Uburundi na Tanzaniya biradindiza iterambere ry’ubukerarugendo muri EAC

Kuba Uburundi na Tanzaniya bidakoresha visa imwe n’ibindi bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byagaragajwe nka kimwe mu bidindiza iterambere ry’ubukerarugendo mu karere biherereyemo.

Byagaragarijwe mu nama y’iminsi ibiri irimo kubera mu Rwanda guhera ku wa 03 Gashyantare 2016 yiga ku iterambere ry’ubukerarugendo muri EAC.

Barebeye hamwe uburyo ibihugu byose bya EAC byakoresha viza imwe mu koroshya ubukerarugendo.
Barebeye hamwe uburyo ibihugu byose bya EAC byakoresha viza imwe mu koroshya ubukerarugendo.

EAC ishaka gukorera hamwe no guteza imbere ubukerarugendo mu bihugu biyigize nta gisigaye inyuma.

Iyi ni na yo mpamvu hashize imyaka ine harashyizweho ihuriro ry’ubukerarugendo (The East Africa Tourism Platform) rihuza ibihugu bigize uwo muryango.

Kuri ubu, ibihugu bitatu u Rwanda, Uganda na Kenya bigeze kure byorohereza abashaka kubisura.

Mu Gashyantare 2014 ni bwo hamuritswe viza imwe izajya ikoreshwa n’abashaka kujya muri ibyo bihugu baturutse ku migabane itandukanye nta kindi cyangombwa basabwe, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ubukerarugendo no kwiyongera kw’amadevize yinjira muri Uganda, Kenya n’u Rwanda.

Uburundi na Tanzaniya byo ntibiriyunga ku bindi bihuriye mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba mu kwemerera ababigendamo gukoresha viza imwe cyangwa indangamuntu gusa kuri ba mukerarugendo.

Nshimirimana Denis, uhagarariye urwego rw’abikorera bashinzwe iby’ubukerarugendo mu Burundi, yemera ko gukoresha viza imwe n’ibindi bihugu cyangwa indangamuntu gusa ari ingirakamaro.

Inama yitabiriwe n'abashinzwe ubukerarugendo muri EAC.
Inama yitabiriwe n’abashinzwe ubukerarugendo muri EAC.

Ariko akavuga ko Uburundi bwatinze gukurikiza iyo gahunda biturutse ku bibazo bya politiki bimaze iminsi birangwa muri icyo gihugu.

Yagize ati “Murabona ko tumaze hafi umwaka mu bibazo bya politiki, icya mbere ni uko twava muri izo ngorane, ikindi nibaza ko hari ibyo twaza kwigira kuri ibyo bihugu tukareba ibyo abandi bagezeho.

Nk’u Rwanda rwatubera urugero kuko ni igihugu kimaze kugera kure mu guteza imbere ubukerarugendo.”

Tanzaniya na yo yemera ko kwifatanya n’ibindi byo muri EAC bifite akamaro, cyane cyane mu korohereza ababigendamo hifashishijwe viza imwe ku banyamahanga cyangwa indangamuntu ku baturage babyo.

Gusa ariko iyi gahunda Tanzaniya ntirayitangira ngo bitewe n’uko bakirimo kubitegura nk’uko Richard Rugimbana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Ubukerarugendo muri Tanzaniya yabisobanuye.

Cyakora, ngo ntazi igihe iyo myiteguro izarangirira, gusa atekereza ko muri uyu mwaka wa 2016 cyangwa mu mwaka utaha Tanzaniya na yo izakurikiza urugero rw’ibindi bihugu mu korohereza ba mukerarugendo.

Muri iy nama, bararebera hamwe uburyo hatezwa imbere mu karere kose ibikenerwa na ba mukerarugendo nk’amahoteli, amaresitora n’ibindi.

Bariga kandi uko ibyo kimwe muri ibyo bihugu bitanu kigomba kuba cyujuje, bizajya biba ari bimwe n’ibyo mu kindi gihugu.

Ibi ngo bizatuma Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bishyira hamwe ingufu, bifate kimwe ba mukerarugendo, na bo babibone nk’ahantu hamwe kuruta uko babifata mu buryo butandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka