Ruhango: Kwa Mirenge ku Ntenyo hagiye guhindurwa ahantu nyaburanga
Abakarani bibumbiye muri koperative “Comep turwamye ubukene” ikorera ahitwa ku Ntenyo mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango, yatangije ibikorwa byo gutanganya ahitwa “ku mugina w’imvuzo” hazwi cyane mu mateka kuko ariho umukungu Mirenge wo ku Ntenyo yajyaga amena ibivuzo by’inzoga abagaragu be babaga banyweye.
Aha hantu harimo gutunganywa n’iyi koperative, iyo uhageze uhabona umugina munini bavuga ko hamenwaga ibivuzo byavaga ku mukungu Mirenge. Iyo uwuhagaze hejuru ugafata isuka ugahinga, munsi havumbukamo imbaragasa nyinshi kubera ibi bivuzo.
Iyi koperative igiye kuhatunganya, ivuga ko ishaka kuhagira ahantu nyaburanga hakubakwa hotel, ubusitani bwiza, gushakisha amakuru ya Mirenge ku Ntenyo akandikwa mu bitabo, abantu bakajya baza kuhasura bakanamenya amateka y’aho kuko abenshi babyumva mu magambo gusa.
Iyi koperative ubusanzwe ikora akazi ko kwikorera imizigo mu isoko ryo ku Ntenyo ku modoka z’abacuruzi baza kuharangura imyaka bakayitwara i Kigali. Bemeza ko aka kazi kabo kari kabatunze ariko bakaba barahisemo no guhanga indi mirimo bazafatanya n’akazi basanzwe bakora.
Nyandwi Vital ni perezeda w’iyi koperative, avuga ko bitewe n’impanuro bahora bahabwa ko bagomba guhanga imirimo mishya kandi ifitiye abandi akamaro, ariyo mpamvu bahisemo gutunganya iyi site yo kwa Mirenge, abantu bakajya baza kwihera ijisho kandi nabo bakagira icyo binjiza ndetse bakaninjiriza Leta.
Ati “tugomba kuhatunganya, ba mukerarugendo bakajya baza kuhasura bakahasiga amadovise ndetse n’abaturage ba hano bakabona ahantu heza bakwifotoreza, kuharuhukira n’ibindi. Ikindi sitwe hafitiye akamaro gusa, kuko tugomba no gushaka abasaza bakajya baza bagasobanura amateka yaho tukabahemba.”
Gusa iyi koperative ivuga ko nubwo hari byinshi imaze kuhakorera, ariko ngo iracyafite ikibazo cy’ubushobozi, kuko ngo bamaze kuhashyira amafaranga asaga miliyoni ebyiri, kandi barabona hagikenewe amafaranga menshi, bakaba basaba ko inzego zose bireba zabashyigikira.
Mu zindi mbogamizi bagaragaza ni uko aha hantu ari hato ugereranyije n’ibikorwa bateganya kuhakorera, kuko ku mpande z’aho abantu batangiye kuhubaka amazu. Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ariko buvuga ko bwatangiye guhagarika abahubaka ndetse n’abahubatse ngo bazareba uburyo bakwimurwa.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko bashimishijwe cyane n’igitekerezo cy’uru rubyiruko, kuko ngo n’ubundi akarere ka Ruhango gafite gahunda yo kuzatunganya aha hantu.
Akavuga ko biteguye kubashyigikira kugirango ibikorwa byabo bitere imbere; kugeza ubu ngo basabye ubuyobozi bw’umurenge n’akagari guhagarika abantu bahubaka.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
COMEP bisobanura iki mu magambo arambuye?
Nage Niho Ntuye Nibyo Amateka Tuyasigasire