‘Annual Cultural tourism week’ ije kwereka abazaza kwita izina ko hari n’ibindi basura

Icyumweru cy’umuco ‘annual cultural tourism week’ cyatangiye ku cyumweru tariki 16/06/2013 mu karere ka Musanze, mu rwego rwo kwitegura igikorwa cyo ‘kwita izina’ giteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, ngo kigamije kwerekana ko hari byinshi byasurwa na ba mukerarugendo.

Iki gikorwa kiri kubera muri hoteli Muhabura, cyatangijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ndetse n’Amahoro Tour sosiyete iri gushyira mu bikorwa iki gikorwa.

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’Amahoro Tour, Greg Bakunzi, ngo iki cyumweru kizarangwa n’ibikobwa byo kumurika ibyagezweho n’abaturage cyane cyane birebana n’umuco nyarwanda ndetse n’ubukerarugendo.

Iki cyumweru kandi ngo kizatuma abantu babona ibintu byinshi basura haba muri Musanze ndetse n’ahandi mu gihugu, nk’ubuvumo bwa Musanze bufite hafi hegitari ebyiri, bukaba bushobora kuba bumaze imyaka igera kuri miliyoni ebyiri, no mu Ruhondohondo, ahahoze himikirwa abami b’u Rwanda n’ibindi.

Abahanzi gakondo bari gushyushya abitabira imurikabikorwa.
Abahanzi gakondo bari gushyushya abitabira imurikabikorwa.

Ati: “Kwita izina bituma Abanyamusanze bakorera amafaranga menshi, kuko benshi mu baza muri iki gikorwa baharara. Iki cyumweru kizanatuma babasha kumenya byinshi bashobora kuba basura muri aka karere”.

Bakunzi, yavuze kandi ko urubyiruko rukwiye gutekereza cyane, rugashakisha uburyo rwateza imbere urwego rw’ubukerarugendo kuko ariyo zahabu y’igihugu, cyane ko hari byinshi bitarakorwayo nyamara byakundwa na ba mukerarugendo.

Ati: “Nk’abantu bashyize imigozi kuri ruriya rutare rwo mu Bigogwe, abanyamahanga babikunda cyane bakajya babyitabira”.

Icyumweru cy’umuco kizarangwa no kumurika ibikorwa by’abagore by’ubukorikori bakoresha intoki, naho abana bagaragaze ubuhanga bafite mu bijyanye n’ubugeni, ndetse ku mugoroba itorero Intambwe n’andi matorero yo mu karere aseruke.

Annual cultural tourism week irabera muri hoteli Muhabura.
Annual cultural tourism week irabera muri hoteli Muhabura.

Tariki 21/06 hateganyijwe igitaramo kizabonekamo abahanzi bakunzwe nka Bruce Melody, King James, Knowless na Ama-G the black kizabera kuri stade Ubworoherane y’akarere ka Musanze ndetse hanaseruke itorero ry’igihugu Urukerereza.

Iki cyumweru kizasozwa n’amarushanwa yo kwiruka azaba abarushanwa bava kuri hoteli Muhabura bakagera muri santere Kinigi bakagaruka kuri hoteli.

Kuva umuhango wo kwita izina watangira abana b’ingagi 161 bamaze guhabwa amazi meza atandukanye nka Kuri, Akarabo, Ijabo, Umutungo, Ndizeye, Ihoho, Impano, Kataaza, Ishimwe, Icyeza, Turimbere, Gikundiro, Iwacu, Duhirwe, n’andi menshi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka