Abagore barakangurirwa kwitabira imirimo ijyanye n’ubukerarugendo

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Oda Gasinzigwa akangurira abagore n’abakobwa kwitabira imirimo ijyanye n’ubukerarugendo kuko ngo itunga abayikora.

Mu biganiro Urugaga rw’Abikorera, PSF, ruherutse kugirana n’abakora mu by’ubukerarugendo ndetse na zimwe mu nzego za Leta, ku wa 22 Mutarama 2016, byagaragaye ko abagore n’abakobwa ari bake muri iyi mirimo, byagera ku myanya ifata ibyemezo ho ngo bigakabya.

Minisitiri Oda Gasinzigwa akangurira abagore n'abakobwa kujya mu mirimo y'ubukerarugendo.
Minisitiri Oda Gasinzigwa akangurira abagore n’abakobwa kujya mu mirimo y’ubukerarugendo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa, avuga ko ubukerarugendo ahanini bukorwamo n’abikorera ari yo mpamvu abagore bashishikarizwa kubegera ngo babonemo imirimo.

Agira ati “Twumva ko iyi ari segiteri y’agaciro ari yo mpamvu dukangurira igitsina gore kuyitabira kuko ari umwuga tubonamo ubukungu bukomeye kuko harimo amafaranga bityo bakabasha guteza imbere imiryango yabo”.

Akomeza avuga ko ibi bizagendana no kubongerera ubumenyi bunyuze mu mahugurwa ndetse no mu mashuri makuru anyuranye y’abikorera cyane ko ngo na kaminuza y’u Rwanda igiye kuzashyiramo ishami ry’ubukerarugendo.

Mutangana Ignace, umwe mu bafite ubunararibonye mu mibereho y’abikorera, avuga ko ubukerarugendo butanga amahirwe menshi yo gutera imbere ku babukora.

Agira ati “Uyu mwuga iyo uwushyizemo umwete uguteza imbere kuko uhemba neza ndetse ugatanga n’amahirwe ku mahugurwa hanze y’u Rwanda mu bihugu byateye imbere muri uru rwego bityo bakiyungura ubumenyi”.

Ubukerarugendo ngo burimo amahirwe menshi yateza imbere ubukora.
Ubukerarugendo ngo burimo amahirwe menshi yateza imbere ubukora.

Umwe mu myanzuro yafatiwe muri ibi biganiro ugaruka ku bushobozi bw’igitsinagore, ugira uti “Twasanze abagore kimwe n’abagabo bashoboye akazi k’amahoteri ndetse bashoboye no kuyayobora, bityo abafite imyumvire mibi ibatesha agaciro igomba gukomeza kurwanywa”.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo nta ngamba zo kubungabunga ibidukikije zari zihari ari yo mpamvu na ba mukerarugendo bari bake cyane kuko ngo mu 1993 abasuye u Rwanda bari 1900 mu gihe mu 2014 abarusuye bari miliyoni 1 n’ibihumbi 200 nk’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB kibitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uburinganire bwahawe intebe abagore nibatinyuke bahatane n’abandi mu bikorwa bindi bitandukanye

Kirenga yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka