Akamanzi yasubije abibajije kuri ’Deal’ y’u Rwanda na Arsenal

Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) yavuze ko abanenze u Rwanda kuba rwararekuye akayabo rukamamaza ubukerarugendo rukoresheje Arsenal hari ibyo birengagiza cyangwa batumva.

Clare Akamanzi, umuyobozi wa RDB
Clare Akamanzi, umuyobozi wa RDB

Hashize iminsi igera kuri itatu RDB itangaje ko yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’ikipe ikomeye yo mu Bwongereza ya Arsenal.

Ayo masezerano ni ay’uko iyi kipe izajya yambara imyenda iriho ikirango cya “Visit Rwanda” mu rwego rwo gukangurira abayikurikira n’abakurikira ruhago kumenya u Rwanda.

Bihwihwiswa ko ayo masezerano yishyuwe agera kuri miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika mu myaka itatu. Yakiranywe ibyishimo ku ruhande runini, cyane cyane abasobanukiwe n’ibyo kwamamaza.

Bamwe babifataga nk’intambwe nshya u Rwanda ruteye rwo kutajenjeka ku isoko ry’ubukerarugendo, cyane cyane ko ayo masezerano yahuriranye n’uko ari bwo bwa mbere ikipe yo mu Bwongereza yaba yamamaje ku rutugu rw’imipira bakinana.

Abandi bumvaga ayo mafaranga akwiye kuba akoreshwa mu bikorwa bizamura abaturage mu gihugu, cyane cyane abakomeye.

Iyi nkuru yaje ari nziza ku banyarwanda n'Abanyafurika benshi
Iyi nkuru yaje ari nziza ku banyarwanda n’Abanyafurika benshi

Izi mpaka zaje kuba ndende ubwo hari n’amwe mu mashyaka yo mu Buholandi, kimwe mu bihugu bitera u Rwanda inkunga.

Abadepite bahagarariye aya mashyaka bavuze ko u Rwanda rukwiye gutanga ibisobanura ku mpamvu rwemeye gutanga amafaranga angana atyo rwamamaza mu gihe rugifite abaturage bakennye. Aba badepite babishingira ko amafaranga yakoreshejwe ashobora kuba yarakuwe mu yo batanga.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Akamanzi yasobanuye impamvu u Rwanda rwahisemo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo anamara impungenge abibaza aho amafaranga rukoresha aturuka.

Yagize ati “Umuntu wese unenga amasezerano twagiranye na Arsenal yitwaje ko u Rwanda ari igihugu gikennye cyangwa gihabwa inkunga, yifuza ko u Rwanda rwazahora rukennye cyangwa ntasobanukiwe ko muri buri bizinesi yose, amafaranga yo kwimenyekanisha ari ingenzi mu gishoro.”

Yakomeje agira ati “Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere rwinjiza amafaranga menshi avuye mu bikorwa by’ubukerarugendo, muri ayo ni ho rukura ayo gukomeza kumenyekanisha ibikorwa byago kugira ngo umusaruro wiyongere.

“Amasezerano ya arsenal rero nay o ni muri ubwo buryo yasinywemo, nk’uko dusanzwe tuyasohora iyo turimo gutegura amamurikabikorwa y’ubukerarugendo cyangwa twishyura abatwigira imishinga.”

Yasoje avuga ko u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwinjiza agera kuri miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2014. Agasanga nta kibazo kirimo u Rwanda rufashe make kuri miliyoni 404 z’amadolari rwinjiza ubu kugira ngo ruyakube kabiri.

Ati “Ibyo ntibizagerwaho ni twicara ngo turategereje, ariko bizashoboka nidufata iya mbere tukamenyekanisha u Rwanda nka hamwe mu hantu heza abantu basura. Nimutuze mureke isi itembere u Rwanda.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Ariko se aba bantu barwanya aya masezerano bigeze nibura basobanukirwa cyangwa bagira ubushake bwo gusibanukirwa ? Ushinzwe marketing muri Arsenal yarabisobanuye, umuyobizi mukuru wa RDB yabisobanuye neza kandi ni umuntu wunararibonye muri aka kazi, Ministre wungirije wububanyi namahanga yarabisobanuye neza... Ntabwo ari Arsenal ifitemo inyungu ni u Rwanda ruzifitemo naho kuvuga ibyo batari ni ukubihorera ukuri birangira gutsinze.

Uwimana yanditse ku itariki ya: 29-05-2018  →  Musubize

abanenga iyi deal nabifuzakubona abanyafurika tudaterintambwe,kuburwanda arigihugu giterwinkunga ntibivuzeko rudashobora gukoresha iyonkunga binyuze mumishinga rubona yaruzamura,nonese abaholand batanginkunga iwabo hatuzuye homelesses,cyokora bagomba kuvuga ibyobashatse.komerezaho Rwanda

mugenzi gaston yanditse ku itariki ya: 28-05-2018  →  Musubize

Nta mushinga utagira kumenyekanisha (marketingo) ninkingi yingenzi ntampamvu yo kunenga utirengagije

HAkiZimana Pascal yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

Ndabishima mwarebye kure ntawunguka atashoye ntawasarura atabibye imbunto kandi kureba kure ni cyo bisobanuye si ngombwa bose ngo bahite babona inyungu zabyo ako kanya nongere nti mwarakoze cyane.

Samuel Byukusenge yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

Ariko abanga u Rwanda muratangaza koko, barakubwira bati twinjiza ibihumbi 404$ ku mwaka mu bukerarugendo mwarangiza ngo batanzwe 30,000$ igikuba kigacika. Baramaze kuyatanga, kuko muri 1994 ngirango nta namba yinjiraga kandi abantu babayeho, nonese abo Baholandi mu 1994 batangaga angahe. Iyo umuntu akize baraza, ubu barashaka kwiyemera ko ibyo tugezeho ari ibyabo, sha nimushaka muziyahure deal ni iriya tuzabasubiza imyaka 03 nishira tugaragaza inyungu byabyaye.

Ese abanenga iyi gahunda mwaba muzi igiciro cyo gusura ingagi inshuro imwe gusa amadolari atangwa? mushake uwo mubare mubwire haramutse haje ku mwaka 3,000,000 z’Abakerarugendo bazisura maze muzarebe umubare w’amafaranga yakwinjira utitaye no ku bundi bukerarugendo nibwo muzahita muceceka.
Harakabaho RDB ifite imibare isobanutse na HE wegereye Arsenal mbere.

kaka yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

Nonese munyigo y umushinga usibye abo bareba match za arsenal kumunsi arsenal yo izohereza abakerarugendo bangahe ku mwaka???????????????murakoze tuzi ayatanzwe ariko ntituzi azazanwa nabo ba tourist ba arsenal

Kadafi yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

Harya abasenyewe n’ibiza bahawe inkunga ingana ite? Ndumva ntibuka neza. Ubu se bwo twiteze dute inzara izaza ikurikira iyi nkangu? Priorities zacu ni izihe? Amashuri meza n’uburezi buboneye bw’abana bacu? Ubuvuzi bwiza dufite kuburyo abanyarwanda bavurwa neza nkuko bikwiye? Harya bene iki gishoro cyemezwa nande? Cabinet? RDB ku giti cyayo?

Ijambo yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

@fidele ntibavuga amabere y,inka bavuga amakebe
Ntibavuga intererano bavuga inkwano
Ntibavuga mubite imbabazi bavuga mufite imbabazi
Ntibavuga more deal need in country washobora kuvuga byibuze our country need more deal. @fidele nkwibarize ni uruhe rurimi wunva neza. Si ukuguseka kuko njyewe nvuga indimi zirenze icumi ariko zose siko nzunva cyimwe

Umunyaru yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

business.yoguteza imbere arisenal amakipe yomugihugu arikubura nikiyatunze,tubanzetwimenye

ombus yanditse ku itariki ya: 26-05-2018  →  Musubize

Mwiriwe neza Basomyi,iyi gahunda yo Guteza imbere ubukerarugendo binyuze mu kubumenyekanisha u Rwanda ni nziza kuko igihugu cyose gishaka gutera imbere no kwigira gikora ibintu biramba kandi bizanira inyungu nyinshi igihugu,njye simbona ikibazo mu gutanga ariya madorari kuko iyo ushaka kwinjiza urashora kuyakoresha mu rwego rwo kureshya abakerarugendo baturutse ku isi yose nibintu bizinjiriza igihugu amadorari menshi,niba u Rwanda rushoye 30millions USD muri Visit Rwanda. Twibuke ko Arsenal fc ikurikirwa n’abafana barenga 20Milions k’umukino ku isi yose niyo haza milion imwe y’abakerarugendo mu gihe k’imyaka itatu ayo Madorari igihugu cyayinjiza yikubye inshuro nyinshi.Mukomerezeho kuko bigaragaza kureba kure k’ubuyobozi bwacu Bravo RDB, Proud to be Rwandan.

Valens Rutagengwa yanditse ku itariki ya: 26-05-2018  →  Musubize

Niba imibare yanyu mwarayikoze neza mukabona ari risk iri worth it nta kibazo icyangombwa nuko abanyarwanda muzabereka umusaruro..naho abavuga buri wese nibyiyumviro bye nuko abitekereza twese dupfa korohererana ntihagire ubangamira undi

Fidele yanditse ku itariki ya: 26-05-2018  →  Musubize

Ntushobora kubuza abashaka kuvuga ubusa nubuze icyo atuka inka aravuga ngo dore ariya mabere yayo none rero abantu nkabo tuzakomeza kubagira mu gihugu,kuba twemera ko abashoramari baba nyamahanga bazana imari yabo mu gihugu ariko twe ngo ntabwo dushobora gushora imari kubera ubukene,ni kihe gihugu cyo kwisi se cya kijije abaturage bacyo bose,ni bihugu bingahe muzi bidahabwa intererano haruwanga ifaranga muri ndi,mujye mureka kwigira ngo mubite imbabazi abanyarwanda kandi ari mwasize mubahitanye,urushije nyina wu mwana imbabazi aba ashaka ku murya. well done Clare more deal like this need in country.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 26-05-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka