Nyirabera yashyize hanze igitabo yanditse ku bukerarugendo mu Rwanda

Umunyamakuru Marie Chantal Nyirabera yamaze gushyira hanze igitabo kivuga ku byiza bitatse u Rwanda acyita “Rwanda For You”.

Muri iki gitabo, Nyirabera yerekana ahantu nyaburanga hatandukanye hari mu Rwanda ndetse akerekana ibintu bitangaje kandi biteye amatsiko bishobora gusurwa hirya no hino mu Rwanda.

Iki gitabo cyasohotse ku itariki ya 27 Nzeri 2014 ku munsi mukuru w’ubukerarugendo ntikiratangira kugurishwa ndetse nta n’igiciro kiragenwa kizagurishirizwaho.

Igitabo "Rwanda for You".
Igitabo "Rwanda for You".

Nyirabera avuga ko ari inzozi yagize kuva kera kuzakora igitabo ku bukerarugendo, izo nzozi zikaza kujya mu bikorwa ubwo yasozaga kaminuza.

Nyuma yo kwandika igitabo gisoza kaminuza, Nyirabera ngo yasanze kwandika igitabo bisaba ubushake, ubumenyi, umuhate n’ubushobozi ,nibwo yabonye ko namara kubona ubushobozi ashobora kuzakora igitabo kivuga ku bidukikije n’ubukerarugendo.

Ibi ngo byatumye agisha inama umwarimu wamuyoboye ubwo yandikaga igitabo gisoza kaminuza, mwarimu amubwira ko ari ibintu by’igiciro kandi aramushyigikira, bityo bimuha ingufu zo gukomeza igitekerezo yagumanye cyo kwandika igitabo ku bukerarugendo.

Nyirabera avuga ko yakuze akunda kumenya ibintu byinshi bitandukanye by’ibidukikije, cyane cyane imisozi, imigezi, amashyamba ndetse n’ibisimba, ibi ngo byatumaga akunda kujya gusura ahantu henshi hatandukanye mu Rwanda, bituma abona ko u Rwanda rufite ubwiza nyaburanga bukwiye kuratwa igihe cyose.

Agira ati “nakuze nkunda gutemberera ahantu henshi hatandukanye nkareba urusobe rw’ibinyabuzima ruri mu Rwanda, kubera ukuntu mbikunda byatumye nihatira kubimenya birushijeho no kubisesengura bituma mfata ikaramu ntangira kwandika iki gitabo cyamaze gusohoka”.

Nyirabera yasuye ibigabiro by'umwami Rwabugiri i Nyamasheke.
Nyirabera yasuye ibigabiro by’umwami Rwabugiri i Nyamasheke.

Nyirabera avuga ko afite indoto zo kuzaba umwanditsi n’umunyamakuru wo ku rwego mpuzamahanga cyane cyane mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Nyirabera ni umunyamakuru ukorana Pax Press, akandika mu binyamakuru nka Oasis Gazette ndetse na Rwanda for You.

Nyirabera avuga ko kugira ngo iki gitabo kibashe gusohoka yabifashijwemo na sosiyete abereye umuyobozi yitwa Enjoy Trip Tours Ltd, ikora ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo, birimo urubuga rwandaforyou.com n’ibindi bikorwa bitandukanye, ndetse na RDB.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Hi Mary!
Biranshimishije cyane kumva Umukobwa nkawe ushirika ubute akandi igitabo nkicyo. courage pe!

mfite umutima wo kugufasha ukuntu igitabo cyawe cyamenyekana haba hano must Rwanda nohanze.
Ubishaka wazampamagara kuri: 0787156840/ 0728763047
cg ukanshaka kuri Facebook Page on:
Honoretourguide Rwanda. Murakoze ibihe byiza Marie komerezaho. thanks, Honore

Munyakazi Honore yanditse ku itariki ya: 27-12-2015  →  Musubize

Congratulation Sister.

Be courage.

Alexis yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

wow finally u did it congratulations. we are proud of you.

joy yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

Congratulations Chantal. Kuva ukiri muto ubwenge n’umuhate byawe byatangazaga benshi. I am sure you will write many more. We are proud of you. Congratulations once more.

Byishimo yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

Ni Aka magazine k’ubukerarugendo Rwanda For You Magazine,muzajya mukabona mu numero zitandukanye

Chany yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

very good, ntiwumva se umwanya w’umunyarwanda ko abigezeho, kudos

nyirabera yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

Icyo gitabo cyaboneka he ngo uwaba ashaka kugisoma no kumenya ahatandukanye ho gukorera ubukerarugendo ngo tukigure.

Aline yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

duhe coordoneés zawe tuzakuvugishe bishobora kudufasha mu mushinga twatangiye wa conservation de l’envirronemenr.
claude.

claude yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

shyira email cyangwa contact adress zawe kuri uru rubuga muri comment ndabona dukunda ibintu bimwe.nzakubwira na projet nfite kuri protection et conservation de la biodiversité en peril au Rwanda twakwegeranya ibitekerezo.
Claude.

claude yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka