Abakora mu bukerarugendo mu karere biyemeje kubuteza imbere

Ihuriro ry’Abakora mu bukerarugendo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EATP), biyemeje gukomeza kumenyekanisha ubukerarugendo mu rwego kugira ngo inyungu zihava ziyongere.

Uyu muryango EATP uhuriwemo n’abahagarariye ibihugu bigize aka karere ku rwego rw’ubukerarugendo n’abakora mu byo gutwara ba mukerarugedo.

Uhereye ibumoso: Mike Macharia ukora mu Kigo cy'ubukerarugendo cya Kenya, Manzi kayihura umuyobozi mukuru wa EATP, Amb. Yamina Karitanyi uhagarariye igice cy'ubukerarugendo muri RDB na Carmen Nibigira umuhuzabikorwa wa EATP.
Uhereye ibumoso: Mike Macharia ukora mu Kigo cy’ubukerarugendo cya Kenya, Manzi kayihura umuyobozi mukuru wa EATP, Amb. Yamina Karitanyi uhagarariye igice cy’ubukerarugendo muri RDB na Carmen Nibigira umuhuzabikorwa wa EATP.

Kuwa gatanu tariki 4 Nzeli 2015, bari bahuriye i Kigali baganira ku mahirwe n’imbogamizi muri zikigaragara muri iki gice, nk’uko Amb. Yamina Karitanyi uhagarariye igice cy’ubukerarugendo muri RDB yabitangaje.

Yagize ati “Turashaka guhindura akarere kacu nk’ahantu hamwe umuntu yasura, mu kwishimira iminsi mikuru ihabera no gushakira hamwe ibisubizo ku mbogamizi zigaragara bitari bisanzwe bibaho mbere.”

Amb. Yamina Karitanyi aganira n'abanyamakuru.
Amb. Yamina Karitanyi aganira n’abanyamakuru.

Iyi nama yabaye bijyanye n’umunsi mukuru wo Kwita izina wategurwaga ku munsi ukurikiyewo, ahagombaga guha amazina abana 24 b’ingagi bavutse.

Ibikorwa by’ubukerarugendo ngarukamwaka mu Rwanda biba biri hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nzeri buri mwaka, nk’uko byemeranyijweho mu masezerano ibihugu by’u Rwanda Kenya na Uganda byo kugabana amezi agize umwaka kugira ngo buri gihugu giteze imbere ubukerarugendo bwacyo.

Carmen Nibigira, umuhuzabikorwa wa EATP.
Carmen Nibigira, umuhuzabikorwa wa EATP.

Kenya ikaba yarimuriye imurikagurisha rikomeye risanzwe rizwi nka Magical Kenya Expo mu kwezi k’Ukwakira, naho Uganda yo ikaba yaramaze gutegura umunsi w’Abahowe Imana wabaye tariki 3 Kamena uyu mwaka.

Mike Machari ushinzwe uhagarariye ubukerarugendo muri Kenya yavuze ko iyi gahunda ari ingirakamaro.

Ati “Nka twe abafatanyabikorwa tuziko iyi gahunda ituganisha imbere. Twatangiye ku imurikagurisha rya Magical Kenya nk’igikorwa cyo kumenyekanisha ubukerarugendo muri ibi bihugu, hari n’ibindi bikorwa by’ingenzi muri Uganda, u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.”

Yavuze ko n’ubwo bikibazwa ku gihe u Burundi na Tanzania bizatangirira kwinjira muri iyi gahunda, hari abayobozi bo mu Burundi bitabiriye Kwita Izina. Kuri akavuga ko bigaragaza ubushake bwo guhuza ubukerarugendo bw’akarere.

Carmen Nibigira, umuhuzabikorwa wa EATP yavuze ko iyi nama bagize yabafashije kwiyungura byinshi mu bitekerezo by’uko ubukerarugendo buhagaze ndetse n’imbogamizi zibugaragaramo kugiran go babashe kubishakira ibisubizo.

Yavuze ko bafte na gahunda yo kongera imbaraga mu ibungabunga ry’umutungo kamere w’akarere, yongeraho ko banakangurira abantu kugurisha ibicuruzwa biturutse mu bihugu byose mu rwego rwo kumenyekanisha ibihakorerwa.
Bimwe mu byo bishimira byagezweho ni uguhuza imipaka, gushyiraho uburyo bwo kwambuka umupaka ukoresheje indangamuntu no kureka urujya n’uruza rw’ibiciro.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wow!!!!!!EATP turabashimiye cyane kubw’igitekerezo cyanyu cyiza.courage kabisa

Tito Rwema yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

Ndashimira cyane EATP kubw’igitekerezo cyiza bagize cyo guteza imbere ubukerarugendo, ibi biragaragaza neza ko ntakabuza amadovize aziyongera, bityo u Rwanda rwacu rukagera kw’iterambere rirambye.

Benon Musiime yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka