Nyamasheke: Byinshi biteye amatsiko utari uzi ku Uw’inka

Iyo ugeze hagati mu ishyamba rya Nyungwe ugera ahantu hari icyapa kivuga ngo ku Uw’inka, iyo ukomeje ukinjira mu ishyamba uhasanga hoteri nziza ukahasanga ba mukerarugendo benshi bagana ku rutindo runini ruzwi ku izina rya canopy, ndetse bamwe bakahaca bajya gusura ibisimba bitandukanye bigize urusobe rw’ibinyabuzima biri ishyamba rya Nyungwe.

Abantu bakunze kujya impaka mu kemenya uw’inka icyo aricyo, rimwe na rimwe bigakurura impaka ndende zishobora no kuvamo amahane, kuko bamwe baba bemeza ko Uw’inka ari umusozi w’inka abandi bavuga ko ari umunyu w’inka bakabisobanura ku buryo butandukanye, nyamara ntibabashe kubona igisubizo nyacyo.

Rugerinyanye Louis umuyobozi mukuru ushinzwe kubungabunga ishyamba rya Nyungwe avuga ko Uw’inka ari umunyu w’inka, wabaga kuri uwo musozi, inka zikaba zarawukundaga cyane, iyo abatunzi bahagezaga inka zabo zarahabyagiraga hanyuma zikarigata kuri uwo munyu zikabona gukomeza.

Rugerinyange avuga ko inka zakundaga kuhaca zigiye ibwami i Nyanza, rimwe na rimwe hakaba ahari abazihazanaga baragiye maze zikaboneraho kurigata uwo munyu, ariko kandi ngo n’ibisimba biba muri iryo shyamba byarawukundaga nk’imbogo zikihaba ndetse n’imperebyi zihaba kugeza magingo aya.

Ku Uwinka ni agace kamwe muri pariki ya Nyungwe.
Ku Uwinka ni agace kamwe muri pariki ya Nyungwe.

Rugerinyange avuga ko kugeza ubu uwo munyu w’inka utagaragara kuko warengewe n’ubutaka ndetse amababi y’ibiti yahungukaga awugwaho kugeza urengewe, gusa akavuga ko hashobora kuzaba ubushakashatsi bwo kureba uwo munyu witiriwe uw’inka kugira ngo ayo mateka adasibangana.

Abisobanura agira ati “dushobora kuzakora ubushakashatsi tukareba aho uwo munyu uherereye ndetse tukareba ubwiza bwawo n’impamvu ibisimba byawukundaga, kugira ngo ayo mateka adasibangana, ariko kandi kuri ubu warengewe n’ibitaka n’amababi y’ibiti ku buryo utawubona”.

Kubera uwo munyu rero witwaga uw’inka uwo musozi nawo wahise witwa “umusozi w’inka” kugeza ubu ukaba ariryo zina witwa.
Hari abavuga ko uyu munyu w’inka watumaga zirinda, inka zabaga zimaze igihe kinini zidafata ngo zihake bazijyanaga kurigata uwo munyu ngo zigahita zirinda.

Ishyamba rya Nyungwe ni rimwe mu mashyamba manini ya kimeza u Rwanda rufite kandi acunzwe neza, rikaba ryaratangiye kubungwabungwa mu myaka y’1930, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ryitaweho cyane ku buryo nta muntu watinyuka kuragiramo inka ze nk’uko icyo gihe byajyaga bikorwa.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aya mateka yo Kuw’Inka arashimishije. Ariko se haba hari ikizere cy’uko uyu munyu ugihari koko? abashskashatsi bazatugerere yo batubwire !!!!!!!!!!

Andrew yanditse ku itariki ya: 15-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka