Akamanzi yasubije abibajije kuri ’Deal’ y’u Rwanda na Arsenal

Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) yavuze ko abanenze u Rwanda kuba rwararekuye akayabo rukamamaza ubukerarugendo rukoresheje Arsenal hari ibyo birengagiza cyangwa batumva.

Clare Akamanzi, umuyobozi wa RDB
Clare Akamanzi, umuyobozi wa RDB

Hashize iminsi igera kuri itatu RDB itangaje ko yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’ikipe ikomeye yo mu Bwongereza ya Arsenal.

Ayo masezerano ni ay’uko iyi kipe izajya yambara imyenda iriho ikirango cya “Visit Rwanda” mu rwego rwo gukangurira abayikurikira n’abakurikira ruhago kumenya u Rwanda.

Bihwihwiswa ko ayo masezerano yishyuwe agera kuri miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika mu myaka itatu. Yakiranywe ibyishimo ku ruhande runini, cyane cyane abasobanukiwe n’ibyo kwamamaza.

Bamwe babifataga nk’intambwe nshya u Rwanda ruteye rwo kutajenjeka ku isoko ry’ubukerarugendo, cyane cyane ko ayo masezerano yahuriranye n’uko ari bwo bwa mbere ikipe yo mu Bwongereza yaba yamamaje ku rutugu rw’imipira bakinana.

Abandi bumvaga ayo mafaranga akwiye kuba akoreshwa mu bikorwa bizamura abaturage mu gihugu, cyane cyane abakomeye.

Iyi nkuru yaje ari nziza ku banyarwanda n'Abanyafurika benshi
Iyi nkuru yaje ari nziza ku banyarwanda n’Abanyafurika benshi

Izi mpaka zaje kuba ndende ubwo hari n’amwe mu mashyaka yo mu Buholandi, kimwe mu bihugu bitera u Rwanda inkunga.

Abadepite bahagarariye aya mashyaka bavuze ko u Rwanda rukwiye gutanga ibisobanura ku mpamvu rwemeye gutanga amafaranga angana atyo rwamamaza mu gihe rugifite abaturage bakennye. Aba badepite babishingira ko amafaranga yakoreshejwe ashobora kuba yarakuwe mu yo batanga.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Akamanzi yasobanuye impamvu u Rwanda rwahisemo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo anamara impungenge abibaza aho amafaranga rukoresha aturuka.

Yagize ati “Umuntu wese unenga amasezerano twagiranye na Arsenal yitwaje ko u Rwanda ari igihugu gikennye cyangwa gihabwa inkunga, yifuza ko u Rwanda rwazahora rukennye cyangwa ntasobanukiwe ko muri buri bizinesi yose, amafaranga yo kwimenyekanisha ari ingenzi mu gishoro.”

Yakomeje agira ati “Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere rwinjiza amafaranga menshi avuye mu bikorwa by’ubukerarugendo, muri ayo ni ho rukura ayo gukomeza kumenyekanisha ibikorwa byago kugira ngo umusaruro wiyongere.

“Amasezerano ya arsenal rero nay o ni muri ubwo buryo yasinywemo, nk’uko dusanzwe tuyasohora iyo turimo gutegura amamurikabikorwa y’ubukerarugendo cyangwa twishyura abatwigira imishinga.”

Yasoje avuga ko u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwinjiza agera kuri miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2014. Agasanga nta kibazo kirimo u Rwanda rufashe make kuri miliyoni 404 z’amadolari rwinjiza ubu kugira ngo ruyakube kabiri.

Ati “Ibyo ntibizagerwaho ni twicara ngo turategereje, ariko bizashoboka nidufata iya mbere tukamenyekanisha u Rwanda nka hamwe mu hantu heza abantu basura. Nimutuze mureke isi itembere u Rwanda.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Deal kuba nziza byo nibyo ariko ibi wari kubikora utagikeneye inkunga y’amahanga. Naho niba ubona ko kuvanaho inkunga y’amahanga byateza ikibazo mu Rwanda deal yawe yaba yarizwe nabi.

Ikibasumba yanditse ku itariki ya: 26-05-2018  →  Musubize

Viva Rwanda,burya ushobora kuburara ariko ugasiga inzu yawe irangi,niba rero nu Rwanda ari igihugu gikennye kikaba gitanze ariya mafranga angana kuriya subujije 30b$ ejo rukabona 300b$ ndetse rukongeraho ko iryo Shema ryuko ryabikoze nuwo rwabwira NGO nkopa cash baziruha,rero banyarwanda aho uri hose wumve ko wabigizemwo uruhare nkaktwe tuba hanze turi kubyiratana 100%,ntuzifuze kugendana numukene uzifuze kugendana numukire kuko niyo ntacyo ufite uratinyika ukaba wakoresha icyo gitinyiro mugutera imbere courage bayobozi Bacu......

Gentil yanditse ku itariki ya: 26-05-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka