80% bya ba mukerarugendo baza mu Rwanda bagera muri Musanze

Ba mu kerarugegendo bagera kuri 80% by’abasura igihugu bose bagera mu karere ka Musanze, bitewe n’ibikorwa bikurura ba mukerarugendo ku rwego rwo hejuru biboneka muri Musanze.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki 24/10/2012 na Mugenzi Jerome, umuyobozi w’akarere ka Musanze wunjirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, wongeye ho ko abikorera ba Musanze bakwiye kurushaho gushora imari muri aka karere.

Musanze yakira abantu benshi, bitewe n’uko ibarizwamo pariki nkuru y’ibirunga, ibarizwamo inyamaswa z’imbonekarimwe nk’ingagi.

Ati: “Musanze ni akarere k’ubukerarugendo. 80% baza mu gihugu bagera muri Musanze. Buri munsi turasurwa. Dukwiye kuba dushora imari mu bibanza dufite kuko ntabwo twahomba».

Guverineri w'intara y'amajyaruguru ari kumwe n'abayobozi b'akarere ka Musanze.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru ari kumwe n’abayobozi b’akarere ka Musanze.

Umujyi wa Musanze kandi ubarizwamo umuhanda werekeza mu bihugu bibiri by’ibituranyi, bizwi mu bucuruzu ku rwego rw’akarere. Ibi nabyo ngo bituma i Musanze haboneka urujya n’uruza rw’abantu.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime asaba abikorera muri Musanze gukangurira kubaka amacumbi, haba ay’igihe gito cyangwa se kirekire muri aka karere gusa bagakurikiza amategeko ndetse n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Akarere ka Musanze kandi, niko karere ko mu ntara kabarizwamo ibigo by’imari ndetse n’amabanki byinshi, ibi byose bikaba ari amahirwe yatuma abikorera barushaho kubona inguzanyo bagatangiza imishinga itandukanye.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwatubwira umwanya umujyi wa musanze uriho par rapport y’ indi mijyi

nahimana jean paul yanditse ku itariki ya: 24-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka