Nyabihu: Ahahoze ishyamba rya Gishwati hazagirwa ahakorerwa ubukerarugendo

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buratangaza ko ahahoze rya Gishwati nihamara gutunganywa hazagirwa ahantu nyaburanga hakorerwa ubukerarugendo ngo kuko hatunganyijwe neza haba hamwe mu hantu heza hanogera icyo gikorwa.

Ibi biremezwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere, imari n’ubukungu, madamu Mukaminani Angele uvuga ko ibyo bizakorwa imirimo yo gusana ahahoze ishyamba rya Gishwati nirangira.

Aha ni hamwe mu hakorerwa ubworozi muri Gishwati, ngo hashobora no kuryohera ijisho ry'abakerarugendo
Aha ni hamwe mu hakorerwa ubworozi muri Gishwati, ngo hashobora no kuryohera ijisho ry’abakerarugendo

Madamu Mukaminani ati “Bitewe n’ubwiza nyaburanga aha hantu hafite, ubu haratekerezwa uburyo igihe gusubiranya Gishwati bizaba birangiye neza hazategurwa hakaba ahantu hakorerwa ubukerarugendo mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubwiza bwaho bwaberana n’icyo gikorwa.”

Uyu muyobozi yabwiye Kigali Today ko hazafatwa ingamba zo kuhatunganya ku buryo bunoze buzemezwa n’impuguke muri iyo mirimo, agakangurira abashoramari kuba maso bakitegura kuzashora imari muri iki gikorwa ngo kizatanga inyungu cyane.

Ahahoze ishyamba rya Gishwati ubu hari gusubiranywa ku bufatanye n’umushinga Water Land Management. Bimwe mu byakozwe ku gice cy’akarere ka Nyabihu harimo gutunganya inzuri ku gice cyororerwamo, gutunganya amaterasi ku gice kigenewe ubuhinzi, kongera ibiti mu gice cyagenewe ishyamba n’ibindi byose bigamije kuhagira heza mu buryo bubereye abaturage mu mirimo inyuranye.

Aha hatunganyijwe amaterasi-ndinganire ariko ngo hanakorerwa ubukerarugendo
Aha hatunganyijwe amaterasi-ndinganire ariko ngo hanakorerwa ubukerarugendo

Mu hamaze gutunganywa iki gihe, hari inzuri nziza zikorerwamo ubworozi ariko zikoze ku buryo zibereye ijisho kuzireba, hari udusozi twiza turimo ahitwa Ibere rya Bigogwe, hari amaterasi-ndinganire yakozwe mu buryo bwiza kandi bwa gihanga ashobora kunezeza ijisho ry’abakerarugendo igihe byategurwa neza.

Muri ako gace kandi hari ishyamba ryiza riri kongerwamo ibiti kugira ngo rirusheho gusubirana ku buryo iyo umuntu ari mu bushorishori bw’aho bita muri Arusha ya Bigogwe akaba yitegereza bimwe mu bice bya Gishwati usanga ari ahantu hashimishije.

Ibi byose ngo ni bimwe mu byatekerejweho kuzabyazwa umusaruro nyuma y’aho ibikorwa byo gusubiranya Gishwati bizaba birangiye uko hateye habereye ubukerarugendo bitewe n’imiterere yaho n’ibihakorerwa nk’uko madamu Mukaminani Angele abivuga.

Aha bita ibere rya Bigogwe n'utundi dusozi ngo haba hamwe mu byiza nyaburanga byakurura ba mukerarugendo
Aha bita ibere rya Bigogwe n’utundi dusozi ngo haba hamwe mu byiza nyaburanga byakurura ba mukerarugendo

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gishwati yari ishyamba rinini kimeza ryari rifite ubuso bwa km2280, ndetse hari hamwe mu hantu nyaburanga mu Rwanda bitewe n’ibyiza byahabonekaga ndetse n’imiterere yaho. Gusa iri shyamba ryagiye ryangizwa ku buryo igice kinini cyaryo cyatemwe.

Ubu ariko harakorerwa imirimo ya ngombwa yo kuhatunganya ngo hazasubirane habere ibikorwa binyuranye byateza imbere igihugu mu nzego z’ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere ibidukikije ndetse n’uubukerarugendo akarere ka Nyabihu katangiye gutekerezaho.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka