Umufaransa uri kuzenguruka Afurika kuri moto yanditse bimwe mu byo yungukiye ku Rwanda

Igihugu kirangwa n’isuku, gifite amategeko akomeye ahana icyaha cya ruswa, gifite ibyiza nyaburanga byinshi, ndetse kimaze kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni bimwe mu bintu by’ingenzi Umufaransa Luc COTERELLE yabonye mu Rwanda mu rugendo akomeje kugirira mu bihugu bitandukanye bya Afurika akoresheje moto.

Luc COTERELLE ni umufaransa w’imyaka 43. Mu rugendo rwe rw’imyaka ibiri, amaze kuzenguruka ibihugu birenga 29 byo muri Afurika kongeraho Ubufaransa na Esipanye.

Akigera mu Rwanda ngo yatangajwe n’isuku yahasanze, nk’uko yabyanditse ku rubuga rwe rwa Interineti rwitwa http://www.le-grand-raid.com

Nta sashi ya pulasitike yahabonye, kuko yasanze ku mupaka batayemerera kwinjira mu gihugu, aho ndetse basaka mu mitwaro yinjira mu gihugu kugira ngo barebe ibirimo, by’umwihariko bagamije kugenzura niba nta masashi yinjira mu gihugu.

Umufaransa Luc COTERELLE amaze kuzenguruka ibihugu birenga 29 na moto mu gihe cy imyaka ibiri.
Umufaransa Luc COTERELLE amaze kuzenguruka ibihugu birenga 29 na moto mu gihe cy imyaka ibiri.

Yasanze ibicuruzwa mu mabutike yo mu Rwanda bifungwa mu bikapu bikoze mu mpapuro, ubu buryo ngo bukaba bukunze gukoreshwa cyane muri Amerika.

Nubwo umuntu winjiye mu gihugu imitwaro ye bayisaka mu rwego rwo kureba ibyo yinjije, ngo asanga ntacyo bitwaye kuko babikora mu kinyabupfura. Yagize ati “U Rwanda rwamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga nk’igihugu cyangijwe na Jenoside yahabaye mu mwaka w’ 1994, ariko kirashaka kwiyubaka no kugaragaza isura nshya.”

Luc COTERELLE ngo yatangajwe n’uko mu Rwanda nta ruswa, ko abayobozi bakora ibiri mu nshingano zabo kandi bagatungwa n’ibyo bavunikiye. Ngo biratangaje kubona n’abapolisi ubwabo batemera kwakira ruswa.

Yageze mu Rwanda tariki 25/01/1014 akubutse i Burundi, yinjirira mu majyepfo y’igihugu, agera i Huye aha na ho ngo akaba atazibagirwa burusheti ziryoshye z’ihene yahariye. Nyuma yaho yakomereje i Muhanga, yerekeza mu Burengerazuba kugira ngo abashe kureba neza ikiyaga cya Kivu n’inkengero zacyo.

Yasanze u Rwanda ari igihugu giherereye rwagati mu gace ka Afurika k’ibiyaga bigari. Ashima imihanda yaho, na none akavuga ko ari igihugu kigaragaramo imisozi myinshi. Imisozi, ibibaya n’imirambi by’u Rwanda ngo bibereye ijisho, dore ko no guhumeka umwuka waho ntako bisa.

Umufaransa Luc COTERELLE yabashije kwihera ijisho imisozi, amashyamba ndetse n'ubworozi bw'inka.
Umufaransa Luc COTERELLE yabashije kwihera ijisho imisozi, amashyamba ndetse n’ubworozi bw’inka.

Mbere y’uko agera mu mujyi wa Karongi avuye i Muhanga, yafashe undi muhanda werekeza i Rubavu unyuze mu karere ka Rutsiro, ahangayikishwa n’umuhanda yanyuzemo wangije moto ye, ariko ashimishwa n’ibyiza nyaburanga yahasanze.

Yabashije kwihera ijisho imisozi myiza itwikiriwe n’amashyamba, harimo amashyamba kimeza ya Mukura na Gishwati, abasha no kubona imisozi yiganjeho ubuhinzi bwa kawa n’icyayi ndetse n’ubworozi bw’inka.

Avuga ko hirya no hino mu byaro yanyuragamo, abana bamusuhuzaga bamwishimiye, abagore na bo bakamusekera, mu gihe abagabo bo wasangaga bafite ubwoba ndetse bagatinya kumwegera.

Avuye mu karere ka Rutsiro Luc COTERELLE yakomereje i Rubavu, aha na ho akaba ashimira ba nyiri hoteli imwe yo mu mujyi wa Rubavu bamwemereye gucumbika mu busitani bwayo.

Yamaze igihe kinini yitegereza uko uburobyi bukorwa mu kiyaga cya Kivu.
Yamaze igihe kinini yitegereza uko uburobyi bukorwa mu kiyaga cya Kivu.

Kimwe mu byo yishimiye kubona i Rubavu ni uburyo uburobyi cyane cyane ubw’isambaza bukorwa mu Kivu, aho abarobyi b’isambaza bakorera mu ikipe igizwe n’ubwato butatu. Ngo yashimishijwe n’uburyohe yasanganye izo sambaza.

Nyuma yo gusura i Rubavu, yakomereje ku biyaga byo mu majyaruguru anyuze muri pariki y’ibirunga.

Pariki y’ibirunga iri ku butumburuke bwa metero 4507 ni hamwe mu hantu nyaburanga avuga ko hakurura ba mukerarugendo benshi kuko ibonekamo ingagi, ubwoko bw’inyamaswa zidakunze kuboneka henshi ku isi.

Benshi muri ba mukerarugendo baza mu Rwanda kureba ingagi ngo bakururwa na filime baba barabonye ivuga ku mateka y’umushakashatsi w’umunyamerika witwa Dian Fossey wabanaga na zo azikoraho ubushakashatsi, ariko akaza kuhicirwa.

Ngo baba bashaka kuhagera kugira ngo birebere ibyo biremwa amaso ku maso, dore ko ingagi zigera kuri 700 zisigaye ku isi, izirenga icya kabiri cyazo ziboneka muri pariki y’ibirunga.

Mu bindi bintu nyaburanga uwo mufaransa yasuye mu majyaruguru birimo ibiyaga bya Burera na Ruhondo. Icyakora kuzenguruka inkengero z’ibyo biyaga ngo ntabwo byamworoheye bitewe n’uko inzira zaho zitari nyabagendwa.

Yasuye ibiyaga bya Burera na Ruhondo mu majyaruguru atangazwa no kubona ibiyaga biri hagati y'ibirunga.
Yasuye ibiyaga bya Burera na Ruhondo mu majyaruguru atangazwa no kubona ibiyaga biri hagati y’ibirunga.

Ngo yongeye kubabazwa n’ukuntu yashatse gushinga ihema rye mu busitani bw’icumbi riherereye hagati y’ibyo biyaga ariko umwe mu bacunga umutekano w’iryo cumbi akamwirukana. Umuturage utuye hafi y’iryo cumbi yemereye uwo muzungu gushinga ihema rye mu murima we, ariko umwe mu bayobozi b’icumbi (manager) aza kuhamwirukana, amutera ubwoba ko agiye guhamagara polisi.

Ngo hakomeje kubaho guterana amagambo, icyakora nyuma yo kubimenyesha umukuru w’umudugudu, umutekano uraboneka, uwo muzungu abasha kuryama mu ihema rye nk’uko yabishakaga.

Ibiyaga bya Burera na Ruhondo bikikijwe n’ibirunga ngo ni kimwe mu byiza nyaburanga by’umwihariko yabone mu majyaruguru y’u Rwanda kurusha ahandi hose yazengurutse.

Nyuma yo kuva mu majyaruguru, yakomereje urugendo rwe mu mujyi wa Kigali, ahamara iminsi itatu, asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi. Kimwe mu byamushenguye kuri urwo rwibutso ngo ni icyumba kigaragaza amafoto ya bamwe mu bana bishwe muri Jenoside.

Yabashije no kwibonera imisozi ibereye ijisho kubera ubuhinzi bw'icyayi buyikorerwaho.
Yabashije no kwibonera imisozi ibereye ijisho kubera ubuhinzi bw’icyayi buyikorerwaho.

Yongeraho ko n’ubwo u Rwanda ari igihugu cyabayemo amahano akomeye ku rwego rw’isi mu 1994, ubu ngo ni igihugu kimaze kwiyubaka kandi cyifitiye icyizere cy’ejo hazaza heza.

Luc COTERELLE yavuze n’undi mwihariko yabonye i Kigali , aho umuntu yinjira mu nzu y’ubucuruzi agiye kunywa icyayi bakamusaka, ari na ko bamunyuzaho ibyuma bisuzuma niba nta bintu byahungabanya umutekano yitwaje, kurusha uko basaka umuntu ugiye ku bibuga bimwe na bimwe by’indege byo mu Bufaransa.

Muri rusange, usibye abantu bagiye bamubangamira ku giti cyabo, uwo mufaransa yishimira igihugu cy’u Rwanda ndetse n’ibihe byiza yahagiriye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

kabisabusinessman akwiriye gukurikiranwaagafungwa parce que il nous a habillé la couleur et le mauvais visage

kirilenko yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

uwomuzugu azaze iburasirazuba arebe ibiyaga bihari nibindi byiza nyaburanga

rubasika yanditse ku itariki ya: 7-03-2014  →  Musubize

Gusa hari umupasiteri wadusize isura mbi, uwo uwo mu faransa yise"Pasteur-busnessman" wanze kumuha aho ashinga ihema ngo cyeretse amuhaye amadorari!!! bibaye byiza yakurikiranwa.

KAKU yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

ikibabaje nuko ari buryoherwe nibyiza byikigihugu akibagirwa gukomeza urugendo rwe. hahahaa, jyenda rwanda uri nziza, nagende rero atubere ambassadeur w’ibyiza yakuye i rwanda

shumbusho yanditse ku itariki ya: 4-03-2014  →  Musubize

ndabona ibyo yavuze ari ukuri we yanatubera ambassadeur mwiza ntiyamera nkbabandi baba bashaka guhisha ukuri ahubwo azagaruke anibere inaha kuko u Rwanda ni igihugu kiza cyane.

Diamond yanditse ku itariki ya: 4-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka