RDB irimo gufasha abayobora ba mukerarugenda kugira amakuru afatika ku hantu nyaburanga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kibinyujije mu ishyirahamwe ry’abatwara ba mukerarugendo bakanabayobora (RWASAGA/Rwanda Safari Guides Association) bamaze icyumweru mu ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo mu rugendoshuri kugira ngo babafashe kugira amakuru afatika yatuma bashobora kuganiriza ba mukerarugendo ku bintu by’ingenzi biri aho bagiye gusura.

Iki gikorwa batangiye ku wa mbere tariki 14 Mata 2014 bagihereye ku cyo bise Cordor d’hertage, ni ukuvuga umuhanda Kigali-Nyungwe kuko ngo kuri uwo muhanda ari ho hari iby’ingenzi biranga amateka n’umuco Nyarwanda kandi hakaba n’ibintu nyaburanga byinshi bitandukanye.

Aha twavuga nk’Ijuru rya Kamonyi, amateka ya Kiliziya n’insengero kuko ubukirisitu bwahereye mu Ntara y’Amajyepfo, amateka y’ingoma z’u Rwanda, amazu ndangamurage nk’iyo mu Rukari i Nyanza n’iy’i Butare n’ibindi.

Barakomeje bagana i Kibeho kwa Nyina wa Jambo bakomeza berekeza muri Pariki ya Nyungwe basura urusobe rw’ibinyabuzima biyirimo ndetse n’ikiraro kinyuze mu kirere. Muri Nyungwe kandi banasuye urusobe rw’ibinyabuzima birimo ndetse banasura isumo rya Kamiranzovi (Kamiranzovu Waterfall), ikiraro cyo mu bushorishori kizwi ku izina rya “Canopy Walk Way”.

Abayobora ba mukerarugendo batemberezwa muri Pariki ya Nyungwe.
Abayobora ba mukerarugendo batemberezwa muri Pariki ya Nyungwe.

Iki kiraro bavuga ko cyabafashije kubona neza no kumva ibyo, Kambogo Ildephonse, Umuyobozi Wungirije wa Pariki ya Nyungwe yari yabanje kubasobanurira. Aba bayobozi ba bamukerarugendo aho basuraga banagendaga batangaga ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo ibihari birusheho gukurura ba mukerarugendo no gutanga umusaruro.

Kambogo avuga ko Canopy Walk Way yubatswe n’abubatsi b’abahanga b’abanya Canada ndetse n’Abanya Brezil ikaba ifite ubushobozi bwo kuzamara imyaka mirongo itatu.

Ubwiza bw’iki kiraro cyo mu kirere ngo buri mu bituma Nyungwe isurwa cyane dore ko ngo kinatuma ba mukerarugendo bashobora kwibonera neza ibyiza biyitatse. Iki kiraro ngo ni icya mbere mu Karere k’Afurika y’Uburasizuba kikaba icya gatatu muri Afurika nyuma y’icyubatse muri Ghana n’icyo muri Nigeria.

Muri urwo ruzinduko muri Pariki ya Nyungwe, aba bayozi ba bamukerarugendo banasobanuriwe ku moko ya za maguge ziyirimo aho babwiwe ko harimo amoko abarirwa muri cumi n’atatu ya maguge zo mu bwoko bwa colobe. Muri Nyungwe kandi ngo harimo inguge zitaboneka ahandi ku isi.

Berekwa isoko ya kure ya Nil.
Berekwa isoko ya kure ya Nil.

Banasobanuriwe ko muri iyi pariki ari ho hari isoko ya kure y’uruzi rwa Nil ruzwi nk’uruzu rurerure kuruta izindi ku isi. Uretse ibyo mu ishyamba rya Nyungwe ngo harimo n’amako menshi cyane y’inyoni zitaboneka ahandi ku isi hakabamo n’amoko y’iziboneka mu mashyamba ari kuri koma y’isi na hafi ya za tropique (Fȏret Equatorial et Fȏret Tropical). Aya makuru n’andi menshi babwiwe basabwe kuzajya bayabwira ba mukerarugendo kugira ngo barusheho kubakundisha Pariki ya Nyungwe.

Nyuma yo gusura Cordor d’hertage na Pariki ya Nyungwe uruzinduko barukomereje mu Karere ka Karongi aho basuye icyayi cya Gisovu bareba uko gikorwa kuva batangira kugihinga kugeza kibaye icyayi bashyira mu gikombe bakanywa ndetse banasura ikiyaga cya Kivu n’amahoteli atandukanye yo ku Kibuye.

Kwizera Patrick, umwe mu bayobora kandi bagatwara ba mukerarugendo babakura ku kibuga cy’indege bakabageza ahari ibyo bakeneye gusura biri na we wari uri muri ruzindiko yavuze ko nyuma y’amakuru bahawe muri uru rugendo rwateguwe na RDB biteguye guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Yagize ati “Hari byinshi tutakoraga mu kazi kacu ariko uru rugendo rutumye twunguka byinshi bizajya bishimisha bamukerarugendo bigatuma bazajya bajya gusura ahantu bishimye.” Kwizera avuga ko hari n’ahantu henshi batari bazi bigatuma bamukerarugendo batahagera kandi hari byinshi byabashimisha.

Uburanga bw'imisozi y'icyayi ya Gisovu.
Uburanga bw’imisozi y’icyayi ya Gisovu.

Gakire Callixte, Umukozi muri RDB mu ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ushinzwe guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo, avuga ko uru rugendoshuri ruzatuma habaho guhuza ku makuru abayobora bamukerarugendo babakura ku kibuga cy’indege babatwara aho bashaka gusura (sites) ndetse n’abayobora bamukerarugendo kuri sites kuko ngo akenshi wasangaga babusanya.

Ibi ngo byateraga urujijo ba mukerarugendo cyangwa kutishimira serivisi baba bahawe. Yagize ati “Ubu bazajya bahaguruka ku kibuga cy’indege bazi neza aho batwaye bamukerarugendo bagende banabaganiriza ku by’igenzi bari buhasange.”

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo mufaransa urikuvuga ibyiza ku RWANNDA turamushimiye

maric habineza yanditse ku itariki ya: 7-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka