Burera: Ku kirwa cya Cyuza hari kubakwa inzu abakererugendo bazajya baruhurikamo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, butangaza ko ku kirwa cya Cyuza kiri mu kiyaga cya Burera, muri uwo murenge, hari kubakwa inzu abakerarugendo n’abandi bantu babyifuza bazajya baruhukiramo bareba ibyiza bitatse u Rwanda.

Abashoramari baturuka mu gihugu cy’Ubutaliyani nibo bari kubaka kuri icyo kirwa iyo inzu “camp site”; nk’uko Kayitsinga Faustin umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, abihamya.

Iyo uri ku kirwa cya Cyuza, kiri mu kiyaga cya Burera rwagati, uba witegeye ibirunga bya Muhabura, Gahinga ndetse na Sabyinyo.

Kayitsinga avuga ko mbere y’uko abo bashoramari bubaka kuri icyo kirwa, kingana na hegitari eshanu, babanje kugurira imiryango 15 yari ihatuye. Iyo miryango yahawe amafaranga maze ijya gutuzwa hakurwa y’ikiyaga, aho begerejwe ibikorwa remezo.

Ikirwa cya Cyuza kiri kubakwa ho inzu abakerarugendo bazajya baruhukiramo.
Ikirwa cya Cyuza kiri kubakwa ho inzu abakerarugendo bazajya baruhukiramo.

Akomeza avuga ko abo Bataliyani baguriye buri muturage aho “metero kare” imwe bayiguraga amafaranga 1000. Iyo “camp site” iri kubakwa ku kirwa cya Cyuza ishobora kuba igisubizo kuri ba mukerarugendo kuko bazajya babona aho baruhukira hafi.

Kubera ko iyo bazaga mu karere ka Burera gusura ikirunga cya Muhabura, ikiyaga cya Burera, igishanga cya Rugezi n’ibindi, baburaga aho baruhukira bakajya mu karere ka Musanze.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko bufite gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo muri ako karere aho bashishikariza abashoramari kuhashora imari bubaka amahoteri ndetse n’amacumbi abakerarugendo bazajya bacumbikamo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yego ni byiza kuki mutwereka umusozi utariho inzu
se?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

NTAKIBAZO NIBYIZA!

NIZEYI yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

turabyishimiye nkabaturage ba burera iterambere rikomeze ritugereho byiza cyane!!!!

ndahiriwe yanditse ku itariki ya: 10-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka