inama za AfDB basuye ingoro yo mu Rukari yifotoreza ku Nyambo.
Umwe mu bitabiriye inama za AfDB basuye ingoro yo mu Rukari yifotoreza ku Nyambo.

Kimwe na bagenzi be bari bafatanyije gusura iyi Ngoro yo mu Rukali bishimye birushijeho ubwo bagezwaga aho inka z’inyambo ziherereye aho basanze zifite amahembe ariko ntizicane ndetse zikaba zari zimenyereye abantu aho kubahunga zikaza zibasanganira.

Umuyobozi mukuru w’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda Bwana Alphonse Muliisa yavuze ko izi nka z’inyambo ndetse n’ingoro zubatswe mu Rukali ari bimwe mu bikomeje gukurura abanyamahanga ndetse n’Abanyarwanda bashaka kwiyungura byinshi ku mateka y’Abanyarwanda.

Ati: “Iyo abanyamahanga bageze kuri izi nka z’inyambo bakareba uburyo ziteye usanga bazishimiye cyane bagafotora kuko biba ari ibintu bidasanzwe ariko twe tubyungukiramo”.

Umuyobozi w'ingoro z'umurage w'u Rwanda yitabiriye gusobanurira abo bashyitsi ibijyanye n'amateka yo mu rukari.
Umuyobozi w’ingoro z’umurage w’u Rwanda yitabiriye gusobanurira abo bashyitsi ibijyanye n’amateka yo mu rukari.

Uyu muyobozi w’ingoro z’umurage w’U Rwanda avuga ko kuba buri muntu wese ugeze mu gihugu ahitamo gusura ingoro ndangamateka yarwo ari ibintu by’ishema ku gihugu ndetse no banyarwanda bose muri rusange.

Ngo kandi kuba babasha kurenga imbibi z’umujyi wa Kigali isuku bahasanze akaba ari nayo basanga mu cyaro bikomeza gutuma u Rwanda rubera ibindi bihugu urugero rwiza byakigiraho mu birebana n’umuco w’isuk n’isukura.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka