Assomption: Inzira zose zaganaga i Kibeho ku butaka butagatifu

Assomption ni umunsi Abagatolika b’isi yose bizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya nyina wa Yezu Kristu.

Uyu munsi wizihizwa tariki 15 Kanama, ukaba ari umunsi w’ikiruhuko ku bagatolika mu Bufaransa n’ahandi ku isi.

Kibeho, agace gaherereye mu Majyepfo y’igihugu, haba ariho hantu hahuriye abantu benshi ku munsi nk’uyu. Abaje mu rugendo rutagatifu barenga ibihumbi 50 baba bitabiriye misa y’umunsi Assomption ndetse n’indi mihago ijyanye no guhamya ko ‘intama za Mariya’.

Kuba aha hantu hahurira abantu bangana gutyo ntabwo ari ku bw’impanuka. Mu myaka ya za 1980, abantu benshi bizera ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu b’abanyeshuri bibereye mu nzu bararaga mo.

Nathalie Mukamazimpaka, ni we gusa muri batatu uhari ubu ubasha kubara inkuru y’amabonekerwa. Afite inzu atuyemo iherereye ikibeho. Ntabwo yigeze ashaka n’ubwo nta muryango uzwi w’ababikira abarizwamo.

Ibijyanye n’aya mabonokerwa ya Kibeho byemejwe na Papa Yohani Pawulo wa II mu 2001, ahita yemeza ko Kibeho ari ‘Ubutaka Butagatifu’ hashobora kubera ingendo ntagatifu nk’uko bigenda i Lourdes mu Bufaransa cyangwa se Fatima muri Portugal.

Kuba ubwo izina Mwamikazi wa Kibeho, ryiyongereye ku mazina menshi ahabwa Bikiramariya nyina wa Yezu.

Amabonekerwa ya Kibeho yizihizwa buri mwaka tariki 28 Ugushyingo.

Mwamikazi wa Kibeho
Mwamikazi wa Kibeho

Abantu benshi bituma bakenera ibikorwaremezo byinshi

Abantu barenga ibihumbi 50, benshi muri bo baza mbere ho iminsi nk’ibiri cyangwa itatu. Umunsi wa Assomption hamwe n’umunsi wo kwizihiza amabonekerwa ni yo minsi ibiri ihuruza imbaga ikayihuriza hamwe kurusha indi yose mu gihugu.

No mu yindi minsi isanzwe, ibihumbi by’abantu bari mungendo ntagatifu barahaza.

Abari mu ngendo ntagatibu baturuka mu bihugu nk’u Bufaransa, u Butaliani, Portugal, u Bubiligi n’ibindi bihugu byinshi Kiriziya Gatolika yashinzemo imizi, mu gihe ibindi bihumbi byinshi byurira imodoka nini bigaturuka mu bihugu bituranye n’u Rwanda nk’u Burundi, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda izwiho naho kwakira ibihe nk’ibi, bibera Namugongo, ahiciwe abahowe Imana b’I Bugande.

Ibi birumvikanisha ko bisaba imyiteguro myinshi kugirango hakirwe umubare munini bigeze aha w’abantu.

Habitegeko Francois, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru agira ati “Umubare uba ari mwinshi cyane ku buryo tutabasha kubagaburira ngo tubahaze ku buryo buri wese waje aba abyifuzamo”.

Akomeza agira ati “Uruguga rw’abikorera, Kiriziya Gatolika natwe, turafatanya ngo turebe ko twabitaho uko bikwirirye”.

Atanga urugero rw’uko mu bihe nk’ibyo bakaza umutekano kugirango buri wese waje yumve atekanye mu gihe cyose azamara i Kibeho. Ati “Dukora ku buryo kandi amazi aboneka ndetse n’umuriro ku buryo buhagije.”

Umwe mu baganiriye na KT Press, yavuze ko mu minsi ibiri ishize, abaturage baturiye Kibeho bari bagiriwe inama yo kubika amazi menshi bitewe n’uko amazi azaba ari koherezwa i Kibeho mu bihe bya Assomption.”

Uretse ibyo kandi, akarere kubaka ivuriro rito ridahoraho ahabera ibirori. Kuri uyu wa kane, abantu bagera kuri bane bari bamaze kugana iri vuriro, harimo urwaye umutwe ndetse n’uwakomeretse byoroheje.

Mayor Habitegeko ati “dufite ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze n’abaganga bahagije ku buryo tuvura umurwayi akitugeraho.”

Uko bigaragara, iyo bigeze ku ruhare rw’abikorera, ibintu ntabwo biba byoroshye, kuko witegereje usanga ibikorwaremezo bihari bitajyanye n’umubare w’abantu uhakirirwa.

Habitegeko avuga ko hoteli ziri i Kibeho zifite ibyumba 135 byose bihora byuzuye umwaka wose.

Ati “Ntabwo usaba icyumba i Kibeho mu mezi nk’abiri cyangwa atatu gusa. Nta cyumba wabona.”

Akomeza agira ati “Ubusanzwe, abaje muri Assomption basiga bafashe ibyumba bazararamo mu Gushyingo hibukwa amabonekerwa. Muri make, nyuma ya Assomption, ibyumba bihita byuzura mu gihe cyose gisigaye cy’umwaka.”

Cyakora, abaje mu rugendo rutagatifu ntabwo batereranwa. Kiriziya yubaka amahema abantu bashobora kuryamamo igihe bananiwe.

Habitegeko, avuga ko benshi mu baje mu ngendo ntagatifu bahitamo kuguma mu kiriziya bagasenga, cyane ko ari cyo kiba cyabazanye kurusha ibindi.

Akomeza akangurira abikorera kudapfusha ubusa aya mahirwe ahoraho Kibeho yabahaye, ubundi bakaza bakongera amacumbi aha hantu.

Umwe mu baganiriye na KT Press, yavuze ko Kibeho ikeneye hotel zihenze cyane, iziciriritse ndetse n’izoroheje kuko hasurwa n’abantu b’ingezi zitandukanye.

Hagati aho mu mezi make, guverinoma izaba yaramaze gutegura ibikenewe byose kugirango ishoramari rishinge imizi i Kibeho.

Urugero, umuhanda wa kaburimbo ugana Kibeho kuri ubu ugeze hagati. Imirimo yo kuwubaka izaba yaruzuye mu mezi 30 ari imbere.

Si ibyo gusa kandi kuko imirimo yo kubaka ibitaro by’akarere bya Munini igeze kuri 70%.

Ku bijyanye n’imyemerere kandi, abashoramari bazi neza ko hari andi mahirwe abategereje bashobora kubyaza umusaruro.

Bari gutegura uburyo bwiza bwo gukoresha amazi matagatifu ya Kibeho, aturu mu isoko ya Kibeho buri mukerarugendo wahaje aba yifuza gutahana murugo iwe.

Abashoramari bashyizeho utujerekani twa litiro eshanu tuba turiho ishusho ya Bikiramariya, ariko ngo kuri assumption ntabwo ushobora kubona aya mazi kuko aba yashize rugikubita.

Uretse ibyo ibyo kandi, haba hari amakaramu, imipira, n’ibindi byinshi bigurwa cyane na ba mukerarugendo baba bizera ko ikintu cyose cy’i Kibeho ari gitagatifu.

Abadafite amafaranga, bo bifatira no kugitaga bayoye hasi, bakagishyira mu mabahasha bakagitahana ubundi bakakibika kure.

Uretse i Kibeho, mu bindi bice by’ikibeho naho habaye misa za Assomption.

Padiri Emmanuel Ndatimana ukuriye paruwasi ya Nyagatare, yagize ati “Sinjya numva imitekerereze y’abakirisitu batizihiza uyu munsi. Igisobanura cy’agakiza kacu gitangirana na Mariya Abyara Yezu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka