Umufaransa uri kuzenguruka Afurika kuri moto yashimye uburyo yakiriwe i Rutsiro
Umufaransa witwa Luc COTTERELLE umaze imyaka ibiri azenguruka ibihugu bya Afurika akoresheje moto yashimye uko yacumbikiwe ku kigo cy’amashuri cya Gihinga II ubwo bwari bumwiriyeho ageze mu karere ka Rutsiro tariki 25/01/2014.
Uwo mufaransa ashimira umwalimu ndetse n’umuyobozi w’ikigo bamwakiriye, bakanamwemerera gushinga ihema mu busitani bw’ikigo, akaba ari ho arara. Bukeye bwaho ngo bamushakiye amazi arakaraba, bajya no kumugurira icyayi, akomeza urugendo yerekeza i Rubavu anyuze mu ishyamba rya Gishwati.
Umuyobozi w’ikigo cya Gihinga II witwa Bigirimana Anastase yamubwiye ko umutekano we urinzwe ko yirarira muri iryo hema nta kibazo, kandi ko najya yumva abantu hanze ntiyikange kuko ari abazamu b’ikigo hamwe n’abanyerondo bari gucunga umutekano. Uwo muzungu ngo yatangajwe no kubona aho abasivile barara bicungiye umutekano.
Uyu Mufaransa ariko yagaye umupasiteri wo mu itorero rya ADEPER wamuciye amafaranga ibihumbi makumyabili kugira ngo arare hafi y’urusengero rwe.
Uwo muzungu avuga ko yahagurutse i Burundi mu gitondo ku wa gatandatu tariki 25/01/2014, agera mu Rwanda yinjiriye i Rusizi, azamuka Uburengerazuba bwose bw’igihugu yerekeza i Rubavu, ariko bwira atarahagera, biba ngombwa ko arara i Rutsiro.
Pasiteri witwa Ndimubayo Charles uyobora iryo torero rya ADEPER Gihinga avuga ko babwiye uwo muzungu kwishyura amafaranga ibihumbi 20 bakamuha inzu araramo, bakamubikira moto ye, ndetse bakamucungira n’umutekano, ariko uwo muzungu avuga ko ari menshi ko ntayo afite.
Pasiteri avuga ko nyuma yo gusanga ntayo afite bari kumucumbikira ku buntu, ariko ngo yahise yivumbura aragenda ndetse yanga ko bumvikana. Pasiteri avuga ko ubusanzwe abaza gucumbika aho ku rusengero bishyura ibihumbi icumi.
Ubusanzwe aho Luc COTTERELLE anyura hose arara ku bigo by’amashuri cyangwa ku nsengero na za kiliziya, agashinga ihema (tent) hanze akaryama, moto akayiparika ku ruhande.
Yongeraho ko ako kantu gato katari keza kabayeho hagati ye na pasiteri kadashobora gutuma agaya igihugu cyose ndetse na Afurika muri rusange, kuko abandi bo bamwakiriye neza. Yishimira ko n’abaturage yanyuragaho ku nkengero z’umuhanda bamwerekaga ko bamwishimiye.
Luc COTTERELLE ni Umufaransa w’imyaka 43 y’amavuko akaba akiri ingaragu. Arateganya kuva i Rubavu, agakomereza i Musanze, Burera, akagera i Kigali ahita yambuka ajya muri Uganda, agakomeza muri Kenya, Sudani, Ethiopia, Egypte, agahita akomereza muri Israel akoresheje moto.
Ari kugenda asura ibintu nyaburanga bigaragara hirya no hino mu bihugu bitandukanye. Mu myaka ibiri amaze avuye iwabo mu Bufaransa amaze kuzenguruka ibihugu 29 byose byo muri Afurika kongeraho Ubufaransa na Esipanye.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Hakwiriye gutanduanywa umuntu kugiti cye n’itsinda ntabwo Pastor 1 akwiriye gusiga icyaha Itorero ryose. Icyaha ni gatozi andi umuryambwa aba umwe agatukisha umuryango. Naho Luka we bravo ubwo n’adapfa azarangiza afite experience nawe yandikwe mu bitabo
yewega yewega policie yanze ruswa paster arayaka abura uwayimuha arikose buriya niyo amubwira ati ubaka ihema ryawe hanze basi turasenga umwuka wera aze akurinde byarikumutwara iki bana b’uRwanda?
Birababaje cyane uwo mu pasteur aradusebeje ahanwe n amategeko kd na adepr imuhane Mr Luc we apologize, kd you are welcome back
Sha birambabaje cyane kumva umupasitesi yimana icumbi!ubu se ko yaryimye umuntu ushaka kurara hanze mu ihema rye!!yariha umuntu wabuze aho ajya koko?ariko Mana utabare abantu bawe pe.
ADEPR iragaragaye, yarizwi n’abirabura none n’abera barayibonye. Kwimana aho kurara birababaje egoko mana rero
ariko koko ADEPR Iranze ibaye isay yibibi?ubu se wamugani iyo asanga ari YESU yanze gucumbikira hejuru ya 10000?tubeshya abantu ariko IMANA yo ntitwayibeshya kabisa.ni dukizwe
Ese ubwo asanze ari YEZU/ YESU yatse amafaranga yazisobanura ate? mukizwe cyane
Uretse ubusambo bw’amafaranga bwateye i Gihinga nta hotel tuhazi yakwishyuzwa ayo mafranga angana atyo:yisubireho ntazongere kwifuza.Turashima Anastse wamwakiriye neza.
Pasteur yahesheje isura mbi idini abereye umuyobozi gusa yagaragaje ko akunda amafaranga kurusha abantu kandi abantu aribo bayatanga gusa yisubireho ajye ahesha igihugu isura nziza.
ese ko ijambo ry,imana rivuga ngo twere imbuto nkabakorera ijuru nkuwo koko yarazeze?gusa abakirisito basomye iy,inkuru ntibateshuke murugendo kuko turetse nibya gakiza buri wese agira personnalite zitandukanye ni zundi
Pasitoro se arahirirwa!!! Nguko nyine tubatunga, niyo uyuye make bakubwira ko bagusabira umuvumo ngo kuko Imana itemera amafaranga make!! Nonese kuki yari amuciye 20.000 kandi abandi abace 10.000 nuko yari abonye ari umuzungu rero!!!
nimureke tubungabunge umuco kuva nakera abanyarwanda twahoranye gucumbikira umuntu singombwa ko umwaka inyishyu cyaneko hashobora kuba atari muri hotel.kd we icyamjyenzaga jyendabona ari inyungu rusajye.