Ngororero: Batashye Guest House ya mbere muri ako karere

Tariki 12/02/2013, mu mujyi wa Ngororero batashye Guest House yubatswe muri gahunda yo gukemura ikibazo cy’amacumbi kubantu bagana akarere, resitora itunganye, inzu y’inama n’ibindi.

Izo nyubako zafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Celestin Kabahizi, zikaba zaruzuye zitwaye amafaranga aregaho gato miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Guest House ya Ngororero.
Guest House ya Ngororero.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Emmanuel Mazimpaka, yatangaje ko ibibazo by’abaganaga akarere bakabura aho bafatira amafunguro ateguye neza, amacumbi ndetse n’ibyumba by’inama byakemutse.

Ubu, iyo guest house yanamaze kwegurirwa umuntu wikorera ku giti cye ubu ikaba yaratangiye gutanga serivisi zitandukanye kandi akarere kagabanyirizwa ibiciro ku kigero cya 3%.

Guest House ya Ngororero ni igisubizo ku macumbi.
Guest House ya Ngororero ni igisubizo ku macumbi.

Ikindi izo nyubako zigiye guteza imbere ngo ni imyidagaduro nk’imiziki n’ibitaramo kuko zifite ahantu hisanzuye kandi byorohera abashinzwe umutekano kuhagenzura kubera imiterere yaho. Gusa ngo umubare w’abagana iyo guest house uracyari mutoya kuburyo uhakodesha ataratangira gukora ubucuruzi bwe nk’uko yabiteganyaga.

Izo nyubako zubatswe mugihe cy’imyaka 2, ku bufatanye bw’akarere n’ikigega RLDSF(Rwanda Local Development and Social Fund).

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyizaq amakuru mutugezaho ningirakamaro muge mumanuka mugere no mucyaro birafasha abahatuye gutera imbere byihuse murakoze kuko nkange biranejeje kumvako mukarere ka ngororero nturukamo hari guest house muzage mugera nomubyaro byo muri utwo turere naho baba babakeneye(tubatubakeneye) mukomeze mutere imbere

niyitegeka samuwuel yanditse ku itariki ya: 6-05-2018  →  Musubize

mudushyirireho number ya manager for reservation,thx

alias yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka