Kigali Car Free Zone igiye gushyirwamo ibikorwa bikurura ba mukerarugendo

Igice cy’Umujyi wa Kigali kitagendwamo n’imodoka kizwi nka “Kigali Car Free Zone” kitakinakorerwamo ubucuruzi nka mbere, Umujyi wa Kigali watangaje ko hagiye gushyirwa ibikorwa bishya by’ubucuruzi.

Kigali Car Free Zone igiye gushyirwamo ibikorwa bikurura ba mukerarugendo
Kigali Car Free Zone igiye gushyirwamo ibikorwa bikurura ba mukerarugendo

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Bruno Rangira, agira ati “Guhera umwaka utaha hagati, muri ‘Car Free Zone’ hazaba harimo ibikorwa bishya.”

Kuva muri 2015, umuhanda uturuka mu mujyi rwagati ku nyubako izwi nka Centenary House kugera kuri Ecole Belge, Umujyi wa Kigali wategetse ko nta modoka zemerewe kuwunyuramo. Iyo akaba ari yo mpamvu hiswe “Car-Free Zone”.

Eng Fred Mugisha, Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali avuga ko bateganya gushyiramo inzira z’abanyamaguru, iz’amagare, intebe abantu baruhukiraho, aho abantu bashobora gufatira agakawa, ubwiherero rusange, inzu abantu bashobora kuruhukiramo ndetse n’ahakorerwa imurikagurisha.

Yakomeje agira ati “Dushaka guhindura Kigali umujyi abanyamaguru bisanzuramo.”

Avuga ko barimo kuvugana n’impuguke ku buryo ukwezi k’Ukwakira 2017 kuzajya kurangira bafite inyigo yaho.

Ati “Turimo no kuganira n’abafatanyabikorwa bacu, ngo na bo batubwire ibyo bumva bifuza ko byashyirwa muri iyo nyigo.”

Igishushanyo mbonera cya “Kigali Free Zone” kirimo gukorwa na Kompanyi yo muri Singapore yitwa Surban/SMEC, ari na yo yakoze igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Mugisha avuga ko igishushanyo mbonera nikimara kuboneka bazatangira kuganira n’abashoramari bahafite ibikorwa ndetse bakanabagira inama y’uburyo babyaza umusaruro uwo mushinga mushya bahafitiye.

Claire Uwitonze, ukora mu iduka rihari, yadutangarije ko atizeye neza ko koko uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa, kuko ngo bimaze igihe kinini mu magambo gusa.

Yagize ati “Ntacyo bimbwiye kugeza igihe bazabikorera. Twatangiye kubyumva muri 2015 ubwo aha bahahinduraga ‘Car Free Zonze’. Gusa, bizanshimisha ibyo bikorwa nibihagera kuko umubare w’abakiriya uziyongera kuko ubu nta bakiliya bashya tukibona.”

Kigali Car Free Zone
Kigali Car Free Zone

Belise Akariza, Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB), avuga ko iyo izaba ari intambwe nziza mu bukerarugendo muri Kigali.

Ati “Uretse no kongera muri Kigali umubare wa ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu, tuzajya tubona n’abanyamahanga benshi baza kuharuhukira. Buri mujyi uteye imbere ugira ahantu hari ibikorwa nk’ibyo, iki rero ni cyo gihe ngo no muri Kigali bihabe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka