Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwakoze amateka rukorana amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza,ayo masezerano azatuma iyo kipe yamamaza u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu.

Abakinnyi ba Arsenal: Mezut Ozil (ibumoso), Pierre Aubameyang (hagati) na Alexandre Lacazette (iburyo) ni bo ba mbere bagaragaye bamamaza "Visit Rwanda"
Abakinnyi ba Arsenal: Mezut Ozil (ibumoso), Pierre Aubameyang (hagati) na Alexandre Lacazette (iburyo) ni bo ba mbere bagaragaye bamamaza "Visit Rwanda"

Ayo masezerano yasinywe binyuze mu kigo cya RDB gishinzwe gukurikirana ubucuruzi n’ubukerarugendo kizwi nka "Rwanda Convention Bureau", nk’uko itangazo Arsenal yasohoye ribivuga.

Ikipe ya Arsenal ikazajya yambara imipira iriho ijambo “Sura u Rwanda (Visit Rwanda)”, ku buryo u Rwanda rukomeza kuza ku isonga mu kuba igihugu gisurwa kurusha uko byari bimeze.

Ayo masezerano yatangijwe ku mugaragaro tariki 22 Gicurasi 2018, ubwo Arsenal yamurikaga umwenda izakinana muri champiyona itaha ya 2018/2019.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Arsenal Vinai Venkatesham, yavuze ko ayo masezerano yabashimishije kuko azatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana mu bucuruzi.

Yagize ati “Iki gihugu cyateye imbere mu myaka mike ishize, ku buryo aya masezerano azafasha abantu benshi bakurikirana Arsenal bakarushaho kumenya iki gihugu kandi bitange umusaruro.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umupira wa Arsenal ku munsi urebwa n’abantu barenga miliyoni 35, bigatuma Arsenal iba imwe mu makipe akurikiranwa cyane ku isi.

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko ari ibyishimo ku Rwanda gukorana na Arsenal mu kumenyekanisha u Rwanda.

Ati “Turakangurira abantu gusura u Rwanda bakirebera ukuntu ari igihugu kihuta mu iterambere muri Afurika.”

U Rwanda rumaze kuba kimwe mu bihugu bihagaze neza mu bukerarugendo, ku buryo rwagiye ruza imbere mu bikorwa byose biranga igihugu gifite ibidukikije bikurura abantu.

Aya masezerano kandi ateganya ko amavidewo n’amafoto bizajya byerekanwa kuri Stade ya Arsenal, Emirates Stadium, buri munsi uko hakiniwe umupira.

Ni bwo bwa mbere kandi Arsenal itangiye gushyira amatangazo ku maboko, ikaba n’inshuro ya mbere ikipe yo mu cyikiro cya mbere mu Bwongereza izaba yamamaje ku maboko.

Ubu butumwa bwa “Visit Rwanda” buzajya bugaragara ku mipira yo gukinana yose y’ikipe nkuru, iy’abakobwa n’ikipe b’abafite munsi y’imyaka 23.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 32 )

Turashimira byimazeyo HE wagize iki gitekerezo kuva kera. abatabyibuka muzarebe yasuye Arsenal bakamuha umwenda wanditseho amazina ye. Imana izamuhe kuramba mirere na mirere akomeze akorere u Rwanda rwacu.

Ubushishozi n’urukundo Imana yamuhaye izabimuhembere. Twe abanyarwanda tuzamushigikira mu byiza byose adahwema kutugezaho.

RDB yanogeje iki gitekerezo izahore ku isonga.

Kum yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Kuki batahaye ayo masezerano Liverpool ko ariyo kipe izwi

Mo yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

amafr yatanzwe ni angahe?

ayanaya yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

izwi na nde vana itiku aho

alfa yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

U Rwanda rukoze ibintu bizima pe, impungenge nagira nuko wenda byaba byadusabye amfrw yumurengera kuko ariya makipe arahenze,bityo ugasanga ntibimaze kabiri cg araseshwe, gusa ntawabura kwishimira RDB akazi keza ikomeje gukora

DAVID yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

njye mbanje gushidikanya ngirango sibyo.i am excited so much;ibi ni ibintu buri munyarwanda wese akwiye kwishimira.Naho ibyamafaranga yabitanzweho nizereko habayemo ubushishozi buhagije bushingiye kwigaruzwa ry’ayo mafaranaga inshuro zikubye kenshi, arko kandi qui ne risque rien n’a rien

rwandarwiza yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka