Ibihano ku ivangura mu bukerarugendo birimo no gufungirwa burundu

Urwego rushinzwe iterambere ry’igihugu (RDB) rwihanangirije abatanga serivisi zifite aho zihuriye n’ubukererugendo ko uzagaragarwaho n’irondaruhu ateganirijwe ibihano birimo no kuba ibikorwa bye byafungwa burundu.

Mu mpera z’icyumweru gishize muri Kigali hagaragaye ikibazo cy’umukobwa ukomoka muri Zimbabwe ufite ubumuga bw’uruhu (Albinism) washinje akabari kazwi nka Cocobean ko abashinzwe umutekano banze ko yinjira bamuziza ubwo bumuga.

Clare Akamanzi, umuyobozi wa RDB yari yizeje igisubizo ku kibazo cy'ivangura mu bukerarugendo
Clare Akamanzi, umuyobozi wa RDB yari yizeje igisubizo ku kibazo cy’ivangura mu bukerarugendo

Abakoresha imbuga nkoranyambaga ntibishimiye icyo gikorwa, basaba ko ako kabari kasaba imbabazi ariko kakanafatirwa ibihano, bitewe n’uko icyo gikorwa kinyuranije n’amahame u Rwanda rwashyizeho agamije guteza imbere ubukerarugendo.

Ubuyobozi bwa Cocobean bwagerageje kwisobanura bunyomoza uwo mukobwa, bunashyira ahagaragara amashusho ya Video agaragaza ko nta wigeze yegera uwo mukobwa.

Bwasobanuye ko we na bagenzi be bangiwe kwinjira bitewe n’uko bari banyoye cyane,kandi kugira ngo umuntu yinjire mu kabari hari urugero atemerewe kurenza.

Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi yavuze ko icyo kibazo kigomba gukorwaho iperereza kandi yizeza ko bitazongera mu Rwanda.

Nyuma y’iminsi igera kuri ine ibyo bibaye, RDB yahise ishyira hanze amabwiriza mashya yihanangiriza abafite kompanyi zitanga serivisi zifite aho zihuriye n’ubukerarugendo kwitwararika ku kitwa ivangura icyo ari cyo cyose.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDB mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena 2018, yavuze ko uzagaragarwaho n’ibyaha by’ivangura azahabwa ibihano birimo no gufungirwa serivisi burundu.

Rigira riti “Rwanda Development Board iributsa ibigo n’abantu ku giti cyabo bikora muri serivisi z’ubukerarugendo nka za bare, utubyiniro, amaresitora, ibigo by’ubwikorezi, abayobora ba mukerarugendo n’amahoteli ko kurenga ku mategeko arwanya ivangura bizaviramo (uwabikoze) kwihanangirizwa, bigakurikirwa no gucibwa amande bikarangira (uwabikoze) afungiwe (Serivisi).”

U Rwanda rwiyemeje kuba icyitegererezo mu bukerarugendo muri Afurika no ku isi, ku buryo no mu minsi ishize rwasinyanye amasezerano n’ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal ikazajya irwamamaza ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka